Koperative ADARWA haravugwamo igitugu cya komite nyobozi kivuza ubuhuha FPR niyo ihanzwe amaso.
Imyaka irenga mirongo itatu irashize buri wese yisanga muri FPR,ibibazo by’urujya n’uruza niho birangirira.Inkuru yacu iri mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ahitwa mu Gakiriro hakorerwa ibikorwa bitandukanye bishingiye k’ubucuruzi ,imyuga n’ubukolikoli.Inkuru iri muri Koperative ADARWA iravuga ko ubuyobozi bwayo buyobowe na Uwimana Venantie yungirijwe n’umujyanama we Niringiyimana Jean Claude bariho bakoresha, igitutu , iterabwoba n’igitutu ku b’abagore batatu bahawe igisigara bakubakamo amazu y’ubucuruzi none bakaba bariho babirukanamo amasezerano atararangira.Aba bagore bafashe ideni muri Banki nk’uko babikangurirwa n’inzego z’ubuyobozi kugirengo biteze imbere cyaneko benshi bahurira murugaga rwabo rwa FPR ,ubu bakaba bagiye kugwa mugihombo gikabije bakorewe mukarengane.Abo muri Koperative ADARWA twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati”Komite nyobozi iyoboye Koperative ADARWA irimo irakora ikosa rimeze nk’ihohoterwa ryo kwambura bariya bagore aho bacururiza,aribo bahabahaye bakahubaha hari ibisigara ,kongeraho ko bashaka ngo kuhaha bene wabo baherutse guhisha inzu bacururizagamo.Undi ati”inzego zitandukanye z’ubuyobozi zizagere mu Gakiriro ka Gisozi zisanga havugirwamwo amagambo mabi ashamikiye k’ubwoko benshi bayakiresha n’insore sore zikoreshwan’abahacururiza bagamije gutera ubwoba bamwe na bamwe kugirengo bafunge bagende bo gucururizamo.Aba bagore bo kugeza n’ubu babuze urwego rwabatabara.Ikiganiro bahaye itangazamakuru mu marira menshi bagize bati”Twahawe igisigara na Koperative ADARWA tugirana amasezerano none babonye twari dutangiye kugira abaguzi bariho baratwirukana tutagaruje ayo twashoye twubaka,kandi yose n’inguzanyo twatse banki.Icyo dusaba n’uko twarebganurwa ku karengane turiho dukorererwa.Ibicuruzwa byacu ngo bazareba aho babirunda kandi tuzashyure.Wakwishyure ute udakora?

Twagerageje kubaza umuyobozi wa Koperative ADARWA Uwimana Venantie .
muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hari amakuru avugwa muri Kperative ADARWA muyobora y’uko hariho abaturage bagiranye amasezerano namwe mukabaha igisigara none mukaba mwahabambuye kugirengo mube arimwe muhakorera?
Twarinze dukora inkuru yanze kugira icyo atangaza.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zo tuganira buri muyobozi yagize ati”ntabwo bishoboka ko umuntu yakwica amasezerano yanditse.Itangazamakuru rikomeje gushakisha amakuru kuri buri rwego rwafasha gukemura iki kibazo rukanaganga amakuru atanga umurongo uca akarenga e.Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo .com cyakoranye ikiganiro na Niringiyimana Jean Claude umunyamabanga wa Koperative ADARWA cyane ko we ashyirwa mu majwi yo gutoteza bariya bagore abirukana yica amasezerano
Muraho neza,
Abo bambuwe nibande?
Abubatse mubisigara
Ntago ariko bimeze bwa munyamakuru
Mpa amakuru arambuye umpe amasezerano koperative yagiranye nabo kugirengo hamenyekane ukuri
Amakuru se bayatangira kuri whattsap bwana munyamakuru?
E mail,WhAttap,hose aratangwa
Nyuma y’ikiganiro tugiranye n’iki wabwira abo musangiye koperative ADARWA,ugire nicyo utangaza kubijyanye n’ingaruka zizaba ADARWA nijya mu nkiko?
Ko kubyandika bigoye ?
Ntabwo bigoye byubahirije itegeko
Nibyo rwose,
Ubwo Aho ubonera umwanya uraza gusobanukirwa, Nkuko umaze kuvugako uri murusaku nyabugogo.
Ariko n’ubu ndacyari yo hariho andi makuru wumva yarengaho kuyo wampaye wayampa
Niba hariho uburyo bushyirwaho bwo guca akarengane nibwo buhanzwe amaso.
Ubwanditsi