Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Ndayisaba Eliab icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano birangira bimanye kashe mpuruza.

Ubutabera bukozwe neza buba bwubatse ubumwe bwa bene gihugu naho ,ubutabera bubogamye buteza amakimbirane muri rubanda.Inkuru yacu iri murukiko rwisimbuye rukorera mu karere ka Muhanga.Inkuru yacu iri kuwitwa Ndayisaba Eliab wabaye ruharwa mugukoresha inyandiko mpimbano kugeza abihamijwe n’urukiko,ariko hashize igihe rwaranze gutanga kashe mpuruza ngo yishyure Kayiranga David yahemukiye.

Umunyamategeko waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com yagize ati”Ndayisaba Eliab yakoze inyandiko mpimbano yiba Kayiranga David amuregera urukiko rwisimbuye rwa Muhanga ,ahamwa n’icyaha ariko ahanwa binyuranije n’ingingo ya 276 yo mu igazeti ya Leta ihana kiriya cyaha Ndayisaba Eliab yakoreye Kayiranga David.Umunyamategeko yakomeje adutangariza ko Ndayisaba Eliab yakabaye yarahawe igihano cy’igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kur’irindwi ,ariko n’ubu aracyakoresha inyandiko mpimbano yambura abandi bantu kuko yakingiwe ikibaba.Umunyamategeko yongeye kutwereka ko itegeko riteganyiriza uwahamwe na kiriya cyaha cyahamye Ndayisaba Eliab ko atanga ihazabu ya miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatanu y’amafaranga y’u Rwanda.Igitangaje n’uko ibyo byose nta nakimwe yahanishijwe .Ikibazwa n’uburyo urukiko rwanze gutanga kashe mpuruza.Amakuru ava kuri Ndayisaba Eliab no mu nshuti ze nayuko ngo yigererayo bikagaragazwa n’uburyo atahaniwe icyaha yakoze,kongeraho abo bakorana cyangwa akorera batuma adafungwa.

N’iki gituma Ndayisaba Eliab adahamwa n’ibyaha mu nkiko? (Photo archives)

Inzego zireberera rubanda nibo bahanzwe amaso,kuko ntibyumvikana ukuntu hasabwa kashe mpuruza ntayihabwe, Mugihe Ndayisaba Eliab akomeje kwambura abaturage akoresheje inyandiko mpimbano,kongeraho uwitwa Rugamba Bosco,Alexis Bayingana nabandi yatwaye umutungo wabo,kongeraho abafite inganda zitunganya imiceli bose bakibaza uko bizarangira.Ndayisaba Eliab rero yubatse ubujura akabuhamwa n’inkiko ,ariko nazo zirengagije ingingo ihana icyo cyaha.Abakuriye ubutabera nimwe muhanzwe amaso kubo mushinzwe .
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *