Ruhago nyarwanda: Umutoza Haringingo ahaye Kiyovu sports icyizere APR fc itahana intimba.
Umutoza Haringingo agitoza Kiyovu sports yatsindaga APR fc none mu mvugo y’abafana iramucitse.Umupira w’amaguru mu Rwanda umukino ujya gutangira hamenyekanye ikipe iza gutsinda.N’ubwo shampiyona itangiranye no guhana abasifuzi,ariko harimo ikibazo cy’abakinnyi barya ruswa ,ugasoreza ku batoza.Buri mukino ikipe itsinzwe ivugako yibwe.Harakorwa iki?birakemuka gute?Kiyovu sports kuba idatsinzwe n’APR fc bihaye icyizere bamwe mubafana bayo bari banze kuza kuyireba
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri buri wese ku ikipe ye ahagaze gute?ubu turi k’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru.Ikipe y’APR fc yakinnye niya Kiyovu sports kuri Pele stadium Nyamirambo.Umukino watangiye urimo icenga rikaze rishaka kwimana umupira kuri buri kipe ishaka kubona igitego ku y’indi.Iz’ikipe zakinaga kuva mu myaka igera kuri 30 habonetsemo imbaraga nkeya kuri Kiyovu sports zo gutsinda APR fc.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda benshi ntabwo bakireba uko ikipe zikina kubera amakosa akorerwa mu kibuga.Amwe mur’ayo.makosa yakunze gushyirwa ku ikipe y’APR fc hashingiwe ku nzira ibonamo itsinzi.Uyu mukino watangiye hitezweko APR fc ibona intsinzi biza kurangira ntayo ibonye.Umukino hagati mu kibuga werekanye ko Nsanzimfura Kedy wafashije ikipe ya Kiyovu sports kwitwara neza no kurusha APR fc gutanga umupira no kuwambura.Abafana bati”ubu wabona APR fc yongera kugura Nsanzimfura Kedy kuko na mbere ari muri Kiyovu sports niko bamuguze.

Undi ati”Kiyovu sports ikinnye neza kuko ugereranije abakinnyi b’abanyamahanga n’abanyarwanda yaguze, ukareba nabo APR fc yaguze usanga ntaho bahuriye”Abandi bati APR fc abakomisiyoneri bayipfunyikiye amazi.Abafana ba Kiyovu sports bashimye umutoza Haringingo kuko ngo no mu myaka ibiri ishize yatsindaga APR fc.Abafana b’ikipe y’APR fc bo bati”,nta mutoza dufite n’abakinnyi ntakigenda.Umufana w’ikipe ya Kiyovu sports we yishimiye kunganya cyane ko umukino uheruka wahuje APR fc na Mukura vs byarangiye umusifuzi Ishimwe Claude Alias Cucuri ahawe ibihano.Kuki APR fc ikunze kuvugwaho guhabwa intsinzi itakoreye? abayobozi bayobora amakipe barasabwa kuzubaka zigaharanira intsinzi ishaka igikombe bakareka kuzuza umubare wizikina shampiyona.Abayobora Ferwafa nimudacunga neza muzasigara mukibuga neza kuko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda hi barambiwe imisifurire ya ba Ngaboyisonga Patrick uteza amakimbirane mu shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere ihagaze ite?igipimo cy’uko shampiyona y’u Rwanda ihagaze kireberwa ku bafana binjira ku bibuga.Hariho imikino ikinwa uri hanze y’ikibuga ntamenyeko harimo umukino.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

