Imikino

Ruhago nyarwanda:As Muhanga na Rutsiro fc zatangiye gukomanga k’urugi rw’umuryango ujya mucyiciro cya kabili.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mucyiciro cya mbere rigeze mu mahina igikombe cya shampiyona cyo cyatangiye kureremba kigana mu ikipe y’APR fc,ariko munzira zitavuzweho rumwe.Icyiciro cya mbere cya shampiyona naho haravugwamo betting iganisha gufasha ikipe zimwe kutamanuka mucya kabili.Icyiciro cya kabili naho byashyushye kugirengo hagire iziza gusimbura As Muhanga na Rutsiro fc zo zikomeje kujya aho zishonoye.Rutsiro fc imaze imyaka mike mucyiciro cya mbere,nabwo munzira zo gupfundikanya.Ese uyu mwaka w’imikino n’iki cyagoye ikipe ya Rutsiro fc? isesengura ryagiye rigaragara ku ikipe ya Rutsiro fc n’uko yagiye ishyira imbaraga nyinshi mu mikino yagiye ikina n’ikipe nkuru zifite ubushobozi,ikananirwa gutegura izo biri murwego rumwe.Ikindi Rutsiro fc yagiye ikora amakosa yo kugura abakinnyi badafite ubushobozi bwo guharanira intsinzi.Rutsiro fc kuba yarashoye imbaraga k’umukino yakinnyemwo niya Mukura vs,ariko ntitegure Amagaju fc nibyo biyerekeje mucyiciro cya kabili.Ingengo y’imali yashorwaga kuri Rutsiro fc ishobora kuzajya mu mutungo wo kuyubaka kuko igiye kujya ikinira iwayo mu karere ikava mu karere ka Rubavu yarimaze igihe ariho icumbitse.As Muhanga isubiye mucyiciro cya kabili nta n’umwaka ushize.Kuva shampiyona 2025/2026 yatangira abaturage bo mu karere ka Muhanga n’umutoza Gatera Mussa ntibacanye uwaka.Abafana b’As Muhanga bashinje umutoza Gatera Mussa kwirukana abakinnyi bazamuye ikipe mucya mbere,akazana abaguzwe amafaranga menshi,kandi batarusha abo yirukanye.Abafana bati “Kuki As Muhanga idakinnye imyaka ibili mucyiciro cya mbere?

Abafana n’ubwo birengagiza bimwe na bimwe bisabwa ko ikipe igomba kubaho,haribyo bavuga ugasanga bifite ishingiro.Ikipe z’uturere zihora mubibazo byo kuzamuka mucyiciro cya mbere zongera zisubura mucya kabili kubera umushobozi buke bwo kugura abakinnyi.Umuterankunga wa shampiyona niwe uhanzwe amaso ku kibazo cy’uko amakipe menshi yajyaga abura ubushobozi bwo guhemba.Abakunzi ba buri kipe bahanze amaso banki ya Kigali yashoyemo miliyari eshatu.Ntagikozwe mu maguru mashya umupira w’amaguru mu Rwanda wazasigara ku izina gusa kuko ikipe nyinshi nta bushobozi zifite.As Muhanga na Rutsiro fc zisubiye mucyiciro cya kabili kubera umushobozi?As Muhanga na Rutsiro fc zisubiye mucyiciro cya kabili kubera abatoza?
As Muhanga na Rutsiro fc zizize kugura abakinnyi badashoboye?Ese wowe mukunzi w’ikipe y’As Muhanga na Rutsiro fc wazifashije iki?
Ese wowe muyobozi w’Akarere ka Muhanga na Rutsiro n’iki mwakoze ngo ikipe z’uturere twanyu zigire ubudahangarwa? Isesengura mu karere iyo hari ubuyobozi bukunda umupira w’amaguru usanga ikipe ikomeye,iyo Manda yabo irangiye hakaza abatawukunda birangwa n’uko ikipe imanutse mucyiciro cya kabili.Ingero zirahari.Akarere ka Kirehe igihe Murayire Protais yari meya bizwiko Kirehe fc yarikomeye.Umupira w’amaguru muturere urasabwa ko wagira abawushingwa bahoraho.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *