Abaturage batuye Akagali Rango A Umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye ntibacana uwaka na Gitifu Ngabo Fidel kubera kubateza umwanda.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije abaturage batuye Umudugudu w’Agakombe, Akagali ka Rango A,ho mu murenge wa Mukura,Akarere ka Huye,Intara y’amajyepfo biratezwa n’umwanda wo mu isoko ry’amatungo magufi ryimuriwe mu ishyamba.Ubwo itangazamakuru ryageraga mu mudugudu w’Agakombe, Akagali ka Rango A, Umurenge wa Mukura,ho mu karere ka Huye twasanze hariyo Ikibazo cy’abaturage bagira bati”twari dufite isoko ryiza rifite ubwiherero n’amazi nta kibazo cy’umwanda twahuraga nacyo,ariko ubu Gitifu w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidel yaryimuriye mu ishyamba.Ushatse kwihagarika ntahandi ajya yikinga muri biriya bihuru hari nuwagiyeyo ingurube yumvise umunuko yari imuriye arahaguruka ariruka.Umwalimu wigisha hafi yaho isoko ry’amatungo magufi riri tuganira yanze ko twatangaza amazina ye,kubera umutekano we,ariko yagize ati”buri wa kane mbere ya sasita ntabwo twigisha kubera urusaku rw’ingurube ziba zazanywe kugurishwa.

Ngaho Fidel Gitifu w’Umurenge wa Mukura ukomeje kurebana ay’ingwe n’abaturage (photo archives)

Undi waganiriye n’itangazamakuru n’umuturage uhinga mugishanga cya Mukura hagati ya Mubumbano na Nkubi we yagize ati”mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko abakoresha isoko ry’amatungo magufi nta bwiherero bagira bakituma ku gasozi imvura yagwa ikamanura umwanda isazi zigatumuka bikatubangamira.Twagerageje kubaza Gitifu w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidel ikibazo cy’abo baturage ntiyagira icyo asubiza.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.

Abaturage baturiye isoko ry’amatungo magufi baravugako warikuye aho ryari riri hari amazi, ubwiherero ubu ukaba wararishyize mu ishyamba .Aho waryimuriye nta bwiherero buhari ,ikindi urusaku rw’ingurube rusakuriza abanyeshuri, nagirengo utange ishusho y’icyo kibazo cyaneko uwo mwanda umanuka mu mugezi wa Mukura?

Itegeko ryemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya mbere y’uko itangazwa

Twakoze inkuru yaranze kugira icyo atangaza ku kibazo cy’aba baturage berekana ko bari bafite isoko ryiza rifite amazi n’ubwiherero none akaba yarabashyize ku gasi,aho umwanda uvuza ubuhaha isazi zigatumuka.Inzego zibishinzwe nimwe muhanzwe amaso kugirengo murengere abaturage batararwara indwara z’ibyorezo ziterwa n’umwanda.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *