Ruhago nyarwanda.APR fc yatsinze Rayon sports abafana bacikamo ibice induru iba yose.

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika hagashyirwaho amakipe nibwo humvikanye izina Rayon sports ritangirana igikundiro kugeza n’ubu yitwa Gikundiro.Turebe umukino wa kalindwi wahuje ikipe y’APR fc yari yakiriyemo iya Rayon sports .Iz’ikipe nizo zikinira kuri stade Amahoro gusa imwe yakiriye indi,cyangwa zihahuriye k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.Intsinzi y’ibitego bitatu APR fc yatsinze Rayon sports byayikuye ahabi biyishyira aheza,kuko benshi mubafana bayo bari biyemeje ko nitsindwa umutoza ataza kubakira.Tuze mu ikipe ya Rayon sports:Umutoza yakoze ikosa ryo gukinisha abakinnyi nka Serumogo Ally ,kandi amaze igihe agaragaza ingufu nkeya.Umunyezamu Pavelah we ibyo akora mu kibuga bimusabira gukora imyitozo gusa ntajye no k’urutonde rwakoreshwa(liste).

Rayon sports yongeye gutsindwa n’APR fc (photo Ingenzi)

Ibyo yakoze byagaragariye buri we kuva k’umukino Rayon sports yanganyijemo niya Gasogi United.Umukinnyi Niyonzima sefu Olivier we ntazi iyo biva niyo bijya birasabako abanza agategurwa neza kugirengo akinishwe.Umukinnyi Bigirimana Abed we ntabwo arigaragaza kuko afite imvune.Itsindwa rya Rayon sports ryazanye umwuka mubi hagati mu ikipe ya Rayon sports .Umwe k’uwundi bashatse aho bagereka icyaha,kubera gutsindwa.Itegurwa ry’umukino wa Rayon sports ntiryavuzweho rumwe.Uko buri mukunzi wa Rayon sports abibona.Hashakwe uko hagurwa abakinnyi b’abanyamahanga n’abanyarwanda bakora ikinyuranyo cyabo ifite.Umutoza mwiza uzi kureba imikinire y’uwo bahanganye mukibuga.Ikibazo cy’uko hagati muri Komite bitameze neza nacyo kigashakirwa umuti.Umukino wa munani wa shampiyona Rwanda Premier league ukomereye umutoza wa Rayon sports kuko nawutakaza nta gusobanura azatanga.Ikipe ya Rayon sports ikeneye umutoza ufite ubunararibonye uharanira gukinisha abakinnyi bafite ubushobozi bwo gushaka intsinzi.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *