U Rwanda Rwishimira Intambwe ya 96–98–98 mu Kurwanya SIDA: Ubufatanye n’Abaturage Buri ku Isonga mu Kurandura Ubwandu Bushya

Tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, Isi yose izirikana Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA. Ni umwanya wo gusesengura aho urugamba rwo guhashya virusi itera SIDA rugeze, hakibukwa abapfuye bazize iki cyorezo no gushimira imbaraga zishyirwa mu kurinda abanduye no kugabanya ubwandu bushya. Mu Rwanda, ibikorwa byo kuzirikana uyu munsi byabereye ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo kuwambere tariki 1 ukuboza 2025, ahahuriye abaturage, abafite virusi itera SIDA, inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho kubaka umuryango usobanutse, ufite ubumenyi, ufata iya mbere mu kwirinda no kurwanya SIDA.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kuzirikana uyu munsi ku nsanganyamatsiko y’imbere mu gihugu igira iti: “Kwishakamo ibisubizo mu guhangana na virusi itera SIDA.” Ku rwego rw’Isi, insanganyamatsiko yasobanuye umusanzu w’imbaraga zishyirwa mu muryango: “Resilient Communities, Renewed Response.”

Mukuzirikana Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Virusi Itera SIDA hibutswe abapfuye bazize iki cyorezo. ( Ingenzi Photo )

Uyu mwaka, u Rwanda rwishimiye cyane intambwe rukomeje kugeraho mu kugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS. U Rwanda ruracyubatse amateka ku mugabane wa Afurika no ku Isi hose nyuma yo kugera ku ntego ya 96–98–98, hejuru y’intego mpuzamahanga ya 95–95–95. Ibi bivuze ko 96% by’abafite virusi bamenye uko bahagaze, 98% batangiye imiti ya ARV, naho 98% by’abari ku miti bageze ku rwego rwo guhangana n’ubwandu (viral suppression). Ibi byagezweho kubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuzima buri ku isonga mu kurandura ubwandu bushya.

“Twarenze intego, ubu turakorera ku buryo twarandura SIDA burundu” RBC

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, Jeanne Umuhire, yashimye imbaraga zishyirwa mu kurwanya virusi itera SIDA, avuga ko kwesa intego za 96–98–98 ari igisubizo cy’ubufatanye bushingiye ku muryango.

Ati: “Ubufatanye bwa Leta , abafatanyabikorwa, n’abaturage bwatumye u Rwanda rubasha kurenga intego mpuzamahanga mbere y’igihe. Tubikesha ubushake bwa politiki, ubumenyi, n’abandi bose batanze uruhare mu rugamba rwo kurandura SIDA.”

Yasabye urubyiruko gukomeza gushaka amakuru ahagije no kwitabira serivisi zo kwipimisha no kwirinda, ashimangira ko aribo bari mu byago byo kwandura cyane aganisha ku gufata inshingano mu kurwanya #SIDA no kwirinda. Yasabye kandi abagize umuryango mugari gukoresha neza no kwitabira serivisi zihari zo kwirinda SIDA no gufata imiti, birinda akato n’ihezwa.

“Twavuye kure, uyu munsi turishimira ko ubuzima bukomeza” RRP+

Mu bikorwa byo kwibuka no gukangurira abandi kwirinda, Sylvia Muneza, Umuyobozi wa w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi Itera SIDA RRP+ n’umwe mu bafite virusi itera SIDA kuva mu 1998, yavuze ko byari ibihe bitoroshye kuko nta miti yabaga ihari kandi akato kari hejuru cyane.

Ati: “Nigeze kugera ku biro 12. Imisatsi yaratembanye, abantu baratwanga. Ariko uyu munsi Leta yegereje imiti abayikeneye bose, kandi iyo uyifatanye umurongo ubuzima burakomeza. Kwandura si iherezo, kwipimisha no kumenya uko uhagaze ni amahirwe yo gukomeza kubaho neza.”

Muneza yashimye uburyo igihugu cyakuyeho akato n’ihezwa mu muryango Nyarwanda, asaba abantu kwipimisha no kudahisha amakuru ku buzima bwabo.

RBC: “U Rwanda ruri gutera intambwe ariko urubyiruko ruracyugarijwe n’ubwandu bushya”

Dr. Ikuzo Basil, Umuyobozi ushinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC, yatangaje ko nubwo intambwe ishishikaje yatewe, hakiri imbogamizi cyane cyane mu rubyiruko n’abakobwa b’abangavu.

Raporo ya RBC igaragaza ko:
Ubwandu mu rubyiruko rw’imyaka 15–49 buri kuri 2.7%,
Abakora uburaya baracyafite ubwandu ku gipimo cya 35.2%, bavuye kuri 51% mu 2010,
Abaryamana bahuje igitsina bari ku 5.8%, bavuye kuri 6.9%.

Dr Basil yagize ati: “Hakenewe ubukangurambaga bukomeye ku mashuri, mu muryango no ku rubyiruko. Hari ikibazo cy’uko bamwe batitabira serivisi zo kwipimisha kandi ari igikoresho cy’ingenzi mu kurwanya ubwandu bushya.”

Dr. Ikuzo yakomoje ku ngingo zigaragara nk’imbogamizi zirimo igabanuka ry’inkunga mpuzamahanga n’ikwirakwizwa ry’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bituma bamwe batitabira serivisi z’ubuzima.


UN: “Rwanda ni icyitegererezo mu kurwanya ivangura no gufasha abafite virusi itera SIDA”

Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fatmata Cissé, yashimye icyerekezo n’ingamba u Rwanda rwafashe mu kurwanya SIDA.

Ati: “U Rwanda ni igihugu cyubatse ubufatanye bushimishije hagati ya Leta, abaturage n’abafite virusi. Ndashimira imbaraga zo gukuraho ivangura n’amakosa akorwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’uburyo serivisi z’ubuzima zikomeza gutangwa ku gihe.”

Imibare yerekana intambwe yagezweho:
234,593 ni bo babana na virusi itera SIDA.
96–98–98 ni intambwe igihugu kimaze kugeraho mu kurwanya SIDA.
99% by’abagore batwite bafite virusi bafata imiti, bituma ubwandu buva ku mubyeyi bujya kumwana bugera munsi ya 2%.
Impfu zituruka kuri Virusi itera SIDA zagabanutse zigera kuri 2,600 mu mwaka wa 2023.

U Rwanda rwihaye intego yo kurandura Virusi Itera SIDA nk’icyorezo bitarenze 2030.

RBC: ” SIDA iracyahari Ariko ubufatanye bw’abaturage n’ingamba zashyizweho bitanga icyizere cy’uko u Rwanda ruzayitsinda burundu.”

By Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *