Sainte Trinite de Nyamata Academy ikomeje gukarishya ubumenyi bw’abatoza bayo.
Abatoza batatu ba Sainte Trinite de Nyamata Academy, basoje amasomo y’ubutoza “License D Ferwafa” yateguwe na Dream Team FA ifatanyije na FERWAFA, yatangiye kuva ku Italiki ya 01/12/2025 kugeza kuwa 08/12/2025. Aba batoza bitabiriye aya masomo ni: Mutabaruka Gilbert, Munyaburanga Loic Junior na Rugero Alain.
Ni amasomo kandi yatanzwe n’abarimu b’abatoza bo ku rwego rwa CAF aribo: Kwizera Jean Pierre, (UR-Huye), Umunyana Seraphine (Paris Saint Germain, Rwanda Academy), na Coach Sogonya Hamis Cishi.

Bakoze ku mukino wahuje Div 1 vs Logistics n’uwahuje RMA-Gako vs Athuraly
Munyaburanga Loic Junior, ni umwe mu batoza bo muri Sainte Trinite de Nyamata Academy, avuga ko birongera ireme mu mitoreze.
Agira ati “mbere y’uko iyi license D nyikorera hari amakosa menshi nakoraga mu gutoza, yaba ari mu myitozo nahaga Abana, ariko nungutse uburyo buri exercise ifasha ku buryo nsobanukirwa ibyo ntoza abana ko bitandukanye n’uburyo ntozamo Abana bakuru. Iyi license D igiye kadufasha kongera ireme ryo gutoza icyiciro ku cyiciro, dusobanukiwe uburyo gitozwamo, duteze imbere umupira w’Amaguru duhereye ku bana bato”

Ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyamata bushimira “Dream Team Football Academy” byumwihariko Umuyobozi wayo Engenior Kayisire Jacques ku mikoranire myiza afitanye na Sainte Trinite de Nyamata Academy. ” ni byinshi adufashamo nk’Umuntu ufite inararibonye mu mupira w’abakiri bato ndetse nka Sainte Trinite de Nyamata Academy dufata Dream Team Football Academy nka role model wacu, kandi tuzakomeza kugenda tubigiraho” ni ibigarukwaho na Trinite Jean de Dieu washinze Sainte Trinite de Nyamata Academy.

Kuba Sainte Trinite de Nyamata de Nyamata Academy yungutse Abatoza bafite License D FERWAFA birafasha kongera ireme ryo gutoza.
Trinite Jean de Dieu agira ati “burya Umwana iyo atozwa n’Umutoza ubifitiye ubumenyi atozwa neza Kandi akazamuka neza, License D igenewe gutoza Abana bari hagati y’imyaka 6-12, iyo rero Umutoza atafashe amasomo yayo usanga hari ubwo Umwana amutoza ibintu by’Umuntu mukuru, ni nayo mpamvu dufite ikibazo muri development muri iki guhugu kuko usanga Abatoza benshi batoza Abana batarabyigiye bagatoza ibyo bitekerereje, kuko gutoza Umwana biba bisaba Science d’entrainement ese biramara igihe kingana gute, ese ni isaha imwe ese n’isaha na 15min, ukamenya n’imyitozo ubaha”

Yongeraho ko buri cyiciro noneho kiraza kujya kigira umutoza wacyo, kuko mbere harimo icyuho “wasangaga umutoza atoza ibyiciro birenze kimwe, kuba twungutse Abatoza batatu bizadufasha kuko buri mutoza tugiye kumuha ikipe ayitoze tujye tumugenzura, turebe uko icyiciro atoza kigenda gitera imbere”
Amwe mu ma license y’ubutoza ari hejuru ku batoza bo muri Sainte Trinite de Nyamata Academy, harimo license B-UEFA ifitwe na Trinite Jean de Dieu akaba anafite n’izindi yagiye akura mu yandi masomo mpuzamahanga, hakabamo na Uwimana Damarce utoza Abakobwa ufite licence C-CAF, hamwe n’abandi bafitemo ama license D.
Sainte Trinite de Nyamata Academy ikomeje gufasha Abatoza bayo kongera ubumenyi, banazamura ama licence icyakora ngo ni ibintu bisaba ubushobozi bwo hejuru mu mafaranga, ari na yo mpamvu basaba abafatanyabikorwa kubaba hafi bakabafasha kwishyurira Abatoza amasomo.

Ati “ama licence arahenze, uko ubushobozi bugenda buboneka tureba umutoza uri imbere mu bandi tukamwishyurira akagenda akiga, yazavayo tukohereza abandi, ni ubushobozi bucye dufite ni yo mpamvu dusaba ubuvugizi nk’akarere kajye kadufasha kadukorere ubuvugizi tubone nk’abaterankunga bajya batwishyurira amasomo y’abatoza n’ibindi bishoboka”
Ubuyobozi bwa Sainte Trinite de Nyamata Academy bushimira iduka rya HOPE LINE SPORT ku bufatanye bwiza bafitanye, ariko butibagiwe n’itangazamakuru.
“Kubona ballon, kubona imyenda biratugora ariko dushimira Hope line Sport ituma tubona bimwe mu bikoresho, byumwihariko dushimira Bosi wayo Baptiste utuba hafi tugashimira n’itangazamakuru rituba hafi”
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

