Ruhago nyarwanda kera habayeho: Ikipe yitwa MILOPLAST FC yashinzwe na Mironko yakanyujijeho.

Ibihe by’amateka bihora bivugwa bikanibukwa.Ibigwi by’amateka ya none turi ku ikipe ya Ruhago nyarwanda kera habayeho MILOPLAST FC yashinzwe na Mironko yakanyujijeho. .Amakuru y’ikipe yakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda mucyiciro cya gatatu,igahita izamuka mucyiciro cya kabili,naho ntiharenze umwaka igakina icyiciro cya mbere kugeza 1994 muri mata.Kuva FPR ifashe ubutegetsi Ruhago nyarwanda kera habayeho  MILOPLAST FC yashinzwe na Mironko yakanyujijeho. yakinnye mucyiciro cya kabili igihe kinini izamuka mucyiciro cya mbere 2017/2018 ihamara umwaka umwe gusa yisubirira murwego rwayo .MILOPLAST FC n’iyo kipe yari mu Rwanda mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi ar’iy’umuntu ku giti cye wayishingiye Mironko.Uyu mugabo Mironko yarafite uruganda rwakoraga ibikoresho bitandukanye bya plastic.Ikipe ya MILOPLAST FC yari ifite ikibuga cyayo yigengaho mugihe izindi zahoraga zitira aho zikorera imyitozo.Uwakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda mubihe byo hambere,uwawukundaga n’undi wese ufite aho ahurira nawo yemezako byari byiza.Abakinnyi bicyo gihe bakoraga akazi bagakora imyitozo bakarangije,kandi ntakipe zigeze zigira ibibazo byo kubura amikoro yo guhemba.Ikipe ya MILOPLAST FC yo twahawe amakuru ko abakinnyi hafi yabose bakoraga muruganda,ikindi babaga hamwe,bityo bikayiha ingufu zo guhangana.Nyir’ikipe MILOPLAST FC ariwe umusaza Mironko atangazako muribyo bihe yaguraga abakinnyi beza,kandi bazi gukinae.Mironko ngo n’ubwo ikipe ye itigeze itwara igikombe muri kimwe mubyakinirwaga mu Rwanda,ariko ikipe ye yahanganaga nizari zikomeye.

Umusaza Mironko washinze Ikipe ya MILOPLAST FC  (photo archives?

 

Mironko ati”Jyewe nakundaga ikipe ya Kiyovu sports nkifite inkomoko iwacu i Byumba.Mironko yahaga inkunga Kiyovu sports,nyuma baramutuka abo mu Biryogo niko gushinga iye bwite.

  MILOPLAST FC ya mbere 1994(photo archives)

Impamvu kuva 1995 atabyukije ikipe ye ya MILOPLAST FC ngo ntabwo ubukungu kuri we bwari bwifashe neza kuko uruganda rutakoraga.Mironko ati”nakunze umupira w’amaguru nd’umwana kugeza n’ubu nshaje.Mironko ku kibazo ku ikipe yakunze mbere y’uko ashinga MILOPLAST FC ?Mironko ati”nakundaga Rayon sports kubera umuriri w’abafana bayo cyaneko n’ubu iyo batsinze ntaeubiyobsrwa ,gusa Kiyovu sports nahibagamo nkiyo ku ivuko.Rayon sports nayihaye abakinnyi.Umupira w’amaguru wayoboraga nuwahawe icyizere n’abagenzi,ariko ubu nukugenerwa uhabwa inshingano bikaba aribyo biwuzambya.Waba uzi ikipe yo hambere ikaba itavugwa duhe amakuru yayo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *