Abakera bati’gusaza n’ugusahurwa bigaha icyuho indwara kwibasira abageze muzabukuru.

Ministeri y’ubuzima kuva yajyaho ntabwo irerekana uko buri cyiciro cy’imyaka cyibasirwa n’indwara .Mugihe abana bato bavuka bicwa n’indwara cyangwa abagore bapfa babyara.

Ubu bavugako hariho abajya bemeza ko habaho indwara z’abasaza n’abakecuru ,nkaho twavuga ko hariho indwara zahariwe icyo kigero cy’abanyarwanda n’abanyarwandakazi.Ababivuga babihera nko ku ndwara yakunze kuvugwa kuva kera yiswe rubagimpande,ubuhumyi bw’amaso,gukuka amenyo bikagendana no kurwara umugongo.Abasesenguzi bemeza ko mu myaka 1984 indwara zibasiraga abageze muzabukuru zabaga ari nkeya ugereranije n’iki gihe cya none.Dore icyegeranyo twasanze muri Ministeri y’ubuzima 1984 cyakozwe n’uwayiboraga ibitaro bya Kigali (ubu byitwa CHUK)Dr Kayihigi.Hano icyo gihe yemejeko nta ndwara yihariye irwara abakuze gusa.Habonetsemo ko kuva ubuvuzi bwa kizungu bwatangira gukoreshwa mu Rwanda n’abakoloni abanyarwanda batakundaga kwivuza keretse uwabaga yarembye,cyane ko 1984 hariho abagikoresha imiti gakondo ,benshi ikabagiraho indaruka kugeza hari nabo yica.Icyegeranyo nko ku ndwara bita rubagimpande yitirirwa abakuze gusa,ko kenshi bayivuga mumpavu,ariko ko n’abato bashobora kurwara imbavu.Indwara yakwitirirwa imyaka y’abakuze mu Rwanda ntayigeze iharangwa kugeza n’ubu.Umwaka 1984 ukwezi k’Ugushyingo Dr Muremyangingo wayoboraga ibitaro bivura indwara zo mu mutwe ,icyo gihe yavuze ubwonko nyirabwo iyo ashaje nabwo busaza,ariko muriyo myaka nta musaza wo mu Rwanda wari wakarwaye iyo ndwara.Mu Rwanda bo bapfa batarageza kuriyo icyegeranyo cyerekana ko mu Rwanda bataramba nk’abo mubihugu bikize.Indwara y’amaso kera bazishingiraga kuba ukuze ateraba hirya cyane ngo arebe ikiriyo nko ku zuba,ariko indwara y’amaso yafashe abatoya kuko usanga bambaye amataratara,amalinete n’ukundi washaka kuyita.Indwara y’amenyo kuva Ugushyingo 1984 kugeza 2025 n’ubu abakuze n’abato bahurira kwa muganga bayivuza.1984 abakoreshaga imiti boza amenyo bari bakeya cyane nko mubyaro ho wasangaga ari 12% ,none ubu bageze kuri 87%.Isesengura ryerekanye ko kuva mu Rwanda hagera isukali na bombo benshi mubabirya bakunze kurwara amenyo.Hano iyo ndwara y’amenyo kubera kurya isukali mbisi na bombo yagaragaye ku bana kuva imyaka 5 kugeza 17 no ku bagore.

 

Ministeri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin (photo archives)

Ibitaro bya leta cyangwa abigenga bavura amenyo bose bemeza ko indwara z’amenyo zifata buri kigero,ariko mucyaro kubera kutayagirira isuku niho yiganza cyane.Umubili w’ugeze muzabukuru ubumaze gucika imbaraga nk’iyo hagize indwara imufata gukira biratinda.Ibihugu byateye imbere ufite imyaka 65 niwe ubugeze igihe cyo kuyobora,ariko mu Rwanda ashyirwa mu kiruhuko ibinyobwa gakondo byaracitse,nk’urwagwa rwenzwe mubitoke bakabeteza amasaka .Kuba nta kigage kikiba mu Rwanda.Amata nayo henshi usanga akemangwa kuko bemeza ko atagiye muri Firigo atabasha kuba ikivuguto.Abasesengura basanga indwara uretse no kwibasira abakuze n’abato zarabubasiye cyane hemezwa ko mu myaka iri mbere nihadafatwa ingamba nta rubyiruko ruzaba ruhari.Abarebwa n’ubuzima bw’abanyarwanda nimwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *