Inyerezwa ry’imisoro muri ADEPR bibaye igisasu ku ngoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye bikaganisha ku iyegura rye
Urujya n’uruza rw,ibibazo byugarije itorero ry’ADEPR rwaburiwe umuti.Aha niho abizerwa bo mu itorero ry’ADEPR tumaze igihe tuganira,ariko bakadusabako twagira ibanga amazina yabo bagize bati”Kunyereza imisoro y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA,) ndetse n’imisanzu y’ikigo cya Leta gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi ( RSSB )ku ngoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie biteje cyangwa byateje igihombo gikabije,kuko igihugu cyahagiriye igihombo gikabije.Umwe mubapasiteli baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com,ariko akanga ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we, tuganira yagize ati”abapasiteri birukanywe na Ndayizeye Isaie imitungo yabo yatejwe cyamura,kuko bari barafashe ideni ingwate ari umushahara wabo.
Tuba tugamije guca akarengane, gushyigikira imiyoborere myiza no kuzuza inshingano zacu nk’ijisho rya rubanda iyo twandika inkuru nk’izi z’ukuri zivuga ibiriho kandi zigamije kurengaura abaturage barenganijwe kubw’iyi miyoborere mibi ya Pasiteli Isaie Ndayizeye ufatanya na Budigiri Herman kurya amafaranga ya rubanda bitwikiriye ko ngo bimitswe na Leta ibinyujije muri RGB ndetse aho Budigiri Herman we yongeraho ikindi kibando akubitisha bagenzi be bose ko ngo afite izindi nshingano yahawe n’umuryango wa RPF Inkotanyi .Ubwo hari tariki 16 ukuboza 2025 hategurwa yubile y’imyaka 85 ADEPR igeze mu Rwanda ubwe Budigiri Herman yabyibwiriye abapasiteri nk’uko abo dukesha iyi nkuru bafite amajwi n’amashusho ariho yivuga imyato.Abantu bibuka ubwo Herman Budigiri yibasiraga Pasiteli Kalisa mu nama yari yabereye Muhanga, kongeraho nibyo yavuze bose bibaza icyerekezo cy’ADEPR.Ibi bikorwa
binyuranye n’ukuri kuko tuzi neza ADEPR inshingano zayo bazihinduyemo gutera ubwoba rubanda ,kuko bigaragarira mu manza ziri mu nkiko zabirukanywe.

Mu gihugu hose ingoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie yirukanye abavugabutumwa n’abapasiteri bakoreye itorero ry’ADEPR imyaka myinshi barihagarika neza barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2.500 persons) bahagarikirwa kwishyurirwa imisanzu muri RSSB ; bahagarikirwa no kwishyurirwa imisoro muri RRA ndetse abari barafashe imyenda mu ma banki itorero ry’ ADEPR ryabasinyiye ko ari abakozi baryo, ubu abenshi muribo amazu yabo bari batuyemo baranayatanzeho ingwate za banki zayateje cyamunara ubu bazerera mu gihugu batagira ubuturo.
Dore ko byanagaragaye ko na benshi bareze ADEPR mu nkiko (nkuko tuzabibagezaho mu nkuru zacu ziri inyuma tukibategurira neza twegeranya umubare w’izo manza n’amafaranga uyu Pasiteli ukomeje gushora ADEPR mu manza,ariko yahombeje iri torero ntihagire nubimubaza) batigeze bishyurirwa iyo misanzu muri RSSB no muri RRA igihe kirekire, ndetse nanubu ngo hakaba hari abishyurirwa n’abatishyurirwa nkuko abakozi bakora muri ADEPR ubwabo batumeneye iri banga, Bityo bakadusaba ko twatanga impuruza ngo ibi bigo byombi RSSB na RRA ko byakora igezura (audit) ritari munsi y’imyaka itanu (5 years) ku ngano y’abakozi bahembwa n,’ADEPR N’abishyurirwa imisanzu n’imisoro ndetse no ku musoro ku nyungu udashyitse iri torero ryishyura : ngo kuko nabo ubwabo bazamenya ukuri kw’imiyoborere idahwitse iranga iyi ngoma yirirwa ibeshya rubanda ko yashyizweho na system.Umuntu wese ushaka kubeshyera RPF Inkotanyi aba yishyira mu bibazo.
Company y’ADEPR yitwa DICO Ltd (ibumbiye hamwe ibigo byinjiza amafranga harimo Dove Hotel, za centre d’accueils, amashuli, ibitaro n’amavuriro byose by’ADEPR) yo ngo kugira ngo ugure yo serivisi numara kwishyura uzahabwe fagitire ya EBM cyane cyane mu bigo bikorera mu ntara bisaba ahari kuba waje wambaye umwambaro ukomeye cyangwa woherejwe nabo bakomeye,kuko umwe mubaduhaye amakuru ukora mubo muri ADEPR yagize ati”Aya masoko yose yagiye atangwa agahabwa abo tuzabatangariza amazina yabo.
Andi makuru yizewe agera ku kinyamakuru cyacu Ingenzi news paper na ingenzinyayo com nuko n’ideni rya BRD uyu pasiteli Ndayizeye Isaie afatanije na Budigiri Herman muri iyi minsi bakoze tour du Rwanda bimika abapasiteri b’abagore aho babanje gukanga abantu bose bitabiriye iyo mihango ko nta muntu numwe wemerewe gufata amashusho cyangwa amajwi na telefoni ye cyangwa camera , bakabwirwa ko zifatirwa ku bagerageza kubikora, ngo ADEPR yonyine gusa niyo ibyemerewe.Ibi byakomereje no mu gihe bizihizaga yubile y’imyaka 85 itorero ADEPR rimaze mu Rwanda bagiye babeshya abakirisitu ko barangije kwishyura BRD ideni (credit ya Miliyari 3 yari yafashwe hasozwa kubaka Dove Hotel) ni ikinyoma cyambaye ubusa (biratangaje aho umuntu ahagarara kuri aritali akabeshya imbaga y’abanyarwanda) kuko umukozi wa BRD ubwe nawe usengera muri ADEPR yatumenyesheje umwenda ADEPR ifitiye BRD utararangira kwishyurwa kuko usigajemo miliyoni zirenga magana ane na mirongo inani y’u Rwanda (480.000.000 Frw) batarishyura kugeza ubu dusoza umwaka wa 2025, kandi bamaze imyaka 5 k’ubuyobozi birirwa birira amafranga y’abaturage gusa !
Ibi bikaba ari agahomamunwa ndetse biteye n’agahinda gakabije. Kandi mu byukuri mu nkuru yacu y’ubushize iheruka twabagaragarije ingano y’umutungo iyi ngoma imaze kunyereza urenga Miliyari zirindwi (7.350.800.000 Frw) mu myaka itanu bamaze k’ubuyobozi. Iri nyerezwa ry’umutungo wa rubanda mubivugwa ryagejeje uyu Past Isaie Ndayizeye na Herman BUDIGIRI mu kubasha kugura amazu mu gihugu tuzabagezaho ubutaha n’ayo buri wese yagiye ayigura.Uduha amakuru n’umwe mubapasiteli bakorana,kuko ngo bayanditse ku mazina y’imiryango yabo, dore ko uyu Isaie Ndayizeye kugeza ubu nta UPI y’ubutaka imwanditseho mu Rwanda kuko adashishikajwe n’iterambere ry’igihugu,kuko rimushishikaje ntiyashora ADEPR mu nkiko. Naho Budigiri Herman we akaba yibera mu mahoteri harimo Dove n’ayandi kuko umugore we n’abana bibera muri Canada ; mubyukuri bitanemewe ko umuntu w’umupasitoli aba ukubiri n’umugore we.

Mu cyegeranyo cy’imibare y’umutungo wanyerejwe twabagejejeho ubushize, ntitwabariyemo indi mishahara y’abapasitoli bato bato batayoboraga za paruwasi ariko bahembwaga buri kwezi birukanywe burundu, n’ibindi bikoresho bitandukanye byagiye bigurishwa harimo amabati yari akiri mashya yasakambuwe kuri Hotel Dove agasimbuzwa andi, ibikoresho bitandukanye, ubutaka bwitorero bumaze kugurishwa, n’ibindi. Ayo yose tuyabaze nkuko yanyerejwe ararenga Miliyari cumi n’eshanu (15.000.000.000 Frw)
Mubyukuri mu Rwanda nkuko tuzi neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ariwe ntwali abanyarwanda twese duhanga amaso, ubasha gukemura ibibazo byinshi nkuko yayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda agashyira igihugu cyacu mu mahoro no mu miyoborere myiza, abayoboke b’ADEPR baramutabaza ! barababaye bikomeye, barataka bakomeje ngo abatabare bityo hacike igihuha cyabiyitirira FPR imkotanyi. Aha niho hakenewe ijisho ry’ ubarengere abakize iyi ngoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye abifashijwemo na bamwe mubakozi ba RGB bagejeje itorero ryabo mu manga bikomanga ku gatuza ko bimitswe na leta atari abakirisitu b’ADEPR babashyizeho bityo ko ntanuwabasha kubakuraho ngo abakirisitu b’iri torero baruhuke bagire ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje kuvugisha Budigiri Herman ku kibazo cy’ijambo yabwiye abapasiteri tariki 16/ukuboza/2025 cyo kubabwirako ntawamushyizeho yashyizweho na system?twarinze dukora inkuru ataradusubiza.Pasiteli Ndayizeye Isaie we yahise afunga umurongo wose twavuganiraho.
Kimenyi Claude

