Ruhago nyarwanda:Kudahemba abasifuzi biha Ferwafa kuba nyirabayaza wa ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Abaremye uko umupira w’amaguru ugomba gukinwa mu isi bashyizeho n’amategeko.Ubu turi mu Rwanda mu mupira w’amaguru hagenderewe kureba imisifurire kuva 1980 ubwo Ferwafa yakirwaga nk’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu isi(FIFA),ninabwo Ferwafa yahawe ikaze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF). Inkuru yacu iri mungingo zitandukanye,ariko zirebana n’uburyo abasifuzi badahemwa.
Kureba uko Ferwafa ariyo nyirabayaza.
Kureba uko ruswa ivuza ubuhuha mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Turafata imyaka icumi duhereye 1980 kugeza 1990 uko abasifuzi bagiye bavugwaho kubogamira ku.makipe bakunda, cyangwa bakarya ruswa ikipe ikegukana intsinzi.Abasifuzi muriyo myaka bahembwaga buri kwezi nk’uko abakozi ba Ferwafa bahembwe ariko gutanga intsinzi ku ikipe bigakurura imvururu.1988 kuri stade Umuganda ubwo ikipee ya Etincelles fc yakiraga iya Mukungwa fc habaye imvururu,ariko umukino uza kongera urakomeza.Umukino wabaye 1989 wahuje Mukura vs yakiriye ESPOIR fc kuri stade Huye ,ho umukino warahagaze usubira bukeye.Kuva 1990 kugeza 2000 ho byaje kubamo ibibazo bikomeye,kuko benshi mubasifuzi bavuzweho kurya ruswa,nabo bakavuga ko badahembwa.Amakipe menshi yaje kwereka Ferwafa ko hari abasifuzi batagomba kuyasifurira.Umusifuzi wanzwe n’amakipe n’uwitwaga Rugira Leonce.Kuva 2000 kugeza 2010 hadutse ingeso yo kudahemba abasifuzi maze ruswa iribwa k’umugaragaro,kugeza naho ikipe yatsindaga igitego umusifuzi akacyanga,cyangwa agatanga penalite itariyo.Abasifuzi benshi bahawe ibihano,ariko bikavugwa ko bamwe bakora amakosa ntibahanwe.2010 kugeza ubu hari abasifuzi bavuzwe ku makosa bakoreye amwe mu makipe ntibahanwe.

Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yateje ikibazo hagati y’ikipe ya Bugesera fc niya Rayon sports kugeza hatewe amabuye mukibuga umukino urahagarara.Kuva shampiyona 2025/2026 yatangira hahanwe abasifuzi benshi kubera amakosa bakoreye mu mikino basifuye.Ubu intambara ivuza ubuhuha hagati y’abasifuzi na Ferwafa kubera kutabahemba.Abasifuzi batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati “Twe turi abantu dushobora kwibeshya ku ikosa bigatuma ikipe itsindwa ariko tutabigambiriye.Undi ati “Tubabazwa n’ibihano bihabwa bamwe muri twe ,kandi ugasanga hariho abakoze amakosa arenze ntibahanwe.Kuba Ferwafa yinjiza amafaranga menshi ava ku mikino twasifuye ntiduhembe.Umusifuzi mwe we yagize ati “Ferwafa n’iyo nyirabayaza w’ibibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda.Isesengura,ari Ferwafa idahemba abasifuzi kugeza nkaho baheruka guhembwa mukwezi kwa mbere,n’umusifuzu urya ruswa ninde uniga ruhago nyarwanda? Amakipe menshi cyane ayo muturere usanga avugako atsindwa n’abasifuzi.Ngo kuko izo mu mujyi wa Kigali ziba zizaniye zaje zitwaye abasifuzi baje gusifura.Mugihe rero umusifuzi asanganywe kurya ruswa ,nihiyongeraho kudahembwa ikipe itamuhaye azayigirizaho nkana.
Abo bireba n’imwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu

