Ubutabera: Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo agatsiko kamugerekagaho urukundo ruhahano kanenga urukiko.

Inzira z’urukundo mu Rwanda zikomeje kugenda zifungwa n’ubugambanyi buherekejwe na munyumvishirize.Uko bucya bukira urukundo rurakonja bigaha icyuho urwangano rumaze gushinga imizi.Mu Rwanda hariho abamaze kwiremamo ubugambanyi bukaba ikiraro cyo guheza inzirakarengane mugihome n’igihirahiro.Tuze k’u nkuru ya Sheikh Bahame Hassan uyobora ikigo ngororamuco cya Gitagata wafashwe agafungwa akekwaho icyaha cyiswe inshimishamubiri.Sheikh Bahame Hassan agihabwa inshingano zo kuyobora Gitagata yahasanze abantu bahamaze igihe ,kandi babaye indakoreka bakingirwa ikibaba n’abayobozi bakabaye babafatira ingamba.Sheikh Bahame Hassan yahuye n’ibibazo kugeza naho byageze muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ntihagira igikorwa ngo bikemuke.

Sheikh Bahame Hassan yarekuwe by’agateganyo (photo archives)

Mufuruke ufite mu nshingano iki kigo cya Gitagata we ahagaze gute mu nshingano? Mufuruke we yakabaye yaragenzuye ibibazo bya Gitagata mbere y’uko haza urukundo ruhahano rwavuyemo inshimishamubili.Gakire nawe ntarerekana uko ikibazo cya Gitagata cyakemuka.Aha tuzahagaruka mu nkuru yacu y’ubutaha twerekana uko umugambi wacuzwe n’abagizemo uruhare n’intandaro y’uwo mugambi mubisha ugamije gufungisha Sheikh Bahame Hassan.Amakuru dukura mubakozi ba Gitagata ,ariko batashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo tuganira bagize bati”abakoze ubugambanyi bagafungisha Sheikh Bahame Hassan bakimara kumva isomwa ry’urubanza ko , urukiko rwa Nyamata rwanzuye ko nta mpamvu yatuma Sheikh Bahame Hassan akurikiranwa afunzwe,ngo agatsiko kaguye igihumura.Amazina yabo tuzayatangaza mu nkuru itaha.Umwe mubakozi ba Gitagata waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com akangako dutangaza amazina ye kubera umutekano we yadutangarije ko amazi yigeze kubura, mugihe imodoka y’akazi itari ihari,Bahame atanga iye ijya kuvoma,ariko umwe mubo bakorana atanga raporo ko amazi yabuze.Mugihe uyu muco w’ubugambanyi ukomeje gukwira inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirebera,hirya yejo amagereza azuzura.Haribazwa niba Sheikh Bahame Hassan asubira kuyobora Gitagata cyangwa niba ajyanwa ahandi?ukuri kubitswe n’abayobozi be.Inkuru itaha byose tuzabibagezaho.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *