Ivugabutumwa:Mu itorero ry’ADEPR – abana ba Pasiteli Ndayizeye Isaie baritegura ko abagabira nyuma yaho amaparuwase ayagize 30 mugihugu hose.
Kuki mu itorero ry’ADEPR habudicetsemo igihu cyanze gutamuruka?ko itorero ry’ADEPR kuva rigeze mu Rwanda kugeza 2008 ryari rituje riyoborwa na Bibiliya n’umwuka wera n’iki cyariteye rikugarizwa n’urwikekwe rubyara urwangano na munyumvishirize? Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com mbere cyahabwaga amakuru n’umuyobozi w’itorero ry’ADEPR Ndayizeye Isaie none yanze kuyatanga.Tuze mu nkuru yacu mu itorero ry’ADEPR.
Mubyukuri n’ibintu bidasanzwe hano mu Rwanda ko abaturage barwo, batakira leta n’inzego zayo z’ubuyobozi mu gihugu bazigaragariza amakosa n’akarengane bari kugirirwa ariko bamwe mubayobozi bugahitamo kwicecekera, kandi leta ariyo idukangurira ko buri muturarwanda akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo himakazwe imiyoborere iri mu cyerekezo igihugu kirimo cyo gufasha umuturage kubaho neza kandi yishimye ; ariko ukuri guhari kugeza ubu n’uko ibintu bikomeje kudogera muri iri torero ry’ADEPR.
Biro nyobozi iyobowe na Pasiteli Ndahizeye Isaie washyizweho na RGB (Rwanda Governance Board) imaze gukora amakosa yiswe amavugurura yo gusenya itorero bucece kandi buhoro buhoro mubyo twise mu nkuru yacu iheruka kuribyinisha muzunga ! yirukana abapasitori n’ababwirizabutumwa batagira ingano.Ndayizeye arirukana abo adakunze akimika benewabo, akanduza abandi abatwerera ibyaha n’amakosa batakoze muri gahunda ye ya munyangire. Ndetse bikaba binamunaniye gushyira mu bikorwa amabwiriza n’amategeko we ubwe yishyiriyeho, nk’urugero ingingo ya 80 igika cyayo cya 1 cy’ayo mategeko yasohotse mu igazeti ya Leta kuwa 28/01/2022 ivuga ko Umuyobozi w’Itorero (iyoboye itorero ryahoze mbere ryitwa umudugudu iry’ariryo ryose ry’ADEPR) yirinda igihe cyose gukoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite, kandi ntagomba kugira akandi kazi k’umushahara akora.
Ariko urebye uyu munsi amatorero hafi ya yose mu gihugu ayobowe n’abakozi ba za compassion, abakozi b’ibitaro, za centre de sante, za sacco, abakozi mu turere, abarezi mu bigo by’amashuli, no mubindi bigo,ndetse binatuma batandaraza ku bw’inyungu babonamo ntibabashe kubahiriza neza inshingano bashinzwe mu kazi leta yabahaye n’ibyo bigo bitandukanye ndetse ntibabashe no gufasha abakirisitu muri serivisi baba babakeneyeho kuko nk’iyo ubakeneye mu mibyizi ntushobora kugira n’umwe ubona hanyuma bakaza ku cyumweru gusa benda gusatura za mikorofoni banasuzugura abandi bashumba nyabashumba bicajwe kugatebe!
Mbese serivisi itorero ritanga nko gushyingura, gutanga ibyangombwa, gushyingirwa, kubatiza n’izindi usanga bigora abakirisitu cyane kuko bahatirwa kuzishyira muri gahunda zihuzwa n’igihe abo bitwa bayobozi b’amatorero bazabonekera kuko uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye yabahaye kuyobora nyamara binyuranye n’amategeko we ubwe yishyiriyeho. Nyamara mu byukuri hari abandi bapasiteli n’ababwirizabutumwa (abarimu) yirukanye bujuje ibisabwa bafite amashuli akenewe ndetse bamaze n’igihe kinini muri itorero bicaye aho barenganyijwe batagira kivugira kuko uyu Isaie yimika gusa benewabo, abamuramya n’abamusingiza, n’abandi ngo batazigera bamusaba ifaranga kuko yifuza ko abapasiteli n’abarimu bose bagomba kubaho muburyo buciroritse,mbese bisa nk’aho babaho mu bukene, abana babo ntibige, ntibabashe no kubona ubuzima bw’ibanze ubu benshi bakaba batunzwe no gusabiriza baheranwe n’agahinda nyamara Ndayizeye na komite ye bo bakomeje kwiberaho neza iri torero rimeze nk’ikibina boyobowe n’ushinzwe ibikorwa byose by’ADEPR ariwe Budigiri Herman nk’uko bamaze imyaka 6 babikora.

Nyamara aho bigereye iby’iri torero bigeze ahakomeye cyane .Iyi ikwiye kuba intabaza ikomeye ku nzego z’ubuyobozi bwite bw’igihugu harimo buri rwego rwose rwa Leta ,kuko ntawutazi ibibera mu itorero ry’ADEPR. Ikigo nka RGB na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu turabona hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya ngo iri shimuta ry’ubuyobozi ryabayeho muri ADEPR rihagarikwe, itorero risubizwe banyiraryo aribo banyamuryango b’ADEPR kugira ngo bishyirireho abayobozi bihitiyemo. Kuko RGB ntarindi torero na rimwe mu Rwanda isanzwe yimikira abayobozi, habe n’umuryango mugari wa FPR Inkotanyi ntushobora gukora ikosa ringana ritya !
Ubu rero twandika iyi nkuru, hari amakuru yizewe avuga ko uyu Pasiteli Ndayizeye Isaie nyuma yo kwirukana abandi bashumba 145 n’abakontabure 145 bose hamwe bakaba 290 bari bayoboye za paruwasi amaze iminsi mike akuyeho, abo imisanzu yabo muri RSSB ubu ikaba igiye guhita ihagarikwa (uretse ko abenshi bamaze no gusanga imisanzu bishyuriwe idahura n’imishahara yabo bakaba biteguye kubiregera mu nkiko muri rya nyerezwa ry’umutungo abantu batahwemye gutunga agatoki).
Mu bashumba rero bagomba kuyobora izo Paruwasi 30 nshya hari gutegurwa abo abanyetorero bise abana ba Isie ngo abo abe aribo bimikwa maze bakayobora izo Paruwasi. Abo biswe rero abana ba Isaie ni bantu ki ? Aba ni ababwirizabutumwa (abarimu) yimitse akimara kujyaho ndetse n’abapasiteli yasengeye ku bupasiteli mu minsi ishize abarobanuye muri benewabo bafitanye isano za bugufi, bari mu badiyakoni no mubakozi ba leta hirya no hino b’inshuti ze harimo abiganye nawe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare kuko bose yarabasengeye, kandi asize mubyukuri ababwirizabutumwa (abarimu) bujuje ibisabwa harimo abafite za Bachelors degree na za Masters Level batagira kirengera, batagira ubavugira ahubwo bahimbirwa ibinyoma bibanduza kugira ngo bangwe n’abanyetorero kandi barengana ndetse bamaze igihe kirekire muri iri dini bategereje ko nabo ihembe ry’amavuta ryabasukwaho bakimikirwa imirimo ya gishumba muri iri dini bakaba barahebye, ubu agahinda kakaba kenda kubica kandi barahisemo kujya gukorera Imana muri ubwo buryo! Munyumvishirize, sinkuzi, icyenewabo n’itonesha rwose biraganje ku ngoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie mu itorero ADEPR ryo mu Rwanda mu mwaka wa 2026.
Dutanze intabaza mu nzego zose z’igihugu mbere yuko hari ibindi bikorwa byaba . Turatabaza :
1. Ngo uyu mugabo Pasiteli Ndayizeye Isaie atongera akiyongeza indi manda y’imyaka 6 nk’uko amategeko yidodeyeho yashyizemo mu ngingo ya 19 na 42 ko manda z’abandi bose zizajya zimara imyaka 5 gusa kandi zitongerwa, nyamara we iye manda na komite nyobozi ikamara imyaka 6 kandi ikongerwa inshuro zose ashatse. Kugira ngo iyo myaka 5 nishira yikize abari bayirimo azane abandi bashya abimike nabo habite bamwitura kongera kumutora nyuma y’umwaka 1. Kuko umuntu atakwimika ngo wowe ubure nawe kumwimika ! biratangaje imikorere iteye ityo mu gihugu giteye imbere nk’u Rwanda gifite n’abanyamategeko b’abahanga.
2. Turatabaza ngo abanyetorero bahabwe ububasha bwo kwishyiriraho ubuyobozi bihitiyemo
3. Turatabaza ngo abapasitori n’ababwirizabutumwa birukanywe bazizwa ubusa, nta tegeko na rimwe ryisunzwe, basubizwe uburenganzira bambuwe kw’itorero ryabo, harimo kubwiriza mu nsengero ndetse no kuba bajya mu myanya y’ubuyobozi.
4. Turatabaza ngo abakozi bari mu mirimo n’abayishyirwamo kuri ubu bahabwe umushahara uhujwe n’imibereho y’iki gihe nkuko Pasiteli Isaie na komite ye bihaye imishahara y’ikirenga, kandi ntihabe hari akandi kazi bakora ngo babibangikanye.
5. Turatabaza ngo RGB ireke guceceka, kandi abaturage bavuza induru ! kuko biha isura mbi igihugu cyacu mu miyoborere myiza kigezeho.
6. Turatabaza ngo imihango yo kwimika (gusengerwa ku bushumba) abarimu bose bujuje ibisabwa kandi bamaze igihe muri uwo murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ariko barenganyijwe na Isaie itegurwe kandi ikorwe vuba mu guca akarengane.
7. Turatabaza ngo umutungo w’iri torero ukomeje kunyerezwa, ubashe kurengerwa mu maguru mashya ; ndetse n’imisanzu ya RSSB n’imisoro ya RRA habeho ubugenzuzi (Audit y’imyaka 5) ibyanyerejwe bigaruzwe.
8. Turatabaza ngo iterabwoba riri muri iri dini, munyangire, munyumvishirize, itonesha n’icyenewabo bihagarikwe mu maguru mashya ! aho ntawe ugitanga inama cyangwa igitekerezo (ahubwo asubizwa ngo abadutumye barabizi kandi nibo duha raporo nibo dukorera,kandi ibikorwa barabizi)
9. Turatabaza ngo umunyetorero wa ADEPR yongere agirane ubusabane n’abayobozi be, kandi yagize uruhare mu kwishyiriraho nkuko ihame ry’imiyoborere myiza ribigena.
10. Turatabaza ! turatabaza ! turatabaza buri wese ugira umutima ukunda igihugu by’ukuri ! ureberera na wa muturage wo hasi ngo inzego z’igihugu zirenganure abayoboke b’itorero ry’ADEPR barenga miliyoni eshatu z’abanyarwanda bari mu kangaratete.
Mubyukuri abana b’u Rwanda! abayoboke b’ ADEPR! ntibagashavure! ntibakababare! babeho neza, bayobowe neza, bihitiramo ababayobora, kandi banezererewe imiyoborere myiza mu gihugu cyabo cyiza nk’u Rwanda.
Kimenyi Claude

