Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ruyobowe na Kamayirese Jean D’amour rwamaganye ibihuha bya Bad Rama usebya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

 

Uko iminsi ishira indi igataha haragenda habaho uburyo bw’iterambere bugafasha ababukoresha neza .Igitangaje n’abavogera ikoranabuhanga mu mbuga nkoranyambaga bakarikoresha bavogera ubusugire bw’igihugu na Perezida wacyo.
Kuba rero benshi mubanyarwanda barafashe umwanya wo kwamagana Badrama wateshutse ku nshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’itegeko nshinga, n’iho havuye impamvu nyamukuru yatumye Kamayirese Jean D’amour umwe murubyiriko rwa FPR inkotanyi yamagana
Badrama yifashishije umurongo wose wumvikana mu Rwanda no ku isi hose.
Kamayirese Jean d’Amour , umuyobozi w’abakora mu ruhererekane rw’abakora ibikomoka ku mpu Rwanda (RLA) yagaragaje ko atishimiye na gato imvugo za Badrama, ashimangira ko zibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse zikibasira Umukuru w’Igihugu n’umuryango wa FPR-INKOTANYI.
Benshi mubabonye ubutumwa bwa Kamayirese Jean D’amour
yakwirakwijwe cyane kuri DMK,Tv, Kamayirese yavuze ko amagambo ya Badrama yuzuyemo ubuhezanguni ndetse anagaragaza kubahuka abayobozi b’Igihugu.
Yagize ati:
“Wowe Badrama ujye ukina n’umuryango wawe cyangwa abandi bagenzi bawe musangira itabi ry’urumogi, ariko Umukuru w’Igihugu n’umuryango wacu ntibanyeganyezwa. Ibyo wavuze wigaye kuko ndakuzi cyane. Twarabanye. Ibyo urimo kwiratana byose ubikesha imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa wacu twese Abanyarwanda dukunda, Paul Kagame.”
Yakomeje agaragaza ko atazihanganira indi mvugo y’amacakubiri, anasaba Badrama kwisubiraho agasaba imbabazi Abanyarwanda.
Ati’:“Iryo tabi wanyweye ndizera ko riri buze kugushiramo, ugarure ubwenge wicuze usabe imbabazi Abanyarwanda kuko wakoze amahano. Wongeye kuzana izi mvugo nzagusanga aho uba muri Amerika duhwane.

Kamayirese Jean D’amour umwe murubyiriko rwa FPR inkotanyi (photo archives)

Ibinyoma no kubahuka abayobozi bacu sibyo bikora politike, si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa.

Iyo ubikoze abaturage turakwamagana na Leta ikazakuduhera isomo.

Twikomereze imihigo.”

Minisitiri yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa imvugo zibasira abayobozi, ahubwo rugakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, aho abayobozi batandukanye bahamagarira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kwirinda amagambo ashobora guteza amacakubiri.

Badrama wamaganywe n’urubyiruko rwa FPR inkotanyi (photo archives)

Abakurikirana iby’iki kibazo bavuga ko imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa mu buryo bwubaka, aho kuba urubuga rwo gutambutsa ibitekerezo bishobora guteza umwuka mubi.Inshingano za buri wese zishingira kubaka u Rwanda,kandi ntiwarwubaka utubashye Perezida warwo.Badrama kuba yarabaye igikoresho cyo gutukana benshi mubamuzi barimo Kamayirese Jean D’amour batunguwe nibyo ubuyobozi bukuru bw’igihugu buyobowe na FPR bwamufashije.Kamayirese arahamagarira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Kimenyi clude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *