Abaturage bo mu murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali baratabaza kubera amazi abasenyera.
Intabaza n’iyose ku baturage batuye ka Nkuba, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali kubera umushoramari warunze amashashi kuri ako gasozi kitwa ka Nkuba none amazi avayo akaba abasenyera.Ikinyamakuru ingenzi news paper ubwo bamwe mubaturage bagihaga amakuru bagize bati”twebwe twatuye hano ku ka Nkuba nyuma haza umushoramari avuga ko azanye uruganda rwo kujya rufata amashashi ashaje rukayatunganya akavamo andi mashyashya.

Uwo twaganiriye wese yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano.Tuganira yagize ati”imvura iyo iguye amazi areka mu mashashi nyuma akamanuka agashokera mu ngo zacu cyangwa imirima yacu tukagira igihombo.Ikindi kibahangayikishije n’uko havayo umunuko kuko ayo mashashi baharunda izuba riyavaho ,n’imvura yayagwaho amazi yarekaho bikanuka izuba rivuye.Abakozi bakorera aharundwa amashashi ashaje banze kuvugana n’itangazamakuru,kandi na nyiraho n’uko yahunze kugira icyo atangaza.Inzego z’umuyobozi butandukanye nizo zirebwa n’iki kibazo.

Urwego rw’Umurenge wa Mageragere kugeza k’Umujyi wa Kigali nibagira icyo batangaza ku ngamba zo gufasha abaturage babangamirwa n’amazi ava aharundwa amashashi ashaje tuzayibagezaho.
Murenzi Louis

