Akarere ka Nyarugenge gashobora gufunga isoko Malato rya Hakizimana Deogratias kubera umwanda uvuza ubuhuha.

Iminsi ihishira igihe,ariko umunsi ukagihishura.

Aha niho hava ikibazo cyo mu isoko Malato rya Hakizimana Deogratias ribarizwa mu mudugudu w'Intiganda,Akagali ka Tetero,mu murenge wa Muhima wo mu karere ka Nyarugenge.

Ngabonziza Emmy Umuyobozi W'Akarere ka Nyarugenge

Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com nay'uko isoko Malato rijya gushingwa na Hakizimana Deogratias ngo rwari rwa rwego rwo guca ubucuruzi bw'ubuzunguzayi bwakoreraga mu muhanda.Igikorwa kimaze gutangira ngo Hakizimana Deogratias yinjijemo abacuruzi yirengagiza gukora ubwiherero ,maze umwanda uvuza ubuhuha.

Nk'uko amakuru akomeza atugeraho ngo abaturage baratakambye,ariko imbaraga za Hakizimana Deogratias mu karere ka Nyarugenge zimukingira ikibaba.Abatuye mu mudugudu w'Intiganda banze gukomeza kunukirwa n'uwo mwanda bagana itangazamakuru naryo ribakorera ubuvugizi basaba nyir'ubwite gukuraho amazu ye yarashaje kuko niyo yari yarahindutse ubwiherero.Ibi byarakozwe ariko imbere mu isoko isuku yabaye agatereranzambe.

Hakizimana Deogratias aganira n'Itangazamakuru

Umuturage utuye mu kagali ka Tetero tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we tumuha izina rya Kagabo.Tuganira nuyu Kagabo twatangiye tumubaza impamvu binubira isoko Malato ?Kagabo ati"Aka gace dutuyemo wagirengo sako mu karere ka Nyarugenge kuko n'ubu igitondo cy'isuku ntikitabirwa nta n'ubwo gihabwa agaciro,kandi igitangaje utundi tugali n'imidugudu igize Umurenge wa Muhima barakitabira.Kagabo yakomeje atangaza ko isoko Malato ribangamiye isuku ko icyiza ryafatirwa ingamba.

Umugore ucururiza muri Malato kwa Hakizimana Deogratias tuganira yanze ko twatangaza amazina ye ,ariko yantangarije ko agiye kuva mu irisoko kuko nta bwinyagamburiro.

Yakomeje adutangariza ko Hakizimana Deogratias iyo bamubwiye ikibazo bafite ababwira ko ntawamufungira kuko yigerera iyo haruguru abamurega bagashwarwa.Uwo mu karere ka Nyarugenge tuganira yadutangarije ko bakoze raporo yo gufunga isoko Malato rya Hakizimana Deogratias kuko yanze kubahiriza amabwiriza y'isuku kandi ariyo soko y'ubuzima.

Hakizimana Twaramuhamagaye ntiyitaba.Amakuru twahawe nabacururiza mu isoko rye badutangarije ko nimero adafite atajya ayitaba cyane ko abakwepa abamukangurira kugira isuku mu isoko rye.Tuzakomeza dukurikirane uko ubuyobozi buzakemura ikibazo cyo kwa Hakizimana Deogratias gishingiye ku isuku nkeya iharangwa.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *