Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon spots kuyubaka bivuna komite nyobozi inyeshamba kuyisenya bikazorohera bitwaje izo bahanganye.
Ibigwi by’ikipe ya Rayon spots mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere ruherereyemo ntawurerekana inkomoko yabyo.Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon spots inyinshi zabayeho zaharaniraga ko ihorana intsinzi.Gukundwa ku ikipe ya Rayon spots ntawuratanga aho byavuye.Tuze turebe uko mu ikipe ya Rayon spots habayemo ibyiza kuva yashingwa,turebe amakimbirane yabayemo,twongere turebe uko ihagaze muri bi bihe.
Ese kuyobora Rayon spots bigira izihe nyungu?ese kuki benshi barwanira kuyobora Rayon spots?ese Rayon spots n’iy’abavuka i Nyanza gusa?
Kuva Rayon spots ishinzwe kugeza n’ubu kuyiyobora bitera ishema cyane ko habamo ibyubahiro.Ishema ryo kuyobora Rayon spots riva ku ntsinzi.Rayon sports yihuza na buri wese uyikunda kandi ukunzwe n’abafana.Ubwo mu Rwanda hashingwaga amakipe y’umupira w’amaguru ni nabwo i Nyanza havutse ikipe yitwaga Amaregura.Mu mpinduka zabaye mu Rwanda havaho ingoma ya Cyami hazaho Repubulika ikipe nyinshi zitiriwe Amakomine nka :Komine Kiyovu yahise isenya ikipe yitwaga Imparirwakurusha Kiyovu sports ivuka ityo kugeza n’ubu.Komine Mukura yashenye ikipe Victory iba Mukura vs kugeza n’ubu.Komine Gishamvu yashenye Nyumba ifata izina rya Gishamvu fc nayo isenywa na Mukura vs 1976.Amaregura n’iyo kipe itarigeze ifata izina rya Komine , ahubwo yabatijwe Rayon spots.Ubwo n’ibwo abihayimana bo mu idini Gaturika,abakozi bo munzego z’ubutegetsi ,abacuruzi bahise bafata Rayon spots nk’ikipe igomba gukomera.

Amakuru twahawe n’abasaza babonye ishingwa ry’ikipe ya Rayon spots badutangarije ko Nyanza hari icyicaro cy’Amaregura habaye Komine Nyabisindu,naho Gasoro hari icyicaro cy’Amasata haba Komine Kigoma.Iz’ikipe zombi zahurijwe hamwe zibyara Rayon spots.Kuva icyo gihe, yagiye igira ubuyobozi bwubakiye ahanini ku bantu bafite inkomoko muri icyo gice cy’abayitangije, n’ ukuvuga abantu bakomoka i Nyanza no bice byo mu karere k’Amajyepfo.Aba basaza bagize bati “Dr Murego Donath n’umwe mububatse Rayon spots ayiha igitinyiro yakomeje adutangariza ko mu ibyo bihe nta kibazo cyabagamo kugeza afunzwe 1981.Ubwo Dr Murego Donath yafungwaga ngo n’ibwo mu ikipe ya Rayon spots hatangiye kuzamo,ibibazo,n’ amakimbirane.Ubwo nyuma y’ibyo bibazo ngo n’ibwo hafashwe umwanzuro ko
Ikipe ya Rayon Sports yimuka ikava i Nyanza ikajya gukorera i Kigali mu murwa mukuru w’igihugu ahagana mu ntangiriro za shampiyona 1985/1986.Rayon sports iva i Nyanza yimukira Kigali bwari ubufatanye na Rwandex,kuko yahise iha akazi bamwe mubakinnyi.Rayon sports ikigera muri Kigali hashyizweho Komite nyobozi
Ramutsa Marcel yabaye Perezida naho Gatera Carpophore aba umunyamabanga mukuru wa Rayon spots.

Ubwo abari i Nyanza barimo
Mujejende Bénoît,Muhikira Aloys,na Kamali Francois ndetse na Murekezi Raphael Alias Fatikaramu, wari umutoza ntibishimiye ko Rayon spots ijya kuba muri Kigali. Rayon spots yazamutse muri Kigali ifite abakinnyi ngenderwaho nka Ben Ndiki Kitala rutahizamu washimishije abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Dusange Jean Pierre Alias Pokou, Murenzi Kassim, Ndagano Alias Rate, René Kalimunda, Hussein Alias Karabi, Bernard Itangishaka Alias King,Wellars Mugwaneza, Kayonga Charles, Ruterana Jean Damascène,Habimana Chrysostome,Gasana Brave ,Ntacyabukura Shabiti n’abandi nka : Bayingana François, Kanyandekwe Eugène . Rayon sports igeze muri Kigali yahuye n’ikibazo cyo kubura ikibuga cyo gukoreraho imyitozo,ariko ahazwi yakoreraga ni nko mu ishuri ryo kwa Kadafi Nyamirambo . Rayon sports yaje kwimukira mukigo cy’abaseriziyani ku Kimihurura basoreza muri Eto Kicukiro.
Rayon sports yaje kubona abakinnyi nka Sembagare,Munyurangabo Longin,Buregeya Alias Masaka,Ndayambaje Misiri,Byungura Aloys,Kayiranga Baptiste Rayon sports yaje kugenda yiyubaka igura abakinnyi ikabasinyisha imyaka myinshi.
Umushinga wa Rayon sports kuva 1985 kugeza 1993 wari mwiza kuko wari wubakiye ku bana n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakiri bato nka Mbosa Come Billy ,Aime,hiyongeraho Kabaya Claude waje kwitwa Kalisa.Ubwo havukaga ikibazo muri Ferwafa bitewe na Habimana Boneventure Alias Muvoma yashenye komite ya Ngango Felecien.Inkuru igisakara ko umunyamabanga mukuru wa MRND ategetse ko Komite nyobozi ya Ferwafa ivaho yitwaje ngo ikipe ya Mukura vs iyoboye inshuro ebyeri.Ubwo Ndagijimana wa Kiyovu sports yafashe Ferwafa kugeza Kamena 1987.Mu ibyo bihe ni nabwo mu ikipe ya Rayon sports inzego za Leta zeguje Komite nyobozi ya Ramutsa
Ramutsa Marcel na Gatera Carpophore, banategeka ko Rwandex itazongera gufasha Rayon sports.Karangwa Jean Bosco wari ushinzwe tekenike mu ikipe ya Rayon sports niwe wasigaye ayiyoboye nk’inzibacyuho.Ubwo Col Mayuya Stanislas yatorerwaga kuba Perezida wa Ferwafa ya Komite nyobozi ya Ramutsa na Gatera yagarutse mu ikipe ya Rayon sports.Buri mukunzi wa Rayon sports yitangaga uko yifite.

Rayon Sports yaje kongera kugira imbaraga nk’izo yarifite mbere,kuko n’iyo kipe yasohokeye u Rwanda bwa mbere mugikombe cy’Afurika.
Ntawakwibagirwa uko Rayon sports yatumiye
amakipe akomeye anyuranye yaje mu Rwanda gukina imikino ya gicuti (nka Canon de Yaoundé yo muri Cameroun, Lupopo FC yo muri Zaïre [yabaye RDC], Vital’O yo mu Burundi,ntawakwbagirwa ikipe zo mugihugu cy’Uburusiya.1988 n’ibwo imishahara y’abakinnyi yatangiye kuboneka . Shampiyona 1988/1989 ikipe ya Rayon sports yarikomeye ku mpande zose,uretse igikombe cya shampiyona ibindi byose yarabitwaye kugeza no kucyo yakuye mugihugu cy’u Burundi.Abacuruzi nka Sekamonyo n’abandi baje guhangana n’abafongisiyoneri induru ziravuga,kongeraho Majyambere Silas washatse kuba Perezida w’icyubahiro waje guhunga tariki 5 Nyakanga 1989 .Mu ikipe ya Rayon sports byaje kuba bibi tariki 1 ukwakira 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohoza igihugu,benshi barimo Gatera Carpophore barafashwe bafungwa mubyitso . Umupira w’amaguru mu Rwanda warutangiye kuzamura urwego umutoza Raul Shungu ahindura byinshi abanyemali nka Mathias bashoramo bagura abakinnyi nka zapy ,Mudeyi Nazerth,Hategekimana Dieudonne Alias Ninja.Kuva 1991 kugeza tariki 6 mata 1994 mu ikipe ya Rayon sports habayemo ikibazo cyabaga gishimgiye ku bwoko kuko urugamba rwabaga ruvuza ubuhuha hagati ya MRND na FPR ,kongeraho amashyaka menshi ,gusa bigahoshwa n’uko intsinzi yabaga ,nkaho ikipe ya Rayon sports yatsinze Al Hilal ntikomeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika.Abayobozi,abakunzi n’abakinnyi ba Rayon sports bamwe bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Rayon sports n’iyo kipe yagize abakunzi benshi kugeza n’ubu.Ubwo Leta y’inzibacyuho yajyagaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi umupira w’amaguru ukongera gukinwa ,n’ikipe ya Rayon sports yongeye kugaragara ikina.
Abakinnyi baragarutse ubuyobozi bwarabazanye kugeza bugaruye n’umutoza Raul Shungu 1996/1997 atwara shampiyona 1998 yikoza Zanzibar azana igikombe cya CECAFA ,ariko baramwirukana muri Gashyantare 1998.Ishyamba riba ritangiye ubwo kugeza n’ubu.Shampiyona 1998/1999 Rayon sports Komite nyobozi yacitsemo ibice hariho icyashakaga ko ivaho,ikindi cyashakaga ko igumaho.Itsinda ritashakaga ko Rayon sports ibaho ryafashe umutoza Rudasingwa Longin n’umukinnyi Muhamud Mose bamuha ikipe y’APR fc.Ltd Col Twahirwa Louis Dodo yagaragaye nka Perezida wa Rayon sports,ariko biramunanira.Ubwinshi bw’abafana b’ikipe ya Rayon sports bwateje ikibazo mu mupira w’u Rwanda shampiyona 2001/2002 kizigenza Raul Shungu agaruka muri Rayon sports.Intsinzi zarisukirsnije kugeza atsinze ikipe yo muri Guinea .2003 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayakirira kuri stade Regional Nyamirambo.Urujya n’uruza rw’ibibazo kudahuza biriyongera kugeza 2004 bongeye kwirukana Raul Shungu.Ikipe ayisigira umutoza Kayiranga Baptiste atwara shampiyona,yongeraho igikombe cy’Amahoro 2005,ariko ishyamba ryanga ko na shampiyona itaha.
Komite yatangiriweho ishyamba niya Rumongi Longin yari yatwaye shampiyona,itwara CECAFA.Ltd col Twahirwa Louis Dodo nawe ntibyamworoheye.Ruhamyambuga Paul nawe yavuyeho munzira zitavuzweho rumwe.Ninde wakwibagirwa uko Paul Muvunyi yavuyeho?ninde wakwibagirwa ishyamba ryabaye kuri Munyabagisha Valens?Komite ya Ngarambe Charles nayo yavuyeho nabie.Rudatsimburwa Albert we uko yaje ninako yagiye.Rayon sports yasubiye ku ivuko.Murenzi niwe wasimbuwe nta nduru.Ntampaka Theogene yaterewe ishyamba avaho.Gacinya Chance Denys we byamubanye birebire ishyamba ryatewe kuri Komite nyobozi ye n’ubu riracyashibuka.Komite ya Muvunyi Paul nayo yavuyeho munzira yagiyeho.Munyakazi Sadate yaterewe ishyamba ry’inzitane.Uwayezu Jean Fidel ishyamba ryo ku ngoma ye ryatumye atazongera kureba umupira.Twagirayezu Thadeo ishyamba ryo ku ngoma ye ntiriratemwa.Murenzi Abdalh we hariho abaremye itsinda ryo kumurwanya .Kuva icyo gihe cyose kingana n’imyaka mirongo ine n’umwe mu ikipe ya Rayon sports habamo ibibazo bitezwamwo n’iziba zihanganira nayo intsinzi.Umukunzi wa Rayon sports wese akwiye kureba ikipe akubaha ubuyobozi.2018 ikipe ya Rayon sports yanditse Amateka ijya mu .matsinda ntayindi kipe iraca agahigo.
Ubwanditsi

