Amakuru

Guverineri w’intara y’iburasirazuba niwe uhanzwe amaso ku kibazo cy’abaturage bigometse k’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bakwiza ibihuha.

 

Umuturage kuba ku isonga ntibimuha kuvogera ubuyobozi.Umuturage mwiza yubaha inzego z’ubuyobozi.

Bamwe mubaturage batuye Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bamaganye ibinyoma byabakwiza ibihuha basebya ubuyobozi bagamije kugumura bagenzi Umuturage utuye mu murenge wa Rwimiyaga aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com,ariko akanga ko amazi na ye twayatangaza k’ubw’umutekano we kugirengo Maniragena Bernard ataza kumuhutaza yagize ati “uyu Maniragena akunda kunenga uwari we wese cyane iyo atemera amakosa ye.
Akaba akomeza kugenda avuga ko yarenganyijwe mugihe ntarwego yigeze aregera.

Guverineri w'intara y'iburasirazuba niwe uhanzwe amaso ikibazo cyo muri Rwimiyaga (photo archives)
Guverineri w’intara y’iburasirazuba niwe uhanzwe amaso ikibazo cyo muri Rwimiyaga (photo archives)

Uyu muturage twahaye izina rya Karekezi mu rwego rw’umutekano we , tuganira yagize ati “ni gute mugihugu cyacu cy’u Rwanda kiyobowe neza warengana nturegere inkiko ,kandi amategeko ahari yo kurenganura uwarenganye?
Nk’aha Maniragena avuga ko ikibazo cye cyatangiye nyuma yo gukodesha ubutaka n’uwitwa Gakwavu, bakagirana amasezerano yemejwe na Noteri. Yemeza ko yatangiye gutema ibiti byo muri ubwo butaka agamije kubaka urugo rw’inka, mu rwego rwo kurengera abaturage ko zitonera abaturage.Nonese ubu yarenganyijwe n’ande?Karekezi akomeza atangariza itangazamakuru ko Maniragena atema ibiti muburyo bunyuranije n’amategeko akumva ko byarangira atabibajijweho.We yumva yakora ibyo yifuza.

Kuba Maniragena yakwigabiza ishyamba rya Ministeri y’ingabo ntabwo byari kurangira gutyo kuko
bunyuranyije n’amategeko.Ikimenyetso n’uko umugore we
yafunzwe, bakabihanirwa kugeza anatanze n’amande arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.Ubuse ibi abihuza gute n’akarengane yakorewe n’Umurenge wa Rwimiyaga?
Nk’uko Maniragena akomeza abivuga, ikibazo cyafashe indi ntera ubwo umugore we Uwanyirigira Forolatha yafungirwaga mu Kagari ka Karushunga. Undi muturage utuye Akagali ka Karushanga aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati “ko Maniragena avugako arenganywa n’inzego zibanze amande yayaciwe na nde?
Uyu muturage wo mu kagali ka Karushanga yokomeje atangaza ko ntawuba hejuru y’amategeko ,naho ibyo avuga
ko byabaye nyuma yo gusabwa gutanga amafaranga arenga miliyoni imwe y’amande, ashinjwa kuragira amatungo mu gasozi.Ninde utazi ko kuragira ku gasozi bibujijwe ?ninde utaziko kuragira mu isambu y’undi ari cyaha?hano nta karengane Isesengura ryerekana ko hari itegeko rihana uwangije ibidukikije.
Twahawe amakuru ko umuturage yafungiwe mu kagali ka Karushanga kugirengo yishyure amande
ateganya ku wangije ibidukikije.”N’ubwo kugeza n’ubu hatarashyirwa ahagaragara inganzo yayo mande yishyurwa mugihugu hose kuwangije ibidukikije.
Abaturage bavuga ko hakwiye ingamba zihamye zo gukumira abavogera inzego z’ubuyobozi .
Kubera amakosa ya Maniragena yaje kubona inzego z’ubuyobozi zitandukanye zimushaka ngo asobanure ku bihuha akwirakwiza arakwepa.Ubu dukora iyi nkuru abaturage basabaga ko abakwiza ibihuha.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *