Amakuru

Igikombe cy’isi:Ikipe y’igihugu cya RDC yahagamye igihangange Portugal ‘umukongomani yivuga imyato.

 

Abasesengura umupira w’amaguru mu isi hose usanga benshi ikibuga kibereka ko bibeshye.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu isi bahanze amaso igikombe cy’isi.Abanyagihugu bafitemo ikipe bo baba bategereje ko ikipe z’ibihugu byabo zikina,naho abandi bagasigara bafana mu marangamutima.Igikombe cy’isi 2026 cyatanze akazi kubakunda betting.
Uko byifashe ku nkuru irambuye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Ingwe za RDC (Les Leopards)zakoze amateka mugikombe cy’isi nyuma y’imyaka 52 badakandagizamo ikirenge.
Ubwo ingwe za Zaire zajyaga mugikombe cy’isi 1974 zahuriyeyo n’akaga kuko zatsinzwe ibitego byinshi zitashye Perezida Mumbutu arazifunga.
Les Leopards yambuye Portugal
intsinzi
Houston, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

– Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC Les Leopards) yatangiye urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ikora amateka akomeye, nyuma yo guhangana n’ikipe ikomeye ya Portugal ikayibuza amanota atatu, umukino ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Les Leopards ya RDC yahangamuye Portugal mugikombe cy’isi (photo archives)

Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi wabaye ku wa gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, aho Les Léopards yari yongeye kugaruka ku rubuga rw’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52 idakina iri rushanwa.

Portugal yatangiye neza, Les Leopards yerekana ko itaje gutembera nk’uko 1974 byagenze.
Abakinnyi ba Portugal batangiye umukino bafite imbaraga nyinshi, bagaragaza ko bashaka guhita bafata umukino hakiri kare. Ku munota wa gatandatu gusa, Portugal yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na João Neves nyuma y’umupira mwiza wari uturutse kuri Pedro Neto.

Iki gitego cyatumye benshi batekereza ko Portugal yari igiye gutsinda umukino ku buryo bworoshye, ariko ikipe ya Les Leopards ntiyigeze yemera gucika intege. Abakinnyi ba Les Léopards bakomeje kwihangana, bakina bafite umutima wo kurwanira igihugu cyabo.
Yoane Wissa yanditse amateka mashya
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Les Leopards yabonye amahirwe yo kwishyura. Ku munota wa 45+4, Yoane Wissa yazamukiye ku mupira wari uturutse ku ruhande maze awinjiza mu izamu akoresheje umutwe, atsindira Les Leopards igitego cya mbere mu mateka yayo y’Igikombe cy’Isi.

Iki gitego cyabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko Les Leopards itari yaje muri iri rushanwa kugira ngo yuzuze umubare w’amakipe gusa, ahubwo yari ifite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye ku isi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri: Les Leopards ikomeza kwihagararaho
Mu gice cya kabiri, Portugal yakomeje gushaka uburyo bwo kongera kubona igitego, ariko uburinzi bwa Les Leopards bukomeza kwitwara neza.
Portugal yabonye umupira winjiye mu izamu binyuze kuri João Cancelo, ariko abasifuzi bawutesheje agaciro kubera ko habayeho kurarira.

Ku rundi ruhande, Les Leopards nayo yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko amahirwe ntiyabyara umusaruro.
Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kindi gitego kibonetse, amakipe yombi asangira amanota, Les Leopards ibona inota ry’amateka mu kugaruka kwayo mu gikombe cy’Isi.

Intambwe ikomeye ku mupira w’amaguru wa Les Leopards
kunganya na Portugal byabaye intsinzi ikomeye ku mutima wa RDC, kuko byerekanye ko umupira w’amaguru muri Afurika ushobora guhangana n’amakipe akomeye yo ku isi.
Umutoza wa Les Leopards Sébastien Desabre, yashimiye abakinnyi be ku kwihangana no gukurikiza amabwiriza y’umukino, avuga ko imbaraga zo mu mutwe ari zo zatumye babona iyi ntsinzi y’amateka.

Abanye-Congo bafite icyizere gikomeye
Nyuma y’uyu mukino, abakunzi ba Les Léopards batangiye kugira icyizere ko ikipe yabo ishobora gukora ibindi bitangaza muri iri rushanwa.
Les Leopards yerekanye ko nubwo yari imaze imyaka myinshi ititabira Igikombe cy’Isi, itaje nk’ikipe iciriritse, ahubwo yaje ifite ubushobozi, umutima wo kurwana ndetse n’icyizere cyo kugera kure.
Ingenzi news paper na ingenzinyayo com irakomeza gukurikirana urugendo rwa Les Léopards muri iki gikombe Imikino yose tuzagenda tuyibagezaho.
Jean Elie Hakizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *