Intabaza y’abacururiza i mu isoko rya Miduha mu murenge wa Nyamirambo iravuza ubuhuha kubera kuzamurirwa ubukode no gufungirwa ubucuruzi.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bungana n’ubw’umdi.Aha n’iho hibazwa niba Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo Uwera Claudine we impamvu atubahiriza iryo tegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.Uko byifashe mu murenge wa Nyamirambo:
Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Miduha riherereye,mu kagali ka Rugarama mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali,

barimo gutabaza inzego zibishinzwe nyuma yo kuzamurirwa amafaranga y’ubukode bavuga ko arenze ubushobozi bwabo.Ubwo ‘umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yageraga mu isoko rya Miduha yakirijwe ibibazo byuzuyemo amarira n’agahinda kenshi bagira bati “Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo Uwera Claudine yadufungiye ubucuruzi,aduca amande y’agatsi kuko ntacyaha twakoze adushinja ,kongeraho ko uburyo abantu bishyuramo imisoro cyangwa amande bitandukanye na Facture bariho bakoresha.Ubwo abatangaga icyiswe Facture yabonye itangazamakuru arahunga.

Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwazamuye amafaranga bishyuraga, aho kuri ubu basabwa kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 3000 by’amafaranga y’u Rwanda (3,000 Rwf) kuri buri metero kare, ibintu bavuga ko bibaremereye cyane ugereranyije n’ubucuruzi bakora.

Uwo twagiranye ikiganiro yanze ko twatangaza amazina ye tumuhindurira izina murwego rw’umutekano we,tumwita Uwimana.Tuganira yagize ati ”
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yabyutse azenguruka muri iri soko ashyira impapuro ku nzugi zahakorerwa ubucuruzi, bamwe mu bacuruzi bakaba bahise bafungirwa ibikorwa byabo.
Abaganiriye n’itangazamakuru ry’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bavugaga ko iki cyemezo cyabafashe gitunguranye, kandi kikaba kibangamiye imibereho yabo, kuko benshi batunzwe n’ubucuruzi bwo muri iri soko.

Hari kandi amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe avuga ko amafaranga y’ubu bukode ari kwakirwa n’umuntu ku giti cye witwa Umutesi Amina, bivugwa ko ari umwe mu bayobozi b’umurenge, aho bamwe mu bacuruzi bakeka ko ayo mafaranga ashobora kuba atajya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bacuruzi bemeza ko ubutaka bakoreraho ari ubwa Leta, bityo ko amafaranga y’ubukode yagakwiye kunyuzwa kuri konti za Rwanda Revenue Authority (RRA), aho kunyuzwa ku bantu ku giti cyabo.
Mu gushaka kumenya ukuri kw’ibi bibazo, itangazamakuru ryagerageje kuvugisha Gitifu w’umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, ariko ntiyagira icyo atangaza kuri zi nkuru abaturage bamuvuzeho kugeza inkuru isohotse.

Abacuruzi basaba inzego zibishinzwe zirimo iz’umujyi wa Kigali n’iz’igihugu muri rusange kubatabara, hagakorwa igenzura ryimbitse kuri iki kibazo, ndetse hagafatwa ingamba zirengera inyungu z’abaturage n’ubucuruzi bwabo.

muraho, Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Abaturage bacururiza mu isoko mu Miduha riherereye mu kagali ka Rugarama ,mu murenge wa Nyamirambo mubereye umuyobozi uravugwaho ko wabafungiye kugirengo ubirukanemo,ngo ushyiremo abandi bishyura menshi,mugihe abafungiwe basanga bashinjwe kutubahiriza gahunda za leta,nta gikorwa na kimwe batitabira.Ni muri urwego rwego ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kikwandikiye kugirengo hubarizwe gutara no gutangaza inkuru?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru, nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya.
Urwego rw’igihugu mukubungabunga imisoro ntawishyura mu ntoke,cyangwa kuri telephone none abo bacuruzi niko uriho ubishyuza.Ese ibi biremewe?

Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo Uwera Claudine yanze kugira icyo atangaza k’ubutumwa bwose twamuhaye.Abaturage bati “twe ntitwatunguwe cyane kuko Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo Uwera Claudine niwe waranduye ibishyimbo . Inzego bireba nizitabare.
Ubwanditsi

