Imikino

Ruhago nyarwanda: Ikipe y’As Kigali mu nzira y’umusaraba w’ibibazo biyugarije kujya muri RGB bikaba umuhango.

As Kigali ya Perezida wa Ferwafa Shema Fabrice igeze mu mayirabili.As nisenyuka Komite nyobozi zayirwaniraga ziregura? ?nisenyuka biragenda gute ko nta bufasha Umujyi wa Kigali uyiha?
Kuva u Rwanda rubaye Repubulika n’ibwo abategetsi bagiye bashinga amakipe.Hari amakipe yashinzwe ashingiye ku makomine,ibigo bya Leta ,no kuri za Ministeri.Mbere y’uko twinjira munzira y’umusaraba w’ibibazo biyugarije ikipe y’As Kigali tugiye kureba uko kuva 1963 hashinzwe amakipe yakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda akaza gusenyuka,turebe akiriho,twongere turebe n’uko n’ubu hashinzwe andi agahindurirwa amazina cyangwa agasenyuka Ministeri y’ingabo z’igihugu yashinze ikipe iyita Garde National yakinwemwo n’abasirikare n’abapilisi kugeza 1973 .Ikipe ya Panthers noires yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda 1974 nayo yakinwemwo n’abasirikare n’abasivili kugeza 1990 .Ministeri y’ingabo z’igihugu yaje kugira ikipe Eclaire fc yakiniraga muri Camp Kanombe .Bongeye gushinga EGENA fc yakiniraga mu Ruhengeli.Izi kipe zavuyeho mukwezi k’ukwakira 1990.Kuva 1995
Ministeri y’ingabo z’igihugu yashinze ikipe y’APR fc ,Volcanic fc,Intare fc zinjiranye mucyiciro cya mbere muri shampiyona.Ikipe ya Volcanic fc yaburiwe irengero.Intare fc yaratagangaye kugeza naho yiswe junior y’APR fc ,kandi zitangira gukina imwe yarifite ibyangombwa byayo.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yashinze ikipe ya DMR benshi bahamyaga ko yari iy’abategetsi.
Ikipe ya DMR yarangiye 1973.Komine Kiyovu yashinze ikipe ya Kiyovu sports n’ubu iracyariho.Komine Gishamvu yashinze Gishamvu fc yavuyeho 1976.Komine Mukura yashinze Mukura vs nayo iracyariho.Banki nkuru y’igihugu yashinze ikipe Amatare fc yarazimye .Tuze kuri As Kigali turebe uruhuri rw’ibibazo biyugarije.

As Kigali mu bibazo by’inzitane (photo archives)

Kuki barwanira kuyobora As Kigali bakananirwa kumvikana kugeza bagannye ikigo cy’imiyoborere RGB?
Ubwo hakorwaga icyiswe amatora ataravuzweho rumwe n’ibwo kuwa 23 Ugushyingo 2025, Rindiro Jean Chrysostome yatorewe kuyobora AS Kigali asimbuye Dr. Rubagumya Emmanuel wayiyoboraga by’agateganyo nyuma yo gusimbura Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora FERWAFA.
Visi Perezida watowe muri iyi Komite iyobowe na Rindiro, ni Anne-Lise Alida Kankindi mu gihe Habanabakize Fabrice yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.Nabibutsa ko mbere y’uko shampiyona itangira As Kigali byari byayikomeranye ,kuko ku isoko ry’igura ry’abakinnyi itigeze igura n’umukinnyi n’umwe.
Havutse amakimbirane yavugaga ko Komite nyobozi ya Rindiro atari yujuje amategeko yo guteranya abanyamuryango, bityo ko Komite ya Dr. Rubagumya ari yo igomba gukomeza kuyobora iyi kipe.
Impande zombi zagonganiye inyota y’ubuyobozi bw’ikipe y’As Kigali zaje kwemeranya gutegura amategeko akanozwa hakazaba amatora.
Icyaje kwitwa amayeri cyabaye kuwa 17 Ukuboza 2026, Dr. Rubagumya Emmanuel yandikira Ferwafa biciye ku Munyamabanga mukuru wayo, asaba guhagarika ikibazo cyari cyazamuwe nawe ku wa 27 Ugushyingo 2025.Aha benshi basanze byari bikozwe munyungu ze bwite.
N’ubwo bavugaga ko ngo bicaranye bagasesengura ibibazo by’Imiyoborere n’amakimbirane, bakabifatira imyanzuro ihuriweho n’impande zombi,hariho abadutangarije ko ngo haje kuzamo izindi mbara zivuye ahandi zikabategeka kumvikana.
Aho dukura amakuru ngo ni nabwo bategetse
, Dr. Rubagumya ko agomba guhagarika ibirego aho yabitanze hose.
Ubu Rindiro aravugwaho kuba atarubahirije ibyo yumvikanye nabo yasimbuye.
Kuko Komite
yasimbuwe yongeye gusubiza ikibazo cyayo muri RGB ibasaba kugikemura.?
Kugeza magingo aya, AS Kigali iyobowe na Rindiro wungirijwe na Kankindi,ariko nabo ikaba yabananiye.

Umujyi wa Kigali wo uvuga ko nta kipe ugira,ukivugira ko utera inkunga ikipe eshatu zishatse zakwivanga zigakora imwe.Amakuru akomeje kuzenguruka nayuko As Kigali igomba kwegurirwa abayishaka.Aha hakaza ikibazo cy’uko abazayegurirwa bahindura izina.Umujyi wa Kigali nawo ukabyanga.Umujyi wa Kigali ntushaka gutunga ikipe y’umupira w’amaguru,ariko ntunashaka kurekura As Kigali ,mugihe ibibazo byabaye umurengera.Hategerejwe kureba niba As Kigali isenyuka.Kureba niba yegurirwa abashoramari igakomeza kwitwa iri zina cyangwa ikarihindura.Abayovu babyungukiramo kuko Kiyovu sports yabona amafaranga menshi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *