Site ya Mwendo yo mu mujyi wa Kigali, Umurenge wa Kigali itumye abaturage batabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .
Urujya n’uruza rw’ibibazo bimwe na bimwe byugariza abaturage biba byaragiye biterwa na bamwe mubayobozi baba baragiye babyirengagiza.Imvugo nziza y’umuyobozi igira iti “umuturage ku isonga mu iterambere ry’igihugu ku bikorwa bimukorerwa”Hagiye gushira igihe kinini henshi mu mirenge imwe ni mwe yo mu mujyi wa Kigali harashyizweho uburyo bwo gukora amasite yo kubakamo , kugirengo harwanywe kubaka mukajagali.Iki gikorwa buri muturage usanga akishimira kuko ibikorwa remezo nk’amazi,amashanyarazi n’umuhanda bubaka bibegerejwe.Abo muri Site ya Mwendo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge,ho mu mujyi wa Kigali bibaza impamvu bimwe ibyangombwa ngo bubake,kandi hashize igihe yaratunganijwe.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyageze i Mwendo. kiganira na bamwe muturage .

Nta muturage wemeye ko dutangaza amazina ye cyangwa isura ye,ariko bose bahuriza ku ijambo kwimwa ibaruwa ibaha uburenganzira bwo kubaka.Uwo twahaye izina rya Habyarimana.
Ingenzi hano mutuye haravugwa ikibazo cy’uko mwimwe uburenganzira bwo kubaka byaba byaratewe n’iki?
Habyarimana nibyo hano Mwendo hariyo ikibazo gikomeye cyaduteye igihombo nkatwe ba kavukire.Isambu zacu ubu ntituzibyaza umusaruro,kuko kuva bahakata amasite twahagaritswe gukoreramo ibikorwa bitubyarira inyungu tukibaza iherezo
Ingenzi harurwego rw’ubuyobozi mwaba mwaragejejeho icyo kibazo cyanyu?
Habyarimana inzego z’ubuyobozi kuva ku Isibo kugeza k’Umujyi wa Kigali barakizi,kuko haje abagenzura uko hameze,nyuma yaho twandikiye Njyanama y’Umujyi wa Kigali.Hari abaje batubwira ko ngo ahakaswe site hadafite inzitizi cyangwa amakimbirane ho ngo bazatanga uburenganzira bwo kubaka.Ahari mu makimbirane ho nta n’ubwo higeze hakorwaho igihe batunganyaga site.

Ingenzi n’iki usaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye?
Habyarimana jyewe ndasaba ubuyobozi kuduha uburenganzira bwo kubaka,ariko twamaze no kwandikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame twamweretse akarangane twakorewe.Icyo nsaba nibadufashe kuko hariho ufite ubutaka burimo ibibanza yagurisha akubaka akanikenura.Inzego zo mu mujyi wa Kigali twagerageje kuzivugisha ntizagira icyo zivuga kuri site ya Mwendo ikomeje guteza ibibazo.
Tuzakomeza gushakisha amakuru y’iki kibazo cya site ya Mwendo kugeza ubwo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zizagifataho umwanzuro.
Ubwanditsi

