Ubutabera

Ubutabera: Urujijo ku irangizwa ry’urubanza rurangizwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kagame Fiston rukiburanishwa murukiko rw’ikirenga

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda ; usanga akenshi ruterwa n’imikorere ya bamwe na bamwe bakora ibikorwa byabo uko bishakiye birengije ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko; nk’uko biteganywa n’Itegeko rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu .
Turi ku kibazo kiri hagati y’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kagame Feston na Kampani yitwa DABA SUPPLIES Ltd icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Muhanga,mu Intara y’Amajyepfo mu mirenge ya Rugendabali na Mushishiro
Ubwo Me KAGAME Feston yasabaga Kampani DABA SUPPLIES Ltd kuva mu mutungo uri hariya twavuze haruguru ;avugako ari kurangiza urubanza rwabaye hagati ya DABA na EVER GREEN TREATMENT Ltd arinayo yamutummye; haje kuvukamo ibibazo bishingiye ku mategeko kuko urubanza ruri kurangizwa DABA ariyo yarutsinze ku rwego rwanyuma( Mu Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza); nubwo EVER GREEN yatanze ikirego isaba kurusubirishamo ; icyo kirego kikaba kizaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga; hagitegerejwe itariki yo kuburana.
Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com cyaje kubona amakuru atandukanye hagendewe ku manza zagiye ziburanishwa; zigendanye n’iki kibazo. Twamenyeko DABA yareze mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba isaba gutesha agaciro cyamunara yari yayambuye imigabane yayo ingana na 50% yari ifite muri RUGENDABARI MINING COMPANY Ltd iratsinda.
EVER GREEN nabandi baburanyi bafatanyije bajuriye mu Urukiko rw’isumbuye rwa Muhanga iratsinda, bahita banarangirisha urubanza; imigabane ingana na 50% DABA yari ifite muri RUGENDABARI MINING COMPANY Ltd yandikwa kuri EVER GREEN yaguze mu cyamunara.
DABA yajuririye mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza iratsinda; nyuma EVER GREEN n’abandi bafatanyije urubanza basaba kurusubirishamo; urubanza rukaba rutaraburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga; kuko rutarahabwa itariki.

 

Mugihe urubanza rutaraburanishwa n’Urukiko rw’ikirenga, Umuhesha w’inkiko KAGAME Feston yatangiye inzira zo kururangiza ; asaba DABA kuva mu mitungo ya EVER GREEN igizwe n’ibirombe, aribyo byatumye tujya gusoma amategeko ngo turebe icyo ateganya kubigendanye n’irangizwa ry’urubanza n’ibigomba kuba byujujwe ngo rurangizwe.

Twisuzne ingingo ya 244 y’itegeko nimero 22/2018 ryo kuwa 29/4/2018 ryerekeye imuburanishirize y’imanzaz’imbonezamubano,iz’ubucuruzi,iz’umurimo,n’iz’ubutegetsi vugako “Urubanza rubaye itegeko cyangwa indi nyandikompesha biba bishonora guhita birangizwa kugirengo ibyo byemezo bishyirwe mubikorwa.Imanza zaciriwe mu Rwanda n’izindi nyandikompesha zahakorewe zishobora kurangizwa mu ifasi ya Repubulika y’u yose.Mu ifasi y’urukiko rwaciye izo manza cyangwa mu karere izo nyandiko zakorewemo ,cyangwa zandikiwemwo”
Twasomye kandi ingingo ya 241 y’iryo tegeko n’ubundi isobanura inyandikompesha. Iyi ngingo ivugako “Inyandikompesha ni inyandiko zishingiye ku byemezo by’inzego zibifitiye ububasha cyangwa byemeranyijweho n’abo bireba, zishobora kurangizwa ku gahato zimaze kugenzurwa no kwemezwa n’umwanditsi w’urukiko, cyangwa undi mukozi ubifitiye ububasha. Inyandikompesha ni izi zikurikira:
1° imanza zaciwe n’inkiko;
2° ibyemezo by’abacamanza;
3° imanza z’inkiko nkemurampaka;
4° imyanzuro ya komite y’abunzi;
5° inyandikomvaho zirimo ingingo zemerera uberewemo umwenda kugurisha icyagwatirijwe bitagombye urubanza;
6° amasezerano yo kwikiranura yakorewe imbere ya noteri;
7° inyandiko y’ubwumvikane iriho umukono w’impande zombi n’ubwunzi byakorewe hanze y’urukiko;
8° inyandikomvaho n’imanza z’inkiko zo mu mahanga abacamanza bo mu Rwanda babifitiye ububasha bemeye ko ziharangirizwa;
9° izindi nya nyandiko zishyirwaho n’amategeko.”
Nanone kandi ingingo ya 242 y’iryo tegeko ivugako Inyandikompuruza( icyo abanyarwanda benshi bazi nka kashi mpuruza) ari ‘’ ikimenyetso kigaragaza ko ibyemejwe mu nyandikompesha zavuzwe mu ngingo ya 241 y’iri tegeko bishobora guhita bishyirwa mu bikorwa ku neza cyangwa ku ngufu za Leta. Imiterere y’inyandikompuruza igenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. ‘’
Aha rero niho twagiriye urujijo kuko urubanza uyu Muhesha w’inkiko KAGAME Feston ari kurangiza rutaraburanishwa ngo rube inyandikompesha runaterweho kashi mpuruza nk’uko byasobanuwe haruguru; tukibaza umwanzuro w’urukiko uri gushyirwa mu bikorwa n’uyu muhesha w’inkiko ari uwuhe kandi urubanza rukiburanishwa, bikatuyobera.
Aha kandi, twibajije niba ibirombe bisanzwe bizwi nk’umutungo wa Leta byaba ari umutungo wa DABA kuburyo yasabwa kubivamo, nabyo bitubera urujijo.
Twatangiye gushaka amakuru twahereye ku Umuyobozi wa Kampani DABA SUPPLIES Ltd ngo agire icyo atangaza cyo gukurwa mu mutungo n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kagame Feston ntitwabasha kumubona ku umurongo wa telephone;naramuka abonetse akagira icyo atangaza kuri iyi nkuru tuzabibagezaho.
Mu nkuru yacu itaha kandi; tuzagaragaza icyo amategeko avuga kubigendanye n’uwahawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro; n’uburenganzira aba arufiteho.
Twandikiye Me Kagame Feston turamwibwira; tumubaza kubigendanye n’uru rubanza ari kurangiza ariko nyuma yo kudusuhuza yaje kwanga gukomeza gutanga amakuru, ikinyamakuru ingenzi kimwereka itegeko. Yakomeje kwanga gutanga amakuru kugeza ubwo dutangaje iyi nkuru. Icyo yazadutangariza nyuma y’iyi nkuru; tuzakibagezaho mu inkuru yacu itaha.

Mwaramutse

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nk’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hari amakuru atugeraho aravugako waba wandikiye ibaruwa Campany yitwa DABA SUPPLIES inyuranije n’amategeko watanga ishusho y’icyo kibazo uko cyatangiye naho kigeze?ese wabikoze nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga urangiza urubanza cyangwa wafatiraga umutungo?

Me Kagame Fiston:

Mwaramutse neza!

Ikinyamakuru ingenzi: Yego

Me Kagame Fiston yaje kwanga gukomeza gutanga amakuru ikinyamakuru ingenzi kimwereka itegeko

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo utangaza.Ni muri urwo rwego nkwandikiye ngusaba amakuru.

Me Kagame Fiston:

Mwaramutse neza Confrere, ntabwo ibaruwa mwandikiye Daba Suppliers Ltd inyuranye n’amategeko uko umutungo Daba Suppliers Ltd isabwa kuvamo ni umutungo wahoze ari uwayo mbere yo gutezwa cyamunara, rero iyo umutungo utejwe cyamunara habaho kuwushyikiriza uwawutsindikiye muri cyamunara kuba rero nyuma y’uko urubanza rwa TGI Muhanga rubaye itegeko Daba Suppliers Ltd yarakuwe muri uyu mutungo ariko nayo (Daba Suppliers Ltd) nyuma y’uko urubanza rwaciwe na HC Nyanza yaranditse isabako ibintu byasubira uko byahoze mbere ya cyamunara kuko urubanza rwa HC Nyanza rwari rwavuzeko cyamunara iteshejwe agaciro, kuba nyuma rero byaragaragayeko urubanza rwa HC Nyanza rurimo akarengane ndetse Urubanza rw’akarengane rukaba ruri kuburanisha na supreme court birumvikana ko uwatsindiye umutungo muri cyamunara niwe nyirawo nk’uko bitegangwa na article ya 261 CPCCSA byumvikana ko Daba iwurimo igomba kuwukurwamo kuko cyamunara iracyafite agaciro kayo kose.

Umwe k’uwundi bibaza uko iyi dosiye izarangira cyane ko byamaze kugaragara na buri wese bireba agomba kubifataho umwanya wo kubikemura.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *