Amakuru

Ninde uhanzwe amaso murubanza Ndayisaba Eliab aburana na Kayiranga David hamwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mukarusanga Alphonsine?

Uko bucya bukira buri muyobozi wese agenda afata ingamba zigenzura abo ashinzwe.Inkuru yacu isubiye mu ntara y’Amajyepfo,Akarere ka Muhanga murukiko rwisumbuye.Perezidante w’urukiko rw’ikirenga Madamu Mukantaganzwa Domitile aherutse kwiyama abacamanza basubika iburanisha nta mpamvu zifatika zatanzwe ku mpande zombi.None ubu haribazwa impamvu urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rukorera i Muhanga rutarasomwa urubanza rwa Ndayisaba Eliab uburana na Kayiranga David n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Mukarusanga Alphonsine?
Benshi bakurikiranye iburanisha na nyuma yaho bakumva ibyavuzwe baragira bati “n’iki kihishe inyuma yo kudasoma uru rubanza?

Ministeri w’ubutabera w’u Rwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe uhanzwe amaso ikibazo cya Ndayisaba Eliab uburana na Kayiranga David (photo archives?

Nyuma yo gusohoka murubanza mbonezamubano nomero104 rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga,ahuburanaga Ndayisaba Eliab na Kayiranga David ndetse na Me Mukarusanga Alphoncine , urubanza rwihutirwa,ariko ubu byateje urujijo.Kuki Ndayisaba Eliab yasohotse yivuga imyato ?kuki yavuze ko ariwe uzagena uko bizakorwa?ese byaba ari ukuvuga bisanzwe cyangwa hariho ikibyihishe inyuma?umucamanza arigenga agashishoza agatanga ubutabera .

Ese icyemezo kizatangwa ryari kugirengo amatsiko,n’urujijo n’amakenga bikomeje kuba byinshi bikurweho habeho umucyo?dore ko rwaburanywe kuya17/06/2026 umucamanza akavugako ruzasomwa kuya22/6/2026,nyuma akazakuvugako ruzasomwa kuya03/07/2026 none ubu amaso akaba yaraheze mukirere,buri wese akibaza niba koko Ndayisaba Eliab atigererayo,kuko 2022yanyaze uyu Kayiranga David Toni 10 z’umuceri ahimbye ndetse akoresheje inyandiko mpimbano. araregwa agahamwa burundu n’icyaha cyo gukora no gukoresha izo nyandiko mpimbano .Icyo itegeko ryirengagijwe nkana, akingirwa ikibaba,atambamira icyemezo cy’urukiko,inzego ziraruca zirarumira,atsindwa n’abo yareze ntabishyure.igikomeje kwibazwaho ni ukuntu umuntu ashobora kwibasira undi akamunyaga akanamusiragiza munkiko imyaka ine atarahabwa ubutabera.Inzira y’ubutabera niyo itanga umutekano .Kugeza n’ubu benshi bibaza uko ikibazo cya Ndayisaba Eliab na Kayiranga David kizakemuka ? Tubitege amaso tubihange amaso.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *