Bamwe mubafana b’ikipe y’APR fc ntibishimiye ko Haringingo Francis yayibera umutoza.

Urujya n’uruza rw’amagambo mu makipe yo mu Rwanda mu igurwa ry’abakinnyi n’abatoza byafashe intera.Ubwo amakuru yacicikanaga ko umutoza Haringingo Francis Mbaya akomeje kugana mugihugu cye cy’amavukiro ashakira ikipe y’APR fc abakinnyi nawe agahabwa akazi.Ikibazo cya Haringingo cyavumbuwe na Mvukiyehe Juvenal Perezida wa Kiyovu sports amuvugaho ubugambanyi no kubetinga.Ubwo Haringingo Francis yerekezaga mu ikipe ya Rayon sports yari yabwiye Komite ko abazanira abarundi barimo Pichou na Abedi.Ibi ntibyakunze ahubwo yaguze abakinnyi nabo birangira bananiranywe Ikibazo cy’abavuzweho uburozi n’ubugambanyi harimo Nizigiyimana Kharim Alias Makenzi cyane ko yavuzweho ikosa ryatumye ikipe y’APR fc itsinda iya Rayon sports.Aha nabwo havuzwemo uburozi.Haringingo yavuzweho gushwana nabo muri Kiyovu sports kugeza ubwo yitsindishije kuri Etoile de l’est kongera k’umukino wahuje Kiyovu sports na Espoir.Ubwo Haringingo Francis yazaga mu ikipe ya Rayon sports yirukanye abakinnyi barimo Bukuru Christopher kuko bagiranye amakimbirane mu ikipe ya Mukura Vs.Amakuru avahizewe ngo Haringingo Francis yasabye ko abakinnyi bamwe na bamwe bari mu ikipe y’APR fc babasezerera bakagura abanyamahanga.Injyawuro mu igurwa ry’abakinnyi nicyo kiraka cy’abakomisiyoneri.Ubwo mu Rwanda haberaga irushanwa ry’amakipe y’abapolisi mu karere nibwo umukinnyi Ndikumana Danny yagaragaye ko ar’umuhanga.Nibwo Mupenzi Eto yasabye Haringingo Francis kuba umuhuza.Icyo kiraka Haringingo yaragikoze kugeza naho Ndikumana Danny yahamagajwe mu Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.Aha rero ntibyakunze ko akinira Amavubi k’umukino wahuje nayo n’igihugu cya Mozambique kuko atari yakabona umubatizo ko ar’umunyarwanda.Kuba rero benshi mu bafana b’ikipe y’APR fc batishimiyeko Haringingo Francis yahabwa akazi kuko yananiranywe nizo bahanganye.Kuba rero ikipe ya Rayon sports yaragiye itsindwa muburyo budasobanutse byatumye Haringingo Francis aterwa icyizere.Ikibazo gikomeye kuri Haringingo Francis nicy’uko ahagiye gutoza adasiga Mapuwa ,niho ruzingiye niba no muri APR fc azamujyana cyangwa akamusiga?Umwe k’uwundi bategereje kureba uko Haringingo Francis azitwara mu ikipe y’APR fc n’itsinda rye bazengurukanye mu makipe atandukanye bavugwaho gukora ubufeyeti babusimbuza gutoza.

Abafana b’ikipe y’APR fc (photo archives)

Mugihe hafashwe ingamba zikaze zo kurandura ibidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda ,bamwe mubagize intwaro bacitse ururondogoro kuko bubikiwe imbehe.Ikindi cyazanye ikibazo mu ikipe y’APR fc nicy’uko ifite abakinnyi b’abanyarwanda kandi bafite amasezerano atararangira bifuza ko babasezerera bakishakira izindi kipe bakaba batabibakorera.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *