Amakuru

Ubucuruzi bwimwe mu miryango yo mu nyubako y’inkundamahoro yafunzwe mumpamvu zitavuzweho rumwe.

Imiryango yo hasi y’inyubako y’Inkundamahoro yafunzwe, impamvu ntiratangazwa.
Kugeza magingo aya, haracyari amayobera ku cyatumye imiryango yo hasi y’inyubako y’Inkundamahoro ifungwa, mu gihe ibikorwa byo kuyifunga byakozwe n’abagize inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na Ingenzinyayo.com avuga ko imiryango yo hasi y’iyi nyubako yafunzwe, aho DASSO n’abandi bayobozi batandukanye bagaragaye muri icyo gikorwa.
Nubwo iyo miryango yafunzwe, kugeza ubu ntiharamenyekana ku mugaragaro impamvu nyayo yatumye ifungwa, ndetse nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bijyanye n’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa cyangwa imikoreshereze y’aho hantu.
Abari hafi y’aho hantu bavuga ko igikorwa cyo gufunga iyo miryango cyakozwe n’inzego z’ubuyobozi, ariko hakaba hakiri gutegerezwa ibisobanuro birambuye by’ababifitiye Ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Imiryango yafunzwe mu nkundamahoro(photo ingenzi)

iracyakurikirana amakuru ajyanye n’iki kibazo, kugira ngo hamenyekane icyatumye imiryango yo hasi y’Inkundamahoro ifungwa, ndetse n’icyemezo cyafashwe n’inzego zibishinzwe.
Kugeza ubu, nta mpamvu yemewe ku mugaragaro ingenzi news paper na Ingenzinyayo.com yatangaza nk’iyateye ifungwa ry’iyo miryango, bityo amakuru yose akomeza gukurikiranwa kugira ngo hatangazwe ibyizewe kandi bifite gihamya.Abavugira hirya iyo cyangwa mu matamatama baterura bagize bati “iyi miryango irimo za nzoga zaciwe ku isoko none benshi muri bariya banze gufungura kugirengo inzego z’ubuyobozi zitandukanye zizitware bajye kuzimena.Amategeko n’amabwiriza byarubahirijwe mugihugu hose bafata biriya binyobwa bitujuje ubuziranenge.Nyabugogo munkundamahoro ni hamwe muhagaragaye abasinzi bazize kunywa ibinyobwa bidafite uburenganzira.Ese ko Leta yashyizeho ingufuri zayo,ba nyir’amaduka bashyizeho izindi birakiranuka gute?ese hari umuturage ukwiye kwigomeka k’ubuyobozi? tubitege amaso.
Hakizimana Jean Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *