Umurenge wa Kimisagara wo mu mujyi wa Kigali bizihije umunsi mukuru wa mwalimu ufatwa nk’umusingi w’ubumenyi bwa muntu mubihe byose.
Ijambo umwalimu ryadutse mu Rwanda rwo hambere ku ngoma ya Cyami.Ubwo abakoloni batangiraga kwigisha abanyarwanda ,benshi bo muri byo bihe ntibatinyukaga kureka abana babo bagana ishuri.Uko imyaka yagiye yicuma ijambo mwalimu ryarasakaye kuko ryatangaga ubumenyi.Dore uko umunsi mukuru wa mwalimu nibyahavugiwe.
Abarimu basaga ibihumbi 3,213 ba karere ka Nyarugenge,bizihije umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ku nshuro ya 60.Abo bireba basabye abalimu gukomeza kubungabunga indangagaciro na kirazira bigenga umwuga w’uburezi no kugira uruhare mu guteza imbere ireme ryabwo.

Umurenge wa Kimisagara wifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga
mukuru wa mwarimu wizihijwe ku nshuro ya 60 mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge
.Ku rwego rw’Umurenge wa Kimisagara, ibirori byabereye mu kagali ka Nyabugogo , aho abayobozi n’abarimu bahuriye, mu gihe no mu yindi mirenge yose 10 igize Akarere uyu munsi wizihijwe. Abarimu basaga 200 mu murenge wa Kimisagara basabwe kwimakaza indangagaciro, Kirazira n’uburezi bufite ireme

Umwarimu uhagarariye abandi Jean Bosco Habonimana yashimiye leta y’ubumwe bwa b’abanyarwanda yahaye agaciro umwarimu ,ashimira abarimu bagenzi be ubwitange bwabo mw’iterambere ry’igihugu,akangurira urubyiruko kugana umwuga w’uburezi
Yagize ati: kuri uyu munsi mpuzamaha wa mwarimu tunejejwe kandi dutewe ishema no kwitwa abarezi b’igihugu turashimira byimazeyo leta y’u Rwanda idahwema gushacyira iterambere mwarimu binyuze mu kubashyiriraho ibigo by’imari,gutanga amahugurwa ,gukomeza amashuri nibindi .
Bosco avuga ko k’urubu umwarimu ahembwa neza ,bityo urubyiruko ruri mu mashuri rwakwiga uburezi bikabafasha gutegura ejo hazaza.
Mariceline n’umwarimu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru amaze imyaka mirongwine n’ibiri akora umwuga w’uburezi ,yiteje imbere yarihiye amashuri abana ,yiyubakiye inzu mu mujyi,yaguze amasambu…
Akomeza avuga ko nubwo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko atazajya kure y’uburezi kuko agiye gushinga ishuri ry’abana, kandi ateganya ko rizakura rikavamo na Kaminuza .

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’umurenge ushinzwe uburezi , wari kumwe na komite ihagarariye ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, .
Muri uyu muhango, habaye kungurana ibitecyerezo ku ruhare rwa mwalimu mu ireme ry’uburezi, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye k’ubumenyi.
Mu butumwa bwe, umuyobozi w’Umurenge ushinzwe uburezi yashimiye abarimu uruhare bagira mu guteza imbere uburere n’ uburezi n’Igihugu muri rusange, abasaba gukomeza kurangwa no kurwanya ibiyobyabwenge mu banyeshuri;Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu;kwitabira ikoranabuhanga kugira ngo ribongerere imbaraga;gufatanya n’ababyeyi kuzamura impano abana bafite;Gukomeza kwiyungura ubumenyi no kwitabira amahugurwa, ”
Mu ijambo rye yagize ati:”Mwarimu ni we ufasha Imana kurema. Akazi mwalimu akora ni umusingi w’ibintu byose tugeraho. Dukomeze gutanga indangagaciro nyarwanda na kirazira. Umurimo w’uburezi s’ugukorera amafaranga gusa, ahubwo n’ugukorera Igihugu kugira ngo kizabone abayobozi beza bavuye mu biganza byanyu.”
Yasoje ashimira abarimu bitwaye neza mu bizamini bya Leta, ashimira Abarimu bagiye kurya mu zabukuru abasezeranya kuzababa hafi .
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Gushyigikira abarimu: Imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Taya Théoneste

