Ruhago nyarwanda: Ikipe ya Police fc bikomeje kuyigora muri shampiyona y’u Rwanda BK pro League umutoza agahumeka insigane
Umupira w’amaguru ubamo byinshi bishingirwaho,bigenderwaho,byifashishwa kugirengo ikipe ibone.Izo ngero zose zitegurwa n’umutoza akazigisha abakinnyi nabo bakajya mu kibuga kuzibyaza umusaruro ,ariwo witwa intsinzi.Shampiyona y’u Rwanda BK pro League n’iyo turiho,ariko ku ikipe ya Police fc.Umwaka 2003 n’ibwo ikipe ya Police fc yinjiye mucyiciro cya mbere ivuye mucya kabili,aho yashingiwe i Rwamagana na Nyakwigendera Steven Barinda na Ndanguza Hamad .Ikipe ya Police fc yaje kujya ibura intsinzi ubuyobozi buyikura mu ntara buyizana ku cyicaro gikuru Kacyiru.Kuva Police fc yakina icyiciro cya mbere muri Rwanda ntiratwara igikombe cya shampiyona.Police fc ntiravugwamo amakosa ,ntiravugwamo kwambura abatoza cyangwa abakinnyi.
Shampiyona Bk pro League 2026/2027 irerekana ko ikipe ya Police fc iri mu makipe akina adafite intego, n’ubwo aribwo shampiyona igitangira.Ubwo ikipe ya Marines fc yakiraga iya Police fc kuri stade Umuganda benshi barebye umukino bemejeko nta gikozwe vuba mu iy’ikipe yabashinzwe umutekano byazayigora.Shampiyona iyo ikipe itakaje umukino ntugaruka.Umunsi wa munani wa shampiyona n’irihe somo isigiye abayobozi ba Police fc , umutoza n’abakinnyi?
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com, ingenzi rw na ingenzi tv bagize bati ” ikipe ya Police fc nta gitutu cy’abafana igira,nta kibazo na kimwe umuyobozi wayo cyangwa umutoza wayo agira kuko hari n’ubwo ikina n’izo kipe zindi ntihagire umenya ko yakinnye.
Kuki Police FC yakomeje gusubira inyuma mu mikino ya shampiyona,kandi umutoza atarahundutse?
Abazi iby’umupira w’amaguru bemeza ko Police fc abakinnyi bakina basatira izamu ntabwo babasha kubona intsinzi.
Aha n’iho hazamo ikibazo kuko aho kugura abakinnyi bakora impinduka baguze abarushwa nabo basezereye.Urugero :
Iyo urebye uko Police fc yitwaye mu mikino umunani imaze gukina muri shampiyona, usanga ifite ikibazo gikomeye cyo gutsinda ibitego.

Iy’ikiipe imaze gutsinda ibitego bitatu gusa, mu gihe yinjijwe ibitego birindwi. Mu mikino umunani imaze gukina, yatsinzemo ibiri, inganya umwe, itsindwa itanu.Ushinzwe iy’ikipe nawe akeneye gutanga amakuru kuko nawe arabonako bibabaje.
Iyi mibare irerekana ko Police fc. ikeneye kongera imbaraga mu busatirizi no kunoza uburyo abakinnyi bayo bahinduramo imikinire bakabona ibitego.Imitoreze nayo ntabwo imeze neza.
Mu mukino Marines fc yakiriyemo Police fc byerekanye ko hari byinshi byo gukosorwa.Umupira ujya kurangira Police fc yagerageje gushaka uko yakwishyura igitego, ariko uburyo yabonye imbere y’izamu ntibwayihiriye.Igitangaje n’uko umutoza wa Police fc ntacyo bikimufashije.Imibare y’umukino igaragaza ko Police fc yateye amashoti 11, ariko abiri gusa ni yo yaganaga mu izamu. Ibi byerekana ikibazo cyo kutabasha gushyira igitutu gihagije ku izamu ry’ikipe bahanganye.
Ese ikibazo n’abakinnyi cyangwa imitoreze y’umutoza?
Ikibazo gikomeje kwibazwa n’ukumenya niba umusaruro muke wa Police fc uterwa n’imikinire y’abakinnyi, imiterere y’uburyo ikipe ikina cyangwa kutabasha kubyaza umusaruro amahirwe ibona.
Kuba ikipe imaze gutsinda ibitego bitatu gusa mu mikino umunani n’ikibazo gikwiye kwigwaho n’abatoza n’abayobozi bayo.

Harakenewe kureba niba abakinnyi bashobora guhuza umukino hagati mu kibuga n’ubusatirizi, niba uburyo bwo gukora ibitero bwubaka amahirwe ahagije ndetse n’uko ikipe yitwara iyo itsinzwe igitego.
Police fc irasabwa kureba niba ikibazo ari umutoza udafite ubumenyi buhagije cyangwa abakinnyi badafite imbaraga zo rero no muri Police fc aruko byagenze akaba atsindwa yirukanwe haze undi.
Hakizimana Jean Elie


Umutoza Rubona Emmanuel kwerekeza muri Police FC gusimbura Kassa Mbongo Andre