Twagirimana arashinja Gitifu Mugunga wa Nyamabuye ko ariwe wamuhaye uburenganzira bwo kubohoza urusengero

Inkuru ikomeje gusakara ko uwitwa Twagirimana Charles akomeje kubuza umudendezo itorero rya EDNTR mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo. Reka tubanze tubereke uwitwa Twagirimana Charles uwo ariwe.Twagirimana Charles n’umugabo wari uzwiho ko ari pastier wo mu itorero rya EDNTR nyuma yaje gukora amakosa ahita yamburwa inshingano za gipasiteri. Hashingiwe ku ngingo ya 29 y’amategeko shingiro ivuga ibituma umuntu atakaza ubuyobozi muri EDNTR.gasana12

Polisi y'igihugu yirukanye Twagirimana Charles w'umutekamutwe mu rusengero rwa EDNTR

Ayo makosa ni aya akurikira :Imyitwarire mibi inyuranye n’ijambo ry’imana.Kutubahiriza inshingano yahawe. Kutaba inyangamugayo. Kutumvira abayobozi. Guteza cyangwa gushyigikira imvururu n’amacakubili. Kutubahiriza gahunda y’umuryango ariwo Torero. Kumena amabanga y’akazi nimero 2817/07/2014. Hashingiwe ku ngingo  ya 74 y’amategeko ngenga mikorere ivuga ububasha n’inshingano by’umuvugizi.Bikuzuzwa n’ingingo ya 120 y’iryo tegeko ivizwe haruguru. Ibi byafashwe mu rurembo rwayoborwaga na Twagirimana Charles hashingiwe ku byaha bye yakoze ,nyuma yaho yangiye kwikosora no kwihana.Exif_JPEG_420

Twagirimana kubera kutubaha Imana yirukanywe mu rusengero n'inzego z'umutekano

 

Ibi byemezo byo kwambura Twagirimana ubuyobozi byafashwe n’inama nkemurampaka. Twagirimana bimwe mu byaha yakoze: Gutanga cheque zitazigamiye nk’iy’amafaranga  8750000 frw. Twagirimana yarezwe kugurisha ibuma bya muzika byo muri paruwase ya Gahogo na Butare. Ubwambuzi bushukana n’ubuhemu. Twagirimana yateye akazi atamenyesheje ubuyobozi bumukuriye. Twagirimana yashoye itorero mu manza z’ubuhemu n’ubwambuzi.Ingero z’ubuhemu bya Twagirimana Charles yabukoze abeshya Ayubu Rwakazina agakodesha Salon de Coiffure bigahwana n’amafaranga 77800 frw yabura ubwishyu akabyitirira itorero. Sekamana Daphrose araregera amafaranga 1856000 frw y’imashini zo kudoda nazo zaje kuregwa itorero. Coopeven iraregera 850000 frw.Ict 85000 frw.Ubu ni ubwambuzi bwa Twagirimana Charles.

 Nyuma y’ibi rero Twagirimana yegereye Ndangiza John ushinzwe akanama nkemurampaka ko muri ADEPR maze bagaba ibitero mu itorero rya EDNTR,ariko byarabananiye. Amwe mu makuru yasakaye tariki 05/08/2016 yemezaga ko Twagirimana Charles yashinje Gitifu w’umurenge wa Nyamabuye Mugunga ko yamuhaye uburenganzira bwo kwinjira mu rusengero rw’itorero rya EDNTR kubera ubucuti bukomeye bafitanye. Umwe mu ba polisi bakorera mu karere ka Muhanga twaganiriye ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we,tuganira yagize ati: Twagirimana Charles n’umwesikoro kuko yakingiwe ikibaba na zimwe mu nzego  zikorera mu karere ka Muhanga  aba yinjiye mu rusengero.

Yakomeje agira ati: Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya EDNTR bwatabaje inzego zikuriye izikorera mu karere ka Muhanga bihita biba itegeko ry’uko Twagirimana n’agatsiko ke birukanwa mu rusengero. Uwo dukesha ay’amakuru yakomeje adutangariza ko bibabaje kubona inzego z’umurenge zireka Twagirimana yica inzugi zikinze itorero akoresheje ibikoresho nk’iby’abajura bigizwe n’inyundo n’imitarimba. Tariki 06/08/2016 nibwo hatumijwe ubuyobozi bwemewe bw’itorero rya EDNTR buhagariwe na Bishop Nyilinkindi Thomas Ephrem hamwe n’umutekamutwe Twagirimana Charles.

Bishop Nyilinkindi yerekanye ibyangombwa yahawe na  RGB basanga nta kibazo na gito bifite,naho k’uruhande rwa Semuhanuka Twagirimana abibajijwe arabibura. Polisi y’igihugu mu bushishozi bwayo ikomeza kumuhata ibibazo ,nyuma rusisisbiranya Twagirimana ati:Ibyangombwa byanjye bibikwa na Gitifu w’umurenge wa  Nyamabuye Mugunga  n’ubundi napfuye kare  ataragaruka muri uy’umurenge.Amakuru twakomeje duhabwa yemeza ko polisi ikorera mu karere ka Muhanga yasabye Twagirimana  kuzana ibyangombwa bimwemerera kuyobora itorero rya EDNTR. Ikindi  ngo Twagirimana yazanye kuri polisi ibihimbano yakoranye n’agatsiko ke katemewe n’amategeko.

Twavuganye na Meya w’akarere ka Muhanga kuri telephone ye igendanwa 0788562056 tumubaza ku kibazo cya Twagirimana  wigometse ku itorero rya EDNTR,ajya kudusubiza yatubwiye ko ikirebwa ari ibyangombwa byatanzwe na RGB kandi ko basanze itorero riyoborwa na Bishop NyilinkindiThomas Ephrem ko Twagirimana basanze ibyo afite nta shingiro bifite. Ubwo rero abashinzwe kugenzura ubutekamutwe bwa Twagirimana nibatabare itorero ry’isezerano rishya. Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *