Huye:Visi meya Niwemugeni Christine igitugu yakigize umuhigo naho iterabwoba arigira igikangisho

Niwemugeni ati:ntihazagire unkanga kuko nibera mu ishyaka rya PL nta n’ubwo FPR yabo nyibamo.

Gukorera hamwe niyo mihigo ihamye,naho Niwemugeni Christine we ngo yaba atazi iyo ava niyo ajya kuko ahazi ntiyahutaza umuturage,ahazi ntiyatwara ibibanza  by’abafite ubumuga.christine...

                   Niwemugeni Christine Vise meya ushinzwe imibereho  myiza mu karere ka Huye

 Ijambo ry’umukuru w’igihugu ribwiriza umuyobozi guha serivise nziza umuturage. Ijambo ry’umukuru w’igihugu ribwiriza umuyobozi gufatanya na bagenzi be kugirango umuturage bashinzwe kureberera abashe gutera imbere yizamura mu bikorwa by’amajyambere. Akarere ka Huye ho siko bimeze kuko buri murutage  aratabaza kubera visi meya Niwemugeni utuzuza inshingano zo kuyobora .

Ubwo mu bihe byo hambere indwara ya maraliya yibasiraga abaturage bo mu karere ka Huye zimwe mu ntumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite basuraga ako karere  Niwemugeni yabuze icyo avuga yigira ntibindeba. Abaturage twaganiriye bo muri imwe mu mirenge igize akarere ka Huye badutangarije ko ngo bari bazi ko yirukanwa ntagaruke bukeye babona agarutse muri nyobozi y’akarere. Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Huye Niwemugeni Christine ubu aravugwaho kwigwizaho ubutunzi mu manyanga ,aho bivugwa ko yaba yaratwaye amwe mu masambu y’abaturage cyane nko ku i Taba nahandi hatandukanye. Iki kibazo cyuko Niwemugeni yatwaye ibibanza abaturage cyagejejwe muri njyanama ariko kugeza na n’ubu ntacyakozwe ngo abibasubize. Indi nkuru ikomeje kuba kimomo kuri Niwemugeni n’igitugu n’iterabwoba ashyira kubo ashinzwe cyane abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge.abaturage_bari_baje_gu                   Aba baturage bo mu karere ka Huye barambiwe igitugu cya Niwemugeni

Ubu bizwiko iyo bakoranye inama abatuka akababwira nabi kuburyo hari abagiye no kureka akazi. Ikindi kizwi kuri Niwemugeni nikigendanye  nabayobora ibigo by’amashuri bo yarabarembeje kuko ntabwo abafata nk’abalimu ,ngo abafata nkaho ari abatagira umumaro.  Niwemugeni ntatinya gutukira abantu  muruhame. Niwemugeni azasobanure ukuntu mu nshingano ze hakirangwa amavunja muri imwe mu mirenge yo mu karere ka Huye. Niwemugeni kuvuga ko aba mu ishyaka  rya PL ntibimuha inzira yo guhutaza abataba na nawe muri ryo.Ubu bamwe mu baturage baragira bati: nigute wavuga ngo ushinzwe imibereho myiza utwara abafite ubumuga ikibanza ukakibima witwaje ingufu z’ubuyobozi. Iki kibazo  Niwemugeni yasuzuguye komisiyo yashyizweho yo kugikemura yanga kuyitaba no kuyitega amatwi. Ubu rero biribazwa niba ibohoza rigikomeje.Ikindi kivugwa kuri Niwemugeni ni uburyo mu mibereho mu karere ka Huye igenda biguru ntege mu gihe we ayidindiza.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *