Rayon sport umushahara wavuye mu menyo ya rubamba
Umubiligi Yvan Minnaert ngo Gacinya natirukanwa umuterankunga BMC wenga inzoga ya SKOL rahagarika inkunga.
Inzira ntibwira umugenzi,Gacinya Denys iyo aza kumenya ko amafaranga yaguzwe umugande rutahizamu Kasirye azazana ibibazo ntiyari kubikora ngo ayakoreshe ibyo yifuza,aho gukora ibyifuzwa n’ikipe.
Mudaheranwa ufite Telefone mu ntoke na Gacinya wa mbaye amarinete yihebye babuze ikinyoma babeshya aba Rayon
Kuvuka I Gitwe ntibiha Gacinya Denys kugira urukundo rwo gukunda Rayon sport. Abakunzi ba Rayon sport baragira bati:Gacinya egura,eguzwa inzira zikigendwa. Impande zitandukanye z’igihugu kandi mu bakunzi a Rayon sport intero n’imwe Gacinya egura ,cyangwa weguzwe. Ibi birava kuki?imikorere yo mu bwiru. Gacinya yaje yerekana ko azakemura ibibazo bya Rayon sport ahubwo yaje kubitera. Gacinya n’itsinda rye barwanyije Ntampaka none bo bananiwe no kumvikana kwigurishwa ry’abakinnyi bagurishijwe muri Congo Kinshasa.
Rutahizamu Kasirye amafaranga yaguzwe yaburiwe irirengero
Nyuma ya Rudatsimburwa undi ni Gacinya kuko abo bombi nibo baje bijeje ibitangaza bikarangira nta nakimwe berekanye cyukuri. Mu Rwanda rw’ubu mu mupira w’amaguru biravugwa ko ikipe ifite abakinnyi beza ari Rayon sport. Ishyamba cyangwa icyo twakwita bomboli bomboli cyo kirasiga Gacinya yijyanye. Gakwaya ubanza i bumoso na Gacinya inyuma ye
Abakunzi ba Rayon bati:Imana dusenga irakomeye nidukize Gacinya mu ikipe yacu. Yvan we n’umuzungu mwene wabo basizoye ko batakorana n’umuntu ubabeshya. Aba Rayon bati:Aho kubura SKOL twabura Gacinya n’undi nkawe udakunda ibyishimo bya ruhago nyarwanda.
Murenzi Louis