Inkotanyi yÔÇÖurugamba mu mazi abira

Inkotanyi y’urugamba Pasteur Bizimungu  inzu ye yahiye ku manywa y’ihangu.Yaratabawe?cyangwa ntiyatabawe?impamvu ni iyihe itatumye atabarwa?niba yaratabawe nibande bamutabaye? Ubu se ni uku politiki ikinwa?ikibazo cya politiki ,iyo uyihagazemo wumva waragezeyo,iyo iyirinyuma wumva ko nawe uzayigeramo?iyo uyiri kuruhande wumva bitakureba?iyo uri kure yayo wibwira ko wayihunze iranga ikakugonga nk’imodoka yabuze feri?.bizimunga

                                          Bizimungu Pasteur wayoboye  u Rwanda muri Guverinoma y'inzibacyuho

Ibyago bigwirira abagabo koko!Bizimungu Pasteur wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma yaho FPR inkotanyi yari  irwunamuye irukuye mu maboko y’umubisha wakoraga jenoside ayikorera abatutsi ubu araririra mu myotsi kubera ko inzu ye yahiye.Iy’inkotanyi y’urugamba iravahe ?irajyahe?Politiki ntawuyemenya?politiki ntawutayimenya?politiki ntawutayiringira?politiki ntawuyihunga?politiki ntawuyitinya?politiki ntawutayitinya?.

Icyerekana ko ntakutiringira politiki cyangwa ukayiringira n’ishusho ryayo dukura kuri Bizimungu Pasteur dukurikije icyegeranyo cy’amwe mu makuru twahawe.Bizimungu Pasteur yagiranaga isano na Perezida  Gen Habyarimana Juvenal.Politiki rero iyo buri wese mutabyumva kimwe umuriro uraka. Bizimungu bivugwa ko mukuru we Nyakwigendera Col Mayuya wayoboraga Camp Kanombe warashwe mu 1988 akaraswa na Caporal Birori wakomokaga ku Gikongoro. Amakuru dukura ahizewe ngo inkotanyi zenda gutera nibwo Kajeguhakwa Valens inshuti magara ya Pasteur Bizimungu yamugejejeho icyo gitekerezo maze banyura iya Gisenyi na Goma batungukira mu Bugande batangirana nabandi urugamba rwo kubohoza igihugu. inzu...                                                                    Inzu igitangira gushya

FPR igifata ubutegetsi Bizimungu yabaye Perezida wa Guveinoma y’inzibacyuho muri Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Andi makuru ava ahizewe yemeza  cyangwa bivugwa ko ngo Bizimungu nyuma y’imyaka itanu ayobora abanyarwanda yaje guhagarika imirimo ye  ku mpamvu atatangaje. Zimwe mu nzego zizewe twaganiriye zakomeje zidutangariza ko Bizimungu yahamagaye Ntakirutinka Charles umwe mu bashinze ishyaka PSD kugirango bashinge iryabo bahatane na FPR mu matora azaba ateganijwe y’umukuru w’igihugu. Ubwo rero bakomeje badutangariza ko Bizimungu  yashinze ishyaka aryita Ubuyanja.

Politiki aho iburira inshuti ikabura n’umwanzi!Bizimungu nabari bamufashije icyo gitecyerezo barafunzwe.Umuti w’ubutindi ngo ni ukwanga guhemuka?umuti wa politiki wo n’uwuhe?umuti w’urugamba nukurutsinda.Gusangira ubutegetsi  bica amakimbirane burundu.Demokarasi idasangiwe itera urwikekwe. Nyuma y’igihe kitari gito Bizimungu ahamijwe ibyaha yaje guhabwa imbabazi na Perezida Kagame arafungurwa,naho mugenzi we Ntakirutinka aguma muri Gereza kugeza arangije igihano yari  yarakatiwe n’urukiko. Bizimungu Pasteur agifite kashe ya Repubulika yaje gutera ibuye mu mizinga ya Roma Vatikani ategeka ko Musenyeri Misago Augustin afungwa. Ibi byarubahirijwe maze Musenyeri Misago wavugwagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aba abatawe muri yombi aganishwa 1930. inzu;;;; Izubarirashe.rw                                                                inzu imaze gufatwa yose

Politiki we!!nyuma y’igihe Musenyeri afunzwe  yarasohotse Bizimungu arinjira. Mu 1997 Bizimungu ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari Kicukiro nk’uko tubikesha abaturage bari bahari kandi n’ubu bakibarirwa mu banyabubasha ba Leta badutangarije ko umuturage yahagurutse agatanga ikibazo arega uwamubohoreje inzu,Bizimungu agategeka ko ayisohokamo wawundi nawe akanga avuga ko nawe yamusenyeye. 

Inzu ya Bizimungu rero ishya ku manywa y’ihangu? Byatewe n’iki?Bizimungu we yararihe?yazimijwe nande?hakurikiyeho ik?Bizimungu yabyakiriye ate?inkotanyi babanye nawe k’urugamba rwo kubohoza igihugu zo zamufashije iki nkugize ibyago?Umunsi inyubako ya Bizimungu ishya akihagera ntacyo yabivuzeho cyane kuko n’itangazamakuru ntakintu gihambaye yaritangarije. Bizimungu yavuze ko inzu ye yahiye nk’uko n’izndi zose zishya,gusa ati niba hakorwa iperereza rizagaragaza uko yahiye n’icyabiteye. Bizimungu umunyepolitiki wagize ibihe bikomeye FPR igifata ubutegetsi,ubu akaba yaricaye nk’utegereje ijambo ryiyamuhanze  gusa. Hategerejwe kuzabona icyo FPR izamufasha nk’umuntu bafatanije urugamba rwo gukuraho ingoma ya MRND. Politiki iyo uyigenze imbere irakugonga wayigenda inyuma ikagusiga,wayijya k’uruhande ikazakwibuka.

Abandi bati: Mu gihe Bizimungu yari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaratangiye gutahura abahabye bahunga FPR. Abaduhaye amakuru bashyiragamo nka Sebatware Panda waje kongera gupanda indege yisubirira hanze. Icyo gihe ngo byavugwaga ko Perezida Bizimungu na Depite Kajeguhakwa ko bari bamuzanye ,akanaza guhabwa amazu yose ya se none ubu bakba barayabohoje bitwaje inyandiko mpimbano za Gacaca,gusa bamwe barabifungiwe. bazimyamm                                                                     Ubutabazi bwa Polisi y' u Rwanda

Ikibabaje ubu ngo ayo mazu ya Sebatware Andre yose yarabohojwe  hagendewe ko ari imitungo itagira beneyo. Ikindi kivugwa kuriyo mitungo ya Sebatware n’uburyo icyo gihe yayihawe none bakaba barayimwambuye. Aha rero nihahandi tugaruka kuri politiki tugasanga igoye kugirango uyimenye neza  unayibemo neza.Uwazagira ishusho yayo azatubwire icyo Bizimungu yapfuye na FPR,naho Kajeguhakwa we ikibazo ngo yari yakigiranye na Gahima Gerard aho ngo yashakaga kuba umunyamigabane mu mari atashatse.Ubu rero barasesengura bakanatanga ishusho muri politiki basanga Bizimungu Pasteur akwiye kubabarirwa kuko na Gen Rwarakabije Paul yarababariwe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *