Ivugabutumwa ry’umwuga rigiye gutangira
Abanyeshuli 52 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri RIET mu ivugabutumwa
Mu Rwanda hari Kaminuza nyinshi zitandukanye zitanga ubumenyi butandukanye,ubu rero itorero ry'abatisita mu Rwanda naryo rikomeje kwegera abanyarwanda aho Kaminuza ya gikirisitu yitwa RIET (Rwanda Institute of Evangelical Theology) yongeye gutanga impamyabumenyi.Ivugabutumwa si ukurambura Bibiliya gusa ahubwo ni gutekerereza neza hamwe icyateza imbere abo uyobora,kandi ukababera urumuri rugana kwa Kiristo.
Itorero ry'abatista mu Rwanda rihagurukiye gutanga inyigisho zo gukura abakristu bamwe mu buyobe.
Nyuma yaho ivugabutumwa rikomeje kwamamara ku Isi yose ni nako hakomeza kwiyongera umubare mu nini wabizera.Nyamara kandi n'ubwo bimeze bityo ni nako haboneka bamwe mu bigisha ijambo ry'Imana mu buyobe,ibyo bikaba bitera imbaga nini y'abatuye Isi kuyoba.Niki gituma hari abatanga inyigisho z'ubuyobe? ni ubumenyi bucye? cyangwa babikora babishaka? RIET kubufatanye na NDEJJE University imihango yari yateguwe neza
Ubwo icyo kibazo cyo gutanga inyigisho z'ubuyobe cyari kimaze no kugera ku butaka bw'u Rwanda bikaza no guteza akajagali mu madini,aho umuntu yabyukaga mu gitondo agashinga itorero bamubaza impamvu akavuga ko yumvise ijwi n'ijoro ribimutegeka.
Ibyo bikaba byaratumye
itorero ry'Abatisita mu Rwanda rihagurukiye icyo kibazo rishinga ishuli rya Tewulojiya aho kuri uyu wa kabili abagera kuri 52 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya Kaminuza(License) . Ivugabutumwa si ukurambura Bibiliya Gusa
Zimwe mu mvugo z'abayobozi bakuru b'igihugu bagiye banega imwe mu mikorere ya madini bavuga ko hari ibyo bakora bidakwiye. Ariko nyuma yaho Kaminuza ya RIET ifunguriye imiryango bimwe mu byo abayobozi banengaga byatangiye kujya mu buryo aho ubu usigaye usanga ababa mu matorero atandukanye basigaye barangwa n'ibikorwa binyuranye by'iterambere .Ubu bakaba batagitakaza umwanya wabo mu bitagira umumaro. Abari bateraniye aho bashimishijwe n'ababonye impamyabumenyi
Umwe mubo twaganiriye witwa Bishop Nyilinkindi Ephrem Thomas ni umusaza ufite imyaka irenga 70 akaba nawe yarabonye impamyabumenyi, yabwiye ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko kuri we yungutse ubumenyi bwinshi kandi bw'ingirakamaro.Yagize ati:Kuba nize nshaje si ukuvugako aribwo bwa mbere nize ibijyanye na Tewolojiya ahubwo kwiga ni uguhozaho. Bibiliya igereranywa nk'inyanja bityo rero umurobyi uroba agomba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abone amafi kandi aba acunganwa n'umuhengeri kugirango atarohama.
Icyo rero nicyo gituma natwe abigisha ijambo ry'Imana tugomba gushaka icyatuma ubwoko bw'Imana bugira amahoro arambye.Kuba rero ndangije muri RIET nizeyeko mpakuye ubumenyi bwihariye kuko ubu itorero nyoboye rya EDNTR rigiye guhindura imikorere yaba ari mu by'umwuka ndetse ni by'umubiri.
Bamwe mu bayobozi ba RIET mu ijambo ryabo bagarutse cyane ku nyigisho ziri gutangwa hirya no hino ku Isi bavuga ko hari ibikwiye guhinduka abigisha bakarebera hamwe uburyo bazamura ubuzima bw'abakristu impande zombi.
Rev.Nathan Ndyamiyemenshi umuyobozi wa RIET yongeye gukangurira amatorero kohereza abakristu babo kuza kwiga kuko byagaragaye ko hari impinduka kandi nziza ku banyeshuli banyuze muri Kaminuza ya RIET .
Kuri we abona ari umusanzu ukomeye abayobora amatorero baba bateye igihugu kuko atari byiza ko mu kinyejana tugezemo haboneka mo abantu bayobora abandi badafite ubushobozi. Babiri mu ba Bishop nabo bahawe impamyabumenyi
Tubibutseko RIET ari Kaminuza ya gikiristu ikaba imaze imyaka irenga 16 .Impamyabumenyi za mbere zikaba zaratanzwe mu mwaka wa 2012 ku banyeshuli 127. Ubu ibikorwa byo kwakira abanyeshuli bikaba bikomeje. Igishya muri iyi Kaminuza ni uko ariyo itanga impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga ibyo ikaba ibigera ho ku bufatanye NDEJJE university ikaba ari Kaminuza ya kabiri mu gihugu cya Uganda nyuma ya Makerere.
Banganiriho Thomas