Kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru

Mu rwego rwo kubahiriza amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, iyi nkuru itangajwe hagamijwe gukosora  mu nkuru yatangajwe ku rubuga rwa  HYPERLINK "http://www.ingenzinyayo.com" www.ingenzinyayo.com no mu kinyamakuru INGENZI No. 83 yo kuwa 25/10/2016 kugeza kuwa 20/11/2016 yari ifite umutwe ugira uti “ADEPR: Agatsiko kigometse kagiye kuganishwa mu butabera”.

Nyuma y’ibigabiro Ikinyamakuru INGENZI  cyagiranye na Pasiteri MITSINDO Gratien imbere y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) hakemezwa ko hanyomozwa inkuru yanditswe cyane cyane ku byari byatangajwe kuri Pasteur MITSINDO Gratien aho amwe mu makuru twari twakuye i Rwamagana atemeranyijweho na MITSINDO; dushingiye ku bindi bimenyetso tweretswe na Pasiteri MITSINDO ubwe binyomoza ibyo abaduhaye amakuru bari bamutangajeho bishimangira ko yarokoye abantu basaga magana atatu (300) bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi yanditsweho mu nkuru bivuga ko yakubise uwitwa Twagirimana Charles i Kayenzi.

Nyuma yo kwerekwa ko ibimenyetso twashingiyeho bidahagije ngo twemeze ibyo twatangaje mu nkuru ya mbere ndetse na nyir’ubwite ariwe Pasiteri MITSINDO Gratien atari yahawe ijambo ku byo avugwaho nyamara biteganyijwe n’amahame y’umwuga, turamenyesha  abasomyi b’ikinyamakuru INGENZI muri rusange na Pasiteri MITSINDO Gratien by’umwihariko kuko ibyari byatangajwe mbere atari yahawe umwanya.
Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *