Inganda zirasabwa gushyira imbaraga mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa birimo intungamubiri

Imiryango iharanira uburenganzira bw'abaguzi yasabye ko inganda z'ibiribwa zikora ibiryo zakongeramo intungamubiri zuzuye kuko byafasha mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.

Ikigo cy'igihigu gishwinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti Rwanda FDA, cyashyizeho amabwiriza agenga ikorwa ry'ibiribwa byongewemo intungamubiri kuko byinshi mu biribwa mvaruganda bitarimo intungamubiri zihagije. Iki kigo gikomeza kuvuga ko kizafatanya n'inganda kugirango aya mabwiriza abashe kubahirizwa. 

Imiryango iharanira inyungu z'abaguzi ivuga ko hirya no hino ku masoko hari ibiribwa bimwe na bimwe mvaruganda bidafite intungamubiri zihagije, ibyo biribwa birimo nk'ifu, amavuta yo guteka, umunyu, isukari n'ibindi.

Ibi bintu byifashishwa mu imirire ya buri munsi ari nayo mpamvu abaharanira inyungu z'abaguzi basaba ko inganda z'ibiribwa zajya zishyira kw'isoko ibyongewe mo intungamubiri.

Bamwe mu bafite inganda zikora ibiribwa bavuga ko gukora ibyongewemo intungamubiri bihenz,  bityo bagasaba ko bakoroherezwa kubona ibikoresho by'ibanze.

Diane UWAMAHORO ufite uruganda rw'ifu mu Karere ka Gakenke asaba ko ibikoresho bibafasha byaboneka mu Rwanda kuko ibitumizwa hanze bibahenda.

Ati : "Nka SMZ icyo twifuza cyane cyane kiduhenze urabona nk'ibikoresho by'ibanze byinshi biraboneka inaha, nkatwe n'ibigori na soya n'isukari na premix, iyo niyo yonyine dukura hanze mu Budage. Irahenze n'ubwo wenda bidahenze ukurikije ingamba ziri gushyirwaho kugirango imirire mibi ivanweho ariko turahendwa cyane no kubona ziriya Premix dutumiza kuko imisoro ni myinshi, tugize amahirwe biriya bigo bibishinzwe, Minicom n'abandi byadufasha kuko byajya bituma igiciro cy'umusaruro kijya hasi tukabasha gucuruza  ku bantu benshi".

Paul MBONYI umukozi mu muryango uharanira inyungu z'abaguzi ADECOR, avuga ko bari gusaba inganda ko zashyira imbaraga mu gukora ibirimo intungamubiri.

Ati : " Turimo turasaba inganda ko zashyira imbaraga mu gukora ibirimo intungamubiri bikungahaye ku ntungamubiri , kubera ko uhereye ku musaruro w'ubuhinzi cyangwa ubworozi , iyo bibaye ngombwa ko ujyanwa mu nganda mu gihe batunganya ibyo biribwa hari intungamubiri nyinshi zitakara.  Ni ukuvuga ngo umwimerere w'ibiribwa uratakara izo ntungamubiri rero ziba zatakaye niyo mpamvu dusaba inganda ko bakongeramo za ntungamubiri bakazigaruramo zigashyirwa mu cyigero cyagenwe kugirango abariye ibyo biribwa barye ibiribwa birimo intungamubiri kuko ziba zatakaye babitunganya. Ni ngombwa rero ko bazigaruramo".

Muri Mutarama uyu mwaka ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa Rwanda FDA cyashyizeho amabwiriza agenga ikorwa ry'ibiribwa byongewe mo intungamubiri.

Umuyobozi w'ikigo kigenzura imiti n'ibiribwa Rwanda FDA Dr Charles KARANGWA, avuga ko bazakorana bya hafi n'inganda zikora ibiribwa kugirango zubahirize amabwiriza yashyizweho azitegeka gukora ibiribwa byongewemo intungamubiri. Asobanura ko ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda biba byatakaje umwimerere ku buryo hari intungamubiri zitakara ari nayo mpamvu inganda zigomba kongeramo intungamubiri.

Ati: " Ibyo bintu bigomba kongerwamo ni ibintu 5 harimo isukari, amavuta yo guteka harimo amafu dushyira kw'isoko ariko nagirango nkubwire mu magambo make y'uko nta ntungamubiri ziba zirimo zifashe. Reka dufate ibigori iyo ukuyeho kariya gahu k'inyuma niko karimo poroteyine, igisigaye hariya imbere biba ari ifarine n'ibinyangufu gusa biba birimo ariko iyo wongereyemo intungamubiri zindi ibyo kurya biba byuzuye umuntu yabirya akagira icyo ageraho".

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga buhamagarira inganda z'ibiribwa gukora ibyongerewe mo intungamubiri, ibi bizafasha igihugu guhangana n'icyibazo cy'imirire mibi n'igwingira. Mu Rwanda igwingira ry'abana riri kugipimo cya 38%.

Inama yari yahuje inzego zitandukanye n'abacuruzi bifite aho bahurira n'ibiribwa

Ifoto y'urwibutso ku bari bitabiriye inama

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *