Abahoze bashinzwe ubutasi basezerewe mu gisirikare: Lt Gen Karenzi Karake na Gen Major Jack Nziza
Umutekano uhamye ubarizwa mu gisirikare. Demokarasi ihamye ibarizwa mu nteko ishingamategeko. Imiyoborere ihamye ibarizwa muri Guverinoma. Byose bishimangirwa n’uburyo igisirikare gihagaze.
U Rwanda bizwiko igisirikare gihagaze neza bigashimangirwa n’uburyo umutekano w’amahanga urinzwe n’ingabo z’abanyarwanda. Kuva FPR ifashe ubutegetsi habayeho kurinda umutekano hakurikiraho gusezerera abasirikare. Icyiciro cya kabili cyabaye1998 nibwo habonetsemo abaseserewe ari abasirikare bakuru aribo:Col Musitu Charles,Col Twahirwa Louis alias Dodo,Col Ndibwami Deogratias ,Col Gashumba Thadeo hamwe na Lt Col Gashugi. Ubu rero iki cyiciro hasezerewe abagabo bazwi ko bayoboye inzego z’ubutasi bwa gisirikare haba muri APR cyangwa RDF.Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel hamwe na Gen Major Nziza Jack.RDF kuva 2013 nibwo yashyizeho ikiruhuko cy’izabukuru kuri bamwe mu basirikare hakurikijwe itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda. Abashyizwe mu kiruhuko ni:Lt Gen Karenzi Karake na Major General Jack Nziza.
Hakaba haranagaragaye abandi bakuwe muri RDF kubera impamvu zitandukanye bakaba bagera ku1634 nk’uko byatangajwen’Ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu. Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, kuri iki cyiciro cy’uyu mwaka wa 2017, abagera kuri 817 barimo aba Ofisiye na ba Suzofisiye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru naho abandi 378 barangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe muri uwo muhango wo gushyira mu kiruhuko bamwe mu basirikare mu ngabo z’u Rwanda n’umuhango wo gusezera no guha agaciro umurimo aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu, Yashimiye buri wese mu bwitange bwe uko yitanze kandi ko imyenda ye ntaho igiye nibiba ngombwa ko azongera akayambara. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Uyu muhango warimo abasirikare bakuru barangajwe imbere
na Gen Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, ashimira bamwe mu basirikare bakuru bahawe ikiruhuko.Uyu muhango wagaragayemo
Lt General Karenzi Karake wigeze kuba umukuru w’Ibiro by’Iperereza, ndetse na Gen Major Jack Nziza babikoranyemo nyuma we akazakuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda. Mu bahawe ikuruhuko kandi harimo na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa. Abanyarwanda bamaze kumenyera ko kuba umusirikare biba agaciro iyo usezerewe ugahabwa icyubahiro ugiye mu kiruhuko. Ingabo z’u Rwanda zimaze kwesa umuhigo muri Afurika mu bijyanye no kurinda umutekano. Ikindi kitumvikanye n’uburyo bamwebasezererwa batarageza imyaka. Ikindi ni abashaka gutaha ngo ntibabibone. Ibi byose birebwa n’umukoresha kuko igisirikare kibamo amabanga akomeye.
NSABIMANA Francois