Umuhesha w’inkiko Mpirikanyi mu nzira enye zimukomereye
Inzira ya mbere kureka kujya agurisha imitungo y'abantu nta mpapuro mpamo afite kuko ninabyo bimuganishije mu rukiko rw'ibanze rwa Musanze.Inzira ya kabili ni uguhunga.Aha biraboneka ko nahunga azaba yerekanye uko yarahagaze mu kibazo cyo kugurisha inzu ya Ndereyehe Ntahontuye.Inzira ya gatatu ni ugufungwa.
Mpirikanyi uhagatiye amadosiye na Irakiza wifashe ku gahanga nyuma yo kubuzwa kugurisha inzu ya Ndereyehe mu manyanga
Iki cyaha cy'inyandiko mpimbano ntabwo kizamworohera n'ubwo shebuja Irakiza yafunzwe agafungurwa by'agateganyo ntibizaborohera.Inzira ya kane kwirukanwa mu rugaga rw'abahesha b'inkiko agatangira inzira y'ubushomeri.
Iminsi irasa ariko ntihwana,ibi bikaba aribyo byugarije umwe mu bagabo babarizwa mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru wayogoje imwe mu mitungo y'abantu ayiteza cyamunara yitwaje inyandiko mpimbano.
Mpirikanyi twamuvuzeho cyane tugaragaza ukuntu yitwikiriye inyandiko mpimbano akajya kurangiza urubanza rutigeze rubaho. Mu minsi yashize Ndereyehe yabonye Mpirikanyi ashaka kumunyaga umutungo we yitwaje inyandiko mpimbano yiyambaza ubutabera ngo bumubarize impamvu imwe rukumbi yo kumwiba kandi mu gihugu kigendera ku mategeko.
Ubwo rero byabaye ngombwa ko Mpirikanyi hamwe n'ikipe ye irimo abo avuga bamuhaye urubanza bahagaze imbere y'urukiko babazwa impamvu bashaka guteza cyamunara umutungo wa Ndereyehe.
Ubu rero amwe mu makuru twakuye ahizewe mu bizewe ba Leta ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano ngo ubu urubanza Ndereyehe yaregagamo umuhesha w'inkiko Mpirikanyi yungirijwe na Rutaganda hamwe na Mukandayisenga rwasubitswe rukaza guhabwa indi tariki yo kuburanishirizwaho kandi rwari rwapfundikiwe hasigaye kurusoma gusa.
Nk'uko rero twahawe amakuru ngo haje kubaho urujijo muri uru rubanza Ndereyehe asaba ko cyamunara yateshwa agaciro ,kandi ko abamurega ko yabasahuye bazana impapuro mpamo zitari impimbano. Ubwo rero urubanza rwaburanishwaga Rutaganda nk'umwe mubavuga ko Ndereyehe yamutwariye inka yabajijwe niba ari ubwa mbere aregeye ko bazimutwaye ?Rutaganda asubiza ko atari bwo bwa mbere aziregera.
Urukiko rwongeye kubaza Rutaganda niba yibuka inshuro yaba aregeye abamutwariye inka?Rutaganda yaje kuvuga ko zirenga eshatu. Niba rero Rutaganda atari ubwambere yishyuje nabyo bisuzumwe .Umurenge wa Rwiri hazarebwe niba inka yaho imwe ishobora kwishyuzwa abantu barenze batanu.Ikindi hazarebwe igihe buri rubanza rwabereye.
Tubibutse ko uwo munsi umuvandimwe wa Rutaganda ntabwo yari yitabye urukiko hamwe na Mukandayisenga. Rutaganda we ubwe yabwiye urukiko ko yifuza ko Ndereyehe yazaza akaburana nawe amaso ku maso.Uwunganira Ndereyehe mu mategeko yasabye ko bamubariza Rutaganda umubare w'inka bari batunze agereranije nizo yishyuza Ndereyehe nizo yishyuje abandi?Rutaganda yavuze ko we arega gusa ko Ndereyehe yamusahuye inka atazi umubare.Nimwumve namwe ararega atazi izo yaratunze.
Mu rukiko buri wese yarumiwe.Uwakorewe icyaha mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi agomba kwishyurwa nta mananiza,gusa nanone ubeshya ko yasahuwe atarasahuwe nawe amenyeko itegeko rihana rimureba. Ubu rero abasesengura batangiye gukurikirana abahesha b'inkiko barimo Irakiza Elie aza no kubifungirwa hakaza Kimonyo Alexis Kagame bungirijwe na Niyonshuti Iddy Ibraham n'umujyanama wabo Kanyana Bibiane.
Aba rero nibo bacuze kugenda bagurisha imwe mu mitungo y'abantu mu nzira zo kwitwikira Gacaca. Andi makuru dufitiye gihamya twakuye mu nzego za Leta zikorera mu karere ka Musanze zadutangarije ko ngo uwitwa Dusabimana Felecien ko nawe ari umwe mu bakomisiyoneri bakorana na Irakiza kandi ninawe wari wakoranye nabo izo mpapuro mpimbano kuko yumvaga bizagenda nk'uko byagenze ahandi.
Ubu rero Irakiza akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha imwe mu mitungo ya Kajelijeli Juvenal mu manyanga akimirira .Umuryango wa Kajelijeli wo uragira uti:Kajelijeli ntawumuburanira ku byaha yakoze ,ariko gusa imitungo niba itatwawe na Ibuka yitwarwa na Irakiza kuko nta mpamvu n'imwe yo kuyitwara. Ubu rero abanyarwanda barasaba inzego za Leta zibifitiye ububasha kugenzura uko mu murenge wa Rwiri na Muhanda uko bari batunze mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko inka zihavugwa usanga zirenze urugero.
Niba hanishyuzwaga umutungo ujya kubahohotewe utanatwawe n'ababiyitirira.Iyi mico y'inyandiko mpimbano zitirirwa abacitse ku icumu udutsiko tukishyuza tukirira nibyo byatumye umuhesha w'inkiko Nsengiyumva John afunganwa na Avoka Rusagara Ignace bayobowe na Mulindangabo wabigize umwuga wo gukora impapuro mpimbano kuko yigeze no kubifungirwa,kandi icyo kigihe yarakiri umusilikare. Undi uvugwa ni Capt Mupenzi nawe ufunganywe nabo.
Murenzi Louis