kagHategekimana Martin Alias Majyambere aratabaza Perezida Kagame.

Intabaza ni ijambo umuntu cyangwa abantu bakoresha iyo bari mu kaga bagashyizwemo n'abandi kubera ubudahangarwa baba bafite cyangwa barabwihaye. Aha rero niho bahera bagira bati:

kag

                        Nyakubahwa Perezida Kagame niwe Majyambere atezeho igisubizo

  • Inzego bireba nizitabare Hategekimana Martin Alias Majyambere adakomeza kuborera muri gereza kubera inyungu za bamwe
  • Ese abagize uruhare mu ifungwa rye bafite ububasha busumbye ubw’inzego zitabajwe n’umuryango we zikaba zireberera ako karengane? ufite kumurenganura ninde?utabufite ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?
  • Dosiye ye yamaze guhabwa ishusho ya Politiki, kuko uwo igeze imbere wese arababwa kubera abayiri inyuma ku giti cyabo n’inyungu zabo bwite bakura ku myanya bafite muri Leta.Ibi byose rero bamenyeko isi idasakaye bamunyagiza gutya nabo bakanyagirwa.Majr Lizinde yubatse gereza ya Ruhengeli ayita sipesiyare (special)ngo niho azajya afungira abarwanya MRND bukeye ayifungirwamo akurwamo n'inkotanyi.
  • Inzego n’imiryango bashinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, bazi icyihishe inyuma y’akagambane gakorerwa Majyambere n’ingaruka zabyo? niba se babizi bakora iki ko ukuri guca mu ziko ntigushye?
  • Iyo utinyutse kugambanira umuturage ukoresheje ububasha ufite no gukoresha inzego, ntiwatinya no kugambanira igihugu n’Umukuru wacyo kuko uba watatiye igihango cya Ndi Umunyarwanda. Leta y'ubumwe  bw'abanyarwanda ikangurira abanyarwanda kubana neza ,gusa iyo bavuye mu byicaro barimo barahinduka.
  • Iyo wanga Leta uyangisha n’abaturage ubakorera ibikorwa bibabikamo ubwoba bagahora bikanga baringa bagakeka ko babikorerwa na Leta cyangwa ko ariyo yagutumye, bwacya ukayabangira ingata ukiyita impunzi ya Politiki ugatangira gutuka Leta yakurebereye ikanagukamira.Ibi ingero zirahari kuko Gahima Gerard yakoze ibyaha by'umurengera ninawe watangiye kwaka ruswa Majyambere ngo atamufunga ayimwimye aramufunga,ubu rero Leta y'u Rwanda ayarikwiye gushyiraho iperereza ku bantu bafunzwe na Gahima bose ikabakura mu gihome.cyanza         Cyanzayire yikwepa akarengane ka Majyambere

Igihugu aho kigeze cyiyubaka ari nako inzego zose z’igihugu zirushaho guhamya ibirindiro, ntihari hakwiye kuba hacyumvikana inzirakarengane mu banyarwanda ndetse n’abasura igihugu. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yarenganywa n’umunyabubasha cyangwa urwego runaka ngo ntihitabazwa izindi nzego nazo ziterere agati mu ryinyo, zitegereze igihe umuturage azahagarara imbere ya Perezida wa Repubulika yagiye gusura abaturage ngo abone kurenganurwa.

Ese ubundi umuturage iyo yandikiye urwego arutakambira rukakira ibaruwa ye rukanamusinyira ko ruyakiriye ntirumusubize, ubwo umuturage aba abaye uwande? Noneho atakambiye inzego zirenze rumwe zose ntizigire icyo zikora, ubwo uwaziyambaje ngo zimutabare zumve ikibazo cye asigara azibona ate iyo ntacyo zimusubije? Birashoboka ko rwose umuturage ashobora kwiyambaza urwego runaka ku cyemezo kidasanzwe aba yafatiwe, urwo rwego rwakagombye kumusobanurira inzira zakurikijwe kugirango gifatwe, ariko na none kikaba cyarafashwe hakurikijwe amategeko mu rwego rwo guca no kurwanya akarengane.

 

Muri iyi numero  zacu zatambutse mu kinyamakuru “Ingenzi”twagerageje kwereka abasomyi bacu hamwe basomyi bacu uko inzego zinyuranye zatereranye umusaza Hategekimana  Martin Alias Majyambere ukomeje kuborera muri gereza kuva 2009, ubu akaba agejejwe muri gereza ya Kimironko, avanywe mu ya Kigali (PCK-1930) nabwo avanywe muyo ku Mulindi (Gereza ya gisirikare), nyuma tuzabagezaho umuzi wose w’ibibazo bye, dosiye tuyive imuzi dore ko ibitse amabanga menshi. Kuva 1997, Hategekimana M.Majyambere amaze kunyuzwa mu magereza menshi: iya Gikongoro/Nyamagabe, iya Butare/Karubanda, iya Gitarama/Muhanga, n’iya Nyanza. Abo mu muryango we ntibigeze batuza, n’inzego zitandukanye zatakambiwe zabihamya, nubwo nta kigaragara zakoze kuri icyo kibazo, njye nk’umunyamakuru mbona uwo muryango ntako urati wagize nkurikije kopi z’amabaruwa mfite zandikiwe inzego zinyuranye, hari n’Urwego rwabahaye igisubizo cy’urucantege, ndabona hasigaye Perezidansi ya Repubulika no kwandikira Imana gusa isumba byose niba nta gikozwe.

Ubundi Hategekimana Martin Majyambere ni muntu ki?

Umugabo Hategekimana Martin uzwi ku izina rya Majyambere yari asanzwe ari mu bacuruzi bazwi mu mujyi wa Gikongoro, akaba umushoramali mu mahoteli n’andi mazu y’ubucuruzi, mu gihe cya mbere ya jenoside no muri Mata 1994 Hategekimana M.Majyambere nubwo we atahigwaga ariko yari afite umugore umwe bashakanye byemewe n’amategeko Mukandekezi Marie Louise nawe wahigwaga kimwe n’umuryango we wose, Majyambere abonye bikomeye yafashe icyemezo cyo guhungisha umugore we na Nyirabukwe mu buryo bugoranye akoresheje umutungo we urimo amafaranga n’imodoka Toyota Stout itukura kuko indi kamyo yari yarafatiwe i Gisenyi, abahungishiriza i Cyangugu, aho iyo modoka itukura yari iri iCyangugu harazwi n’urugo ruracyahari kuko ari naho Mukandekezi na Mama we barokokeye.

Yari Umuhutu ukize ariko washatse mu ba TUTSI nk’uko byavugwaga icyo gihe, ariko ntiyagira ishyaka na rimwe ajyamo n’umuryango we, kuko byamamajwe hose ko umugore we Mukandekezi Louise afite Radio ivugana n’Inyenzi Inkotanyi, ari nacyo cyatumye bahigwa bakanatotezwa ndetse bamwe bakicwa. Ntiyijanditse mu bwicanyi nkuko byemejwe n’Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Butare (2003), ndetse n’Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza (HC/NYA : 2014), kuko nta n’urwego na rumwe rw’ubuyobozi yigeze ajyamo cyangwa ngo ashyirwemo ku gahato, uretse ko buri munyarwanda wese (Yaba Umuhutu cyangwa Umututsi) icyo gihe yari muri MRND agafata/agatunga n’agakarita kayo mu rwego rwo kwigura (Babyitaga NGURINZIRA);banatangaga umusanzu buri wese uko yifite.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, hari abaturage yabashije kurokora no kuvuganira akoresheje umutungo n’ubwoko bwe. Yari umwe mu bacuruzi bafite ibikorwa-remezo bikomeye (Etage) muri Gikongoro yakodeshawaga n’abantu bose harimo n’amashyaka yose yakoreraga ku Gikongoro: MRND, PL na PSD (Amasezerano y’ubukode aracyahari). N’iyo kandi MRND iza kuhafata ku ngufu ntawari kuyirwanya nkuko bafatiriye ikamyo ye yazanaga inzoga, cyangwa n’iyo MRND iza no kubibasaba ntibari kubyanga kuko bitwaga ibyitso, bari kwigura. Ntiyahunze ngo aherekeze cyangwa ngo ajyane n’ingoma y’abatabazi (Abicanyi) yagumye kwita ku muryango we n’uw’umugore we mu babashije kurokoka.

Majyambere yiswe Icyito kubera umugore we. Imbaraga, ububasha n’ingufu yakoresheje mu kurinda umuryango we ni UBUHUTU n’AMAFARANGA, nabyo byagarukiraga mu kwigura gusa no kurengera bamwe, kubera ko bitarutaga imbaraga z’aba Jandarume (Etaje ye yari iteganye n’ikigo cya Jandarumeri), ntizarutaga Interahamwe nyinshi zikomeye z’abacuruzi bari ku rwego rwe no hejuru ye, ndetse n’imbunda zatoteje umuryango we kuko yasabwaga kuwitaho. Ababashije kumugana yabarwanyeho mu kubavuganira, ntawe yigeze yihakana ngo abizire, nkuko bagiye babigaragaza kenshi mu manza kuko abishimirwa ko yabarengeye bo n’ibyabo, none arabazwa akanazira impamvu yagize ubwo butwari benshi babuze, aho kugirwa umwere ngo anahabwe umudari w’ishimwe nk’uwafashije abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akazanashyirwa no mu Barinzi b’Igihango.

Jenoside imaze guhagarikwa n’Intwari zibyitangiye ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, nta muturage wamutanze, ahubwo Majyambere yagize uruhare runini kandi rugaragara mu kubaka igihugu no kugarura isura ya Gikongoro n’iy’ubucuruzi kubera ko ari umukozi, na ya modoka itukura yagarukanye na Mukandekezi ku Gikongoro mu rugo rwe ahungutse, nyuma Hategekimana M.Majyambere afata icyemezo cyo kuyigurisha kuberako yari akeneye gutangira ubucuruzi bwe, kuko yatakaje umutungo we mwinshi kubera interahamwe n’abasirikare kandi abarokokeye mu biganza bye barahari kandi bahora babitangira ubuhamya. Yifashishije Banki, aba uwambere mu gushora Imali i Gikongoro n’i Kigali, ntacibwe intege na bamwe mu bamusongaga nyuma yo kubura indonke bamushakagaho bagahitamo kumugambanira bamuhimbira ibyaha bya Jenoside bakoreshe ububasha n’imbaraga bahabwa n’amategeko n’imyanya y’akazi (Montage);

Nta kabura imvano, kandi ngo urugiye kera ruhinyuza intwari

Inkomoko y’akagambane n’akarengane gakorerwa Hategekimana Martin Majyambere ni UMUTUNGO abamugambaniye bashakaga, bitwaje ko H.M.Majyambere ari UMUHUTU nyamara biyibagiza ko umugore we yahizwe akanatotezwa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu buryo buzwi na bose, n’a baramu be (Basaza b’umugore), bakaba barahaguye/barashiriye i Murambi ntabashe kubarokora, uretse Nyirabukwe kandi nawe amurokora mu buryo bugoranye. Hamwe n’ibyo byose, biturutse ku kagambane k’abavandimwe babiri (MUKAMANA Immaculee na FRANCINE) bakoresheje abagabo babo b’abasirikare bakuru muri RDF, nibo babaye intandaro yo gukoresha bamwe mu banyabubasha bayobora inzego zimwe na zimwe mu kwibasira H.M.Majyambere kuva 1997 arafatwa arafungwa, bigeze muri 2003 urukiko ruvumbura ko ari ibihimbano (Agirwa umwere, aranafungurwa), yongera gufungwa muri 2009 kugeza ubu.

Yagizwe umwere inshuro eshatu, iya kane iza ari simusiga

Nyuma y’aho urukiko rwa mbere rw’Ibanze rwa Gikongoro rutangiriye dosiye nyuma abanyabubasha bagasaba ko rwimurirwa mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Butare ngo kuko i Gikongoro haje abaturage benshi cyane kumva no gushinjura Majyambere, muri 2003 urukiko rumaze gusuzuma ibirego by’ibihimbano bamushinjaga, inteko y’abacamanza bari bayobowe na Perezida w’urukiko Munyawera Sept, afatanyije n’abacamanza Rukera Jean de Dieu na Gumisiriza H. n’umwanditsi Nakarema Nadine nkuko bigaragara mu gitabo kinini cyane cy’ikiza ry’urubanza RMP 97987 rwasomwe kuwa 05/03/2003, urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha byose ruvuga ko bitamuhama, agirwa umwere. Kwanga kwigura mu bye hashingiwe ku mahame n’ubutabera bugendera ku mategeko kandi nta n’icyo yishinjaga, byamubereye intandaro yo kongera guhimbirwa ibindi birego. Ubutaha .

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *