FPR mu myaka 24, ubuyobozi buhagaze gute?
Gusangira ubutegetsi hahuriwe ku bwoko bwose nibyo byagaragaye nyuma y’intambara yo kubohoza u Rwanda,nicyo cyari cyarabuze kuva habaho Repubulika.
Inyota ya Demokarasi ishobora guhoza abene gihugu mu ntambara zurudaca hitwaje ko politiki itari iyabose ari iyabamwe?Bizahora gutya kugeza ryari?Mu Rwanda ho byifashe gute?Zimwe mu nkotonyi z’urugamba zikomeje gutabaruka:Inyumba Aloysia,Bihozagara Jaques na Mazimpaka Patrick.Kwikubira bibyara kwikanyiza bitera kudasangira nibyo byatumye u Rwanda rwugarizwa n’ikibazo cyo kumenesha bamwe,kandi mu gihe byavugwaga ko ruriho rwigoboto- ra ingoma ya gihake na gikoronize.Ibi rero nibyo byabyaye ubuhunzi nabwo bukora umutwe wa politiki ufite igisirikare cyitwaga Inyenzi haduka intambara zurudaca kubera ko Inyenzi zahoraga zumva zagaruka mu Rwanda.Ibi rero ntibyazikundiye kuko kugeza 1972 nibwo zahagaritse gutera u Rwanda.
Abakoze politiki ntibayireka iyo bakiri ku isi,niho haje kubaho undi mutwe witwaga RANU ariko wo nta gisirikare wagiraga.Abasesengura bavuga ko RANU ariyo yaje kubyara FPR hagati aho hahita hanatekerezwa kubohoza u Rwanda Zimwe mu nkotanyi zatangiranye niya 01/ukwakira 1990 kugeza igihugu aho kiri ubu hari izavuye mu mubili,hari izagiye mu kiruhuko,hari izigikora akazi,hari izateshutse ku nshingano,hari nizahunze.Intandaro y’intambara yavuyehe?intamabara yatejwe n’iki?Amateka yerekana ko mu Rwanda hadutse umwivumbagatanyo wiswe uwa rubanda nyamwinshi ukabyara intambara yo 1961 bikageza havugwa ko ngo habaye ubwigenge butavuzweho rumwe n’abanyarwanda.
Inkuru yacu iri ku nkotanyi zabohoje igihugu zikaba zaratabarutse, ikanakomereza ku miyoborere ya FPR. Inkotanyi zabohoje igihugu zikaba zaratabarutse zasize irihe somo mu banyarwanda? icyo zigishije kikaba cyarasigaye n’ikihe? Ubutwari n’urukundo byaranze urugamba biracyahari?Umurage uragwa nde?Umurage uhabwa nde?Udahabwa umurage ninde? Isesengura ryerekana ko hari isomo ryo gukunda igihugu ritarashyirwa mu bikorwa kuri bose, aha rero hari aberekanwa nk’intangarugero nabandi berekanwa nkabananiza abandi.
Iyo uganiriye nababohoye u Rwanda bakubwira ko bakiri mu nzira yo kwigisha abanyarwanda kugirengo babashe kumva ejo hazaza.
Ikindi gihangayikishije ni uko hari abahimba inkuru zabayeho nizitarabayeho bagamije kujijisha bangiza system.Isomo ryo kubohoza u Rwanda ryabangamiwe ni uko hari harakozwe jenoside igakorerwa abatutsi, bityo ubumwe mu banyarwanda bugakonja urukundo rugasa nagahinda k’imbeho ya Gahinga.
FPR muri iyi myaka ifashe ubutegetsi byifashe gute?Urugamba rwo kubohoza igihugu rwerekanye ko FPR yaruteguye kurenza UNAR ya Rukeba.Imyaka yashize yavuzwemo ko u Rwanda rwuje umwijima maze imivu y’amaraso irameneka havuka amakimbirane arenze umurongo wo kubaho.Nibwo havutse ishyaka rya MDR Parimehutu rimenesha abanyarwanda rishingiye ku bwoko.
Muri iyo myaka havugwaga umutwe w’igisirikare witwaga inyenzi :Izina inyenzi cyangwa izina inkotanyi byose yari ay’ingabo z’umwami Rwabugili.Inyenzi zabyaye inkotanyi.
FPR yahuye n’ikibazo mu itangira ry’urugamba gusa rwahinduye isura ibohoza igihugu. FPR mu myaka 24 harimo inyangamugayo zikwiye gushimwa ,uwatannye akagwa ihabe nawe akwiye guhaburwa akagarurwa murwamubyaye.ihabe riva ku itonesha cyangwa igihunga gihunga igihugu kuko iyo utana ntubuzi irengero ry’ubuzima bwawe n’ubwabawe hejo hazaza.
Rimwe gusa hashobora kubyarwamo mu igabo w’intwari akakugarura mu Rwanda.Iyo binaniranye zitana zitazi iyo zigana hakurikira ibi:Bamwe barahunga, abandi bagafungwa ,abandi bagatoneshwa,abandi bagakamirwa ,ariko haracyarimo inyangamugayo:Uwaragiye neza aragabirwa ,uwaragiye nabi aranyagwa,uwaragiye areba hirya no hino ntamenya igihe yanyagiwe kuko n’ubundi aba atarazikunze.
Nabari hakurya baraje basoma ku ntango gusa barayisoma ntibacurure kuko bikanga ko nabo batasangiye cyangwa batasangizwaga kuri ya ntango nyarwanda bababona nka gica kizimya igicaniro.Gusangira bitera urukundo mu banyagihugu, naho kwikubira bitera intambara yurudaca.
Ingoma isimbura indi,umutegetsi agasimbura undi,ariko ubutaka ntibusimbura ubundi. FPR Inkotanyi yavuzweho byinshi ikivuka kugeza ifata imbunda ikarasa ku ngoma ya MDR n’ubwo byitwaga MRND, ariko ntaho byari bitaniye na MDR Parimehutu.
Iya mbere ukwakira 1990 yumvikanye ko Inkotanyi zateye u Rwanda, naho Leta ya Kigali iti:Umwanzi Inyenzi yagaruye gihake na Gikoroni biherekejwe n’ikiboko.
Urugamba rwararemye amasasu aravuga FPR yirukana Inzirabwoba mu Rwanda.FPR yafashe ubutegetsi hakozwe iki?FPR ifashe ubutegetsi hahindutse iki?FPR ifashe ubutegetsi nibande babaye inyangamugayo?inkuru yacu irashaka kwerekano ko FPR ifashe ubutegetsi habayemo ibice byinshi kubera imyumvire hakazamo na munyumvishirize hakiyongeraho na zimwe mu nkotanyi zabaye inyangamugayo n;izindi zatannye.
Abo tuvuga ni babandi batatunzwe urutoki kugeza na n’ubu cyangwa ngo hagire ubitwaza mu bikorwa byabo.Isesengura ryerekana ko kuva FPR ifashe ubutegetsi ikabohoza igihugu harimo inkotanyi zatannye hakaba hakiri izindi zikiri indashyikirwa.
Ikubitiro ryagaragayemo itoroka rya zimwe mu nkotanyi zari ziyobowe na Depte Col Lizinde Theoneste hamwe na Seth Sendashonga, bidateye kabili haza isezererwa ry’abasirikare, haje kubonekamo zimwe mu nkotanyi zaje kuva muri FPR ziyobowe na Bizimungu Pasteur zishinga ishyaka.
Ihunga n’ifungwa byaje kugenda bisa nkaho bitavuzweho rumwe. Ikindi cyaje gutungurana n’ihunga rya bamwe muri aba bakurikira: Depte Deus Kagiraneza,Major Ntashamaje Gerard ubu yaragarutse,Depte Kajeguhakwa Valens ubu nawe yaratashye,Rujugiro we aracyari mu buhungiro.
Ihunga rya Gen Bem Habyarimana aherekejwe na Col Ndengeyinka.Uko imyaka yagiye iza hakomeje guhunga inkotanyi nka:Major Rudasingwa Theogene na mukuru we Gahima Gerard.
Abasirikare ni:Gen Kayumba Nyamwasa,Col Karegeya Patrick,Major Micombero Jean Marie.Haje kumvikana ifungwa rya Gen Rusagara Frank hamwe na Col Tom Byabagamba.Imyaka yakurikiyeho humvikanye ihunga ry’abanyamakuru Kabonero n’abo bakoranaga mu kinyamakuru Umuseso hiyongeraho Gasasira Jean Bosco w’ikinyamakuru Umuvugizi hatibagiranye Rugambage Jean Leonard wari umwanditsi mukuru wacyo warasiwe imbere yiwe.
Uko iminsi yagiye iza humvikanye urupfu rwa Rwigara Assinapol humvikana urupfu rwa Padri Karekezi Dominique. Abasesengura batanga amakuru bavuga ko hari zimwe mu nkotanyi kuva FPR yafata ubutegetsi zitaragira icyaha zibazwa kugeza ubu abo ni: Gen Nyamvumba Patrick ubu niwe mugaba w’ingabo ntabwo yigeze avugwaho kugira icyo abazwa haba mu rwego rusanzwe rwa FPR cyangwa urw’igisirikare nta nuwigeze amwitwaza mu nyungu ze bwite.
Gen Kabarebe James ni Minisitri w’ingabo z’u Rwanda ntacyaha arumvikanaho kiratuma yisobanura ku nzego zitandukanye. Gen Dr Emmanuel Ndahiro uyu mu gabo yavuzweho ko yanga icyamwanduriza izina kuko nta nubwo yigeze anagira icyo atwara kitari mu nshingano. Gen Dr Ndahiro kugeza ubu nawe ntaho aritaba urwego rumukuriye.
Hon Senateri Tito Rutaremara ni umukada kuva izina FPR ryatangazwa nta cyaha aravugwaho kugeza ubu nta n’ubwo aritaba FPR yisobanura nkabandi bagenzi be. Dr Muligande Charles uyu murokore nta cyaha agira kere- tse abakimushakiye nka Sam Nkunsi wigeze kumutuka.
Dr Majr Senateri Sezibera Richard nawe kugeza ubu ntaravugwaho ikosa. Munyentwari Alphonse ni Guverineri w’intara y’iburengerazuba ntaho aravugwaho icyaha kandi amaze imyaka cumi n’itandatu mu nzego z’ibanze(16) Seraphin Rushigajiminsi akora ku rwego rw’umuvunyi nta muntu uramwiyitirira mu nyungu ze biboneka ko ari inyangamugayo.
Inkotanyi ziri mu myanya zivugwaho amakosa cyangwa zitwazwa nabayakora abo ni: Minisitri w’ubutabera Busingye Joshon yavuzwe n’umuhesha w’inkiko witwa Iddy Ibraham Niyonshuti muri cyamunara yabaye kwa Kabuga Flecien. Musoni James wari Minisitiri w’ibikorwa remezo yagiye yitwazwa na Tom Rwagasana mu gitugu yakoresheje ahohotera ADEPR.Rugamba Egde nawe yitwajwe na Tom Rwagasana muri ADEPR nk’inama zabereye mu Kagarama ka Kicukiro. Malimba Musafili nawe yitwajwe nabahohoteraga amashuri makuru.
Ikibandwaho n’iterambere, ubutabera n’ubukungu. Amazu arazamuka uko bwije ni uko bukeye, ariko se ko ntawuyagana ngo ayakoreremo byo bizagenda gute? abavangira FPR nabo ntibabura abo bagaragara kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.
Imidugugu haboneka abiyita abanyamuryango bakambara bakaberwa ariko imbere imbereka ari zose.Ubucuruzi bwo mu rwego rwo hejuru hacibwa amasoko aciriritse, hacibwa amamodoka ya rubanda amwe yitwaga Minibus, havuyeho ONATRACOM imwe yagendaga imisozi iyihinguranya. Amashuri yigenga kuva kuy’incuke kugeza kuri Kaminuza yariyongereye ni menshi cyane hari nayigira mu mazu yo guturamo.
Imyidagaduro yo yaradindiye kuko umupira w’amaguru wasubiye hasi kuko 2004 u Rwanda rwari rwazamutse none rwaramanutse ibi ntawabura kubishimira Gen Kayizari. Imiyoborere yo ifite imbogamizi kuko hose mu mirenge n’uturere usanga ishyamba ryarabuze kizimya. Kwimura abaturage huti huti bikozwe mu nyungu z’abantu bamwe aho kuba iz’igihugu.
Habaye amatora y’umukuru w’igihugu inshuro ebyeri kandi FPR itsinda amatora ndetse no mu nteko ishingamategeko niyo yatsinze. FPR yahaye abagore ijambo kugeza aho bayobora umutwe w’Abadepite.Ikitarakorwa kigomba gukorwa ni uguha abanyarwanda ubwisanzure muri siporo ikava mu maboko y’abantu ku giti cyabo.U Rwanda kurinda umutekano ni urwambere kuko bihamywa n’amahanga, ariko mu ngo ho ishyamba si ryeru bwa cya zikazima. mbega!!Musenyeri Nzakamwita yarabivuze Me Uwizeyimana Evode ashaka kumureba igisture cya politiki apfuka ingohe kuko intarakamirwa ntivogera iyabyawe na gitinywa.
Ibyagezweho byo bizasagasirwa kugeza bibyaye umusaruro, ariko indakoreka zo zizagana he? uwazikamiye nazicutsa aho ntizazamena ibiraro zijya gushaka aho zona uruhira kandi zitarurutwitse. Umuturage niwe bukungu bw’igihugu ibi iteka nibyo umukuru w’igihugu abwira bamwe mu bayobozi batatira inshingano.
Akarere ka Rubavu kaburiwe umuti.Imanza za Gacaca ziremwa n’abahesha b’inkiko. Amasambu yabahunze 1959 bakeneye ubutaka gakondo. Aha twavuga nk’ikibazo cyananiranye kiri Nyambyumba gishingiye ku isambu ya Munyengomba wari warahunze 1959, cyahagurukije Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyentwari Alphonse, ariko na n’ubu ruracyageretse.
Ibikorwa remezo imihanda irakorwa ikanasenyuka, amasoko y’ubucuruzi yubatswe ku nyungu z’abayobozi none yamezemwo ibyatsi. Umurenge wa Cyanzarwe nawo wasigaye inyuma kandi imishinga bawuzanyemo ni myinshi. Akarere ka Gicumbi nako gakwiye gusurwa kakavamo ibibazo byakugarije, dore uko bivugwa:Abaturage bambuwe imisozi ni ibishanga bahingagaho byegurirwa abiyita ko ari abanyabubasha.
Ingero zitangwa ni izi zikurikira:Igishanga cya Muhondo mu murenge wa Kageyo kiri mu maboko y’Umudepite umwe washyizemo inka yangaza rubanda,imisozi isigaye yeguriwe uruganga rw’icyayi kongeraho ni umurenge wa Mutete,murumva abaturage bo mu mirenge ibili bicwa ni inzara ? Abayobozi b’uturere bahana ingurane mu mayeri nk’ubu igishanga cya Birindi cyo mu murenge wa Giti cyeguriwe uwari umuyobozi wo mu karere ka Rulindo kandi ntacyo agikoresha, kandi abaturage bicwa ni inzara kubera kwamburwa ubutaka bwabatungaga.
Akarere ka Nyamagabe ho iyo batikenika wagirango si mu Rwanda ruyoborwa na FPR? ariko byarangiye Mugisha bamwambuye akarere hagendewe ku bihuha.
Abatanga imyanya bazatubwire niba hari uwemerewe kunyere- za amafaranga cyangwa kurema isoko mu nyungu ze bwite? Aha niho hibazwa miliyoni 75 zahariwe ubusitani ? Ikindi kivugwa muri Nyamagabe nticyumvwe kimwe ni inkunga igenerwa ikipe Amagaju fc?ikindi abaturage bibaza ni uburyo abubatse ibagiro bambuwe,ariko abakoze mu busitani bagahembwa. Abaturage b’i Nyamagabe bati:abagerayo bazatubarize niba ibyo dukorerwa ari nabyo bikorwa ahandi?umwe ati:imanza Gacaca zitarangizwa zateye urujijo,ikindi bavuga ni amarangizarubanza yibwe,nyuma yibyo hakishyurizwa abataraburanye,naho nyakamwe waburanye akagumishwa mu kangaratete.
Ikindi twatangarijwe nabo mu karere ka Nyamagabe barebana no kwishyurizwa ibyabo byangijwe muri jenoside yakorewe abatutsi ,ngo iyufite imbaraga cyangwa icyo uha gitifu w’akagali kongeraho umurenge barurangiza mu minota itarenze icumi.
Akarere ka Nyamagabe niho hagaragara abangavu biga mu burezi bw’ibanze batwara inda zitateguwe (zimwe zitwa iz’indaro) guhishirana mu makosa cyangwa umwana w’umukene agaterwa inda nuw’ifite bikarangiriraho ntihagire gikurikirana, cyangwa bakahava bagahunga ubutabera.
Inkuru zindi zivugwa ziteye agahinda ni inkunga z’abatishoboye zitabageraho uko bikwiye urugero (Amabati, ibiribwa, Girinka inzu zisenyukiraho ba nyirazo, abandi bakabura aho bakinga umusaya nizubatswe zikabura amabati yo kuzisakara akaba agaragara mu mujyi wa Gikongoro nka Kigeme na Gasaka kongeraho i Nzega.
Udasize Musange na Kaduha. Ikivugwa cyose ni igikorwa cyose ni FPR cyaba cyiza cyangwa kibi byose ntiyabihunga nibyayo, nabakora ibyiza nabayo nabakora bibi nabayo.Turebe gahunda ya Girinka munyarwanda, yo mu gihugu hose ihagaze ite? mu ntangiriro zayo ikora neza ariko umunsi wo kuzitanga nyakamwe ntayihabwa. FARG yo ihagaze ite ko isa nibyinishwa muzunga?yigeze kwibwa bivugwa na Musoni James akiri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko imashine zibitse imibare y’abarokotse jenoside zahiye, higeze kuvugwa ko Leta izakurikirana abarihiriwe nayo batabyemerewe nabyo byarangiriye aho byavugiwe?Aha rero byatumye abagenerwa bikorwa ba FARG babura intama ni ibyuma.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ntirasobanura ukuntu umuturage ashyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi mu nteko rusange y’abaturage yarashyizwe mu cya mbere bigatuma abura uburenganzira bwe nko kuba yahabwa ubuvuzi, ubwunganizi mu mategeko no guhabwa icumbi?
Abaturage bakwa umusoro w’ubutaka utagendanye naho uherereye kongeraho ni icyo bawubyaza. Akarere ka Gatsibo ko kibazwaho byinshi cyane kubera amakosa y’umurengera adindiza iterambere ry’umuturage nk’aho isoko ryahinduwe urwuli kandi ryaratanzweho amafaranga menshi, Imikorere mibi yo mu nzego zibanze zikubita abantu kugeza zibishe.
Gatsibo barema urugomo bagakubita uwo banze bamushinja ubujura. Akarere ka Rwamgana ho havugwa akarengane gakabije nk’aho mu murenge wa Gahengeli hafashwe umuturage ashinjwa kwiba igitoki mu rutoki rw’umukozi w’akarere aricwa. Ubwicanyi bukabije mu miryango hagati yabashakanye cyangwa abana n’ababyeyi.
Akarere ka Nyaruguru ko kabaye indiri y’urwangano kuko hahoramo induru.Abatishoboye bo mu murenge wa Cyahinda, Ngoma amazu yabo yarashenywe. Umurenge wa Ngera amazu yubatswe ku dusozi twa Mukuge na Bitare yabatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi nabo yarasenyutse.
Imfashanyo zigenerwa abana b’impfubyi birera ,ariko bakazibona rwahize,Mudasobwa zagenewe abana b’abanyeshuri zikaba zaraheze mububiko kugeza na n’ubu. Iyirukanwa ry’abalimu mu buryo bunyuranije n’itegeko rigenga umurimo. Ibitabo byagenewe abanyeshuri bikaba byarabitwe ngo babyangiza. Nyaruguru ivugwamo ruswa mu itangwa ry’akazi akariko kose ariko byagera mu balimu ho bikaba akarusho utagize icyo atanga ahabwa kure yaho atuye.
Uruntu runtu ruhora rututumba hagati ya Meya naba Perezida wa njyanama rwanze gushira, kugeza Perezida wa Njyanama arambiwe amatiku akegura, nubu nuhari nawe ishyamba si ryeru.
Iyirukanwa ry’abamwe mu bakozi, kurenganya rubanda ngo yavuganye nuwo aziko amurwanya. Ibi byose nibyo bikwiye gukemurwa.Meya w’akarere ka Nyaruguru avugwaho kurema ibibazo mu bakozi kugera no mu baturage ,gufungisha uwo aziko atemera amakosa ye,kuvangira inzego kuba ajya mu rugendo ku giti cye akarere akakazanira fagitire kakamwishyurira kuri bubi na bwiza(igitugu n’iterabwoba) Inzego zikuriye ubutegetsi bwa leta nizo zihanzwe amaso.
Niba Nyaruguru igomba kuba uko Habitegeko abyifuza nabyo byagakwiye kumenyekana ,kuko Ngarambe wari perezida wa Njyanama yazize ko yatangaga inama zuko imyanya yajya ihabwa uwakoze ikizamini ,nyuma kubera gukingira ikibaba Habitegeko baramwirenza.
Meya Habitegeko Francois yatangiye kuvuga ko ariwe ukora wenyine mu karere ka Nyaruguru kuko avuga ko ntawundi ugira icyo amufasha. Amakuru yizewe ashimangira ko Habitegeko yajyaga arira imbere ya Minisitiri Kaboneka agiye kurega abo ashaka kwirukana cyangwa guhimbira ibyaha.
Urugero”Uwahoze ari Perezida wa Njyanama, kongeraho uwari Gitifu w’akarere yagera kuri Bagitifu b’imirenge agasya atanzitse. Inama yabaye kuwa 31/Mutarama 2018
ibera mu kigo cy’amashuri I Kibeho (mere du verbe kwa nyina wa jambo) aha yarihanukiriye imbere yimbaga y’abaturage igizwe n’abakuru b’imidugudu ararira avuga ko ntawumufasha kuyobora akarere, aha rero bagasanga gutesha abakozi bagenwe na Leta ari ugupfobya ubutegetsi bwa FPR kuko ariyo yamuhaye igaha nabo bandi.Ikigaragara ni uko Habitegeko yananiwe guhuza ibikorwa rusange bishamikiye k’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ryazamura akarere.
Amakuru twahawe nabashinzwe umutekano mu karere ka Nyaruguru ,ariko tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa bagira bati”Meya Habitegeko agira iturufu ikaze yo kubeshyera uwo atibonamo akamugerakaho ibyaha bikomeye ,bityo intege nke zishamikiye kurwangano ntizigaragare. Umwe ati: Habitegeko agira abamukingira ikibaba kuko amakosa amaze gukora yakabaye yarirukanywe.
Urugero”igitabo yasohoye cyashingaga abo atibonagamo cyari kigizwe na page 17. Habitegeko akavuga ko yabigejejweho na ShingiroJean de Dieu.
Nyaruguru wagirengo ni akarere katagengwa n’amategeko y’u Rwanda,nk’ubu Habitegeko yahaye abantu akazi mu buryo bwishe amategeko abo ni: Kigabo Theo Brese ubu yagashinze amakoperative kandi yaje ari gafotozi.
Mbonyinsenge Thomas yaje mu mayeri ya Habitegeko nyuma akaza kumuha kuba Agronome w’akarere. Mukanyamwasa Joyse yakoraga mu murenge wa Mata none niwe yashinze amasoko kuko ntawarihabwa bitanyuze kwa Habitegeko.
Ibi nibyo bituma amasoko yo mu karere ka Nyaruguru hahoramo amanyanga,ibi byagaragaye igihe umukuru w’igihugu yaragiye gusura aka karere kazambijwe n’bibizo bishamikiye kugitugu na Ruswa.
Ikindi kigaragara ni uko ubu Semwema Misigaro ariwe utungwa urutoki mubazambya akarere kuko adatanga inama mu by’amategeko akirirwa atwaje Habitegeko impapuro.
Andi makuru twahawe nabali mu nama ngo Gitifu w’intara yaneguranye Nyaruguru ubuhanga kuko yavuze ko uwashaka kuyireba muri gahunda za Leta yayihera inyuma kuko uhereye imbere ntiwayigeraho, ibi byose bigaragaza ko yananiwe kuyobora.
Ibikorwa by’iterambere byaradindiye.Gare ya Kibeho igiye kumara umwaka itaruzura imilimo yarahagaze,inyubako zaba nyekoreya zali gutunganya umusaruro w’ibigoli n’amata,inyubako yubatswe yubatswe ku kanyaru nayo yaradindiye,amatarasi y’indinganire nayo atabyazwa umusaruro.
Andi makuru ateye agahinda ni ubucuruzi bwakozwe na Habitegeko aho yubatse amazu akayagurisha na FARG mu gihe abayashyizwemo bagiye kuhicirwa n’inzara ,bitewe ni uko abari barayubakiwe banze kuyajyamo.
Amwe mu mazu yarasenyutse, abandi bari mu kagali ka Kibeho umudugudu ka Kanjongi baricwa n’inzara. Undi utungwa urutoki ni Muhizi Berthin wananiwe guha ubuvugizi abarokotse none no kuba yarananiwe kuyobora akagali ka Mubuga,kuko nta muturage n’umwe ujyumuca iryera,ariko ntawamukoraho kuko uwamugabiye Habitegeko akizambya akarere.
Dufite kopi z’ibaruwa zitandukanye za ndikiwe Muhizi na ba Gitifu b’umurenge wa Kibeho ariko Habitegeko akamukingira ikibaba. Akarere ka Gasabo ho na Meya yiyemerera ko ruswa yabaye imihigo mu mudugudu kugera ku murenge.
Meya w’akarere ka Gasabo ashinja abo mu nzego zibanze ko barya ruswa mu myubakire yo mu kajagali ,kandi bajya gusenya bagatoranya. Ahavugwa imyubakire nk’iyo ni Ndera,Bweramvura,Bumbogo na Gikomero kuko niyo mirenge y’icyaro.
Urugomo rwabaye akarande nko muri Kinyinya ahimuwe abaturage. Akarere ka Kamonyi havugwayo ruswa mu myubakire no kurema urwangano bashinja abantu kuroga.
Inkunga ya VUP yaje kuvamo inzu ariko ubu ntibazi umusaruro uyivamo.Aba basaza bimwe icyangombwa cyayo. Akarere ka Kicukiro naho ishyamba si ryeru kuko Meya nabo bakorana umuriro waratse.
Imyubakire yo mu kajagali itezwa nabashinzwe imyubakire, ivugwamo ruswa ikabije. Akarere ka Gisagara ho havuzwe ifunga ry’inganda zikora inzoga mu bitoke, ibi ngo nibyo byaviriyemo Gitifu w’akarere ibibazo by’ingutu.
Aha nihamwe twabashije kugera herekanwa ibitagenda neza bibangamira umunyarwanda. Intambara yo kubohoza igihugu wowe yagusigiye somo ki? mwebwe yabasigiye somo ki?kwivuguruza kwahato nahato no kuba umutoni w’igihe nibyo bitera ibibazo.
Inkotanyi z’urugamba rero kwibukwa ntibyaba icyaha . Akarere ka Ruhango hegujwe meya na ba visi meya be, ariko nihahandi hagati mu bakozi na Gitifu w’akarere ishyamba si ryeru. Gitifu w’akarere ka Ruhango nawe avugwaho ko atari inyangamugayo kuko atanga amasoko mu buryo bwe bwite.Akarere ka Nyabihu visi meya ushinzwe imibereho myiza nibadatabara aragatwika kuko bigaragazwa n’inzego z’umutekano zihakorera.
Ubu yatangiye kwikoma abayobora ibigo by’amashuri yisumbuye ashaka kubasimbuza abandi. Ikindi ni ikibazo cyavutse ahgati ya meya na visi meya warushinzwe ubukungu kugera bamweguje. Akarere ka Kicukiro ntawutazi umuriro waka hagati ya meya na Gitifu wako.
Umujyi wa Kigali wanze kwishyura imanza utsindwa ukajya gusubirishamo ingingo bita ko ari nshyashya kandi bararenganije umuturage. Aha rero niho hibazwa ngo intambara yo kubohoza igihugu yasize irihe somo mu banyarwanda.