Amajyepfo:Ibitaro bya Nyanza byibutse abari abakozi babyo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

taliki 1 kamena, abakozi b’ibitaro bikuru by’akarere ka Nyanza bibutse by’umwihariko ku nshuro ya 24 abari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, abarwayi n’abarwaza bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Abakozi bakorera mu bitaro bya Nyanza bakomeze urugendo rwo kujya gushyira indabo ku rwibutso rwubatse ku Rwesero[photo]

Ni muri urwo rwego uyu munsi abakozi b’ibitaro, imiryango yasigaye y’abari abakozi b’ibitaro ndetse n’abayobozi  b’akarere bakoze urugendo rwo kwibuka  berekeza ku rwibutso rw’akarere,mu muhango wo gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo imiri y’inzirakarengane inyanza muri jenoside.

Aimable uhagarariye imiryango yiciwe ababo muri jenoside yakorewe abatutsi  bakorera muri ibi bitaro bishwe na bagenzi babo ndetse nabo bavuraga, avuga ko kwibuka ari umwanaya mwiza wo gusubiza icyubahiro abambuwe ubuzima bazira uko bavutse kandi batarabihisimo,akomeza avuga ko uruhare rwagizwe n’ingabo zari iza PFR inkotanyi rugomba gushimirwa kuko arizo zahagaritse  jenoside.

Asoza asaba buri wese gutanga amakuru yo gutanga amakuru yaho imibiri itarashyingurwa iri nayo igashyingurwa mu cyubahiro kuko iyo bikozwe gutyo aribyo bitanga ituze ku babuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ati “abaganga bakwiye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda abo bavura aho kubavutsa ubuzima.”

Perezida w’ibuka mu karere ka Nyanza kaniziyo yabuze ko ubugwari bwaranze bamwe mu baganga bishe ababyeyi bagombaga kubyaza bukwiye kubera akabarore abandi bakumirwa icyatuma ubuzima bw’inzirakarengane butikira.

Perezida w'ibuka mu karere ka Nyanza[photo]

Mu ijambo umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyanza Dr pascal Ngiruwonsanga yavuze ko mu rwego rwo gukomeza komera ibikomere by’imiryango yaburiye ababo muri ibi bitaro bashyizeho gahunda yo kuremera iyi miryango, yagize ati:’’kuremera uwacitse ku icumu ni gahunda imaze imyaka itanu, mu bushobozi bw’ibitaro dukusanya inkunga tukaganira n’uwo tugiye gufasha, tukamenya icyo akeneye gufashwa gikomeye tukamutera inkunga, nkuko twabigenje uyu munsi.

Umuyobozi w'ibitaro bikuru Dr. Pascal[photo]

 

Ibi bitaro byibuka buri mwaka  abari abakozi babyo bagera kuri 35 barimo abari abayobozi bakuru b’ibitaro,abaforomo n’ababyaza hakibuka kandi n’abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro no mu bigo nderabuzima byari bishamikiye kuri ibi bitaro.

Hashyizwe indabo ahashyinguwe imibiri y'inzirakarengane [photo]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *