Akarere ka Gisagara :Rurageretse hagati ya Visi Meya Hanganimana Jean Paul ushinzwe ubukungu n’abahinzi b’urutoki kubera kumushinja kubatera igihombo abamenera inzoga.

Abaturage bo mu mirenge imwe nimwe yo mu karere ka Gisagara bibaza impamvu meya abaha inzira bakoreramo visi meya Jean Paul akayibabuza.  Umuturage Rutabana wo mu karere ka Gisagara aratabaza kubera umusaruro w’urutoki rwe rutabyazwa umusaruro.

Akarere ka Gisagara ni kamwe mutugize intara y’Amajyepfo. Akarere ka Gisagara  kagizwe nicyali amakomine ya Perefegitire ya Butare ariyo: Shyanda,Mugusa,Muyaga,Kibayi,Muganza,Nyaruhengeli,igice kiyahoze ari komine Kigembe na Komine Ndora ,ari naho icyicaro cy’Akarere kili. Akarere ka Gisagara gakungahaye ku gihingwa cy’urutoki rwaba urwa gakondo cyangwa urwo bise urutuburano.

Hanganimana J.Paul ushinjwe ubukungu mu karere ka Gisagara[photo ingenzi]

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu marira menshi bavugana n’intimba irenze byose bakavuga ko visi meya ushinzwe ubukungu ariwe Hanganimana Jean Paul atesha agaciro umusaruro wabo w’urutoki kugeza n’ubwo bibahombeye . Umuturage wo mu karere ka Gisagara we ati: Niba bidakunze ko twenga urwaga gakondo nibatugurire ibitoki byacu natwe tubone amafaranga twikenure.

imwe mu mafoto agaragaza urutoki ruhingwa mu karere ka Gisagara[photo ingenzi]

Visi meya twaramushatse yanga ko tubonana ariko meya w’Akarere ka Gisagara we yaratuvugishije anaduha amakuru arambuye ku kigendanye n’inganda zenga inzoga mu buryo bwa kizungu mu karere.Meya yatubwiyeko hari inganda mu karere ahakurikira:  Gikonko,Kibilizi,Ndora na Mugombwa zikaba zarashinzwe mu rwego rwo guca inzoga zinkorano no kugirango umusaruro w’umuturage wo kwangirika. Uruganda rwenga urwagwa Akarere ka Gisagara gafitemo imigabane n’abaturage bakagiramo iyindi.

Uruganda rw’Akarere ka Gisagara rwatangiye 2016 rwenga litiro 500 buri munsi,kandi rwaguraga toni 2 buri munsi.Ubu uruganda rukoresha toni icumi buri munsi. Uruganda rutangira rwari rufite abakozi 9 bahoraho na 15 ba nyakabyizi none ubu rukoresha abakozi 35 bahoraho na ba nyakabyizi 50 .Uru ruganda rukaba rufitiye akamaro abaturage  cyane aborozi kuko ibisigazwa  bakora inzoga babiha amatungo. Twasuye uruganda tuganira nabahakora : Nyirasafali atuye mu murenge wa Kibilizi akora mu ruganda kuva  muri Werurwe 2017 yadutangarije ko amaze kwiteza imbere,yagize ati:Naguze amatungo,niyishyurira ubwisungane mu kwivuza nkanishyurira abana ishuri.

Bamwe mu bakora umwuga w'ubuhinzi bw'urutoki mu karere ka Gisagara[photo ingenzi]

Kayitesi Marie Grace,Kalinda Jean Marie,Ndayishimiye Alphonse na Tuyisenge Emmanuel bose nabo mu murenge wa Kibilizi bakaba bashimira uruganda rw’Akarere ka Gisagara ko rwabahaye akazi bakavuga ko rwaziye igihe kuko bari bugarijwe n’ubukene.Ubuyobozi twabubajije ku kibazo cy’umuturage witwa Rutabana uvuga ko bamuteye giturutse k’umutungo we w’urutoki bamubuza kwenga yanagemura k’uruganda rw’Akarere ntiyishyurwe?Ubuyobozoi nabwo busubiza bwagize buti:Twe twahaye Rutabana amakese ijana(100)avuye k’uruganda ngo ajye gucuruza ahubwo yiyengera uko bisanzwe,bituma inzoga ze tuzimena kuko nta buziranenge ziba zifite,twongeye kumwegera tumuha andi makese ijana na mirongo itanu(150) nabwo yongera kwikorera uko yishakiye natwe rero ntabwo twamureka ngo akore uko abishaka cyane ko tutaba twizeye ubuziranenge bw’inzoga ze.

abaturage bo mu murenge wa mugombwa barinubira igihombo baterwa no kubura isoko ry'ibitoki bijeje[photo ingenzi]

Umuturage Rutabana we afite urutoki runini mu murenge wa Mugombwa ruhoramo abakozi barukorera tuganira yatangiye agira ati:Nakanguriwe kwiteza imbere mba uwa mbere mu baturage b’umurenge wa Mugombwa  mpinga urutoki ntanga akazi ,ariko ikibazo mfite n’uburyo umusaruro wanjye wampombeye kuko ibitoki ntabibyaza umusaruro. Ingenzi wumva ushaka kubona ute umusaruro?Rutabana numva nakwenga urwagwa nkarucuruza. Ingenzi kuki utarwenga?Rutabana barambujije niyo ndwenze Gitifu w’umurenge ararumena kandi nibyo nashyiriye uruganda rw’Akarere banze kunyishyura. Aha mu karere ka Gisagara ntabwo ari Rutabana uvuga ko afite igihombo  kubera ko atabona uko abyaza umusaruro urutoki rwe hari na Kamatali Joseph utuye akagali ka Saga we ngo bamumeneye inzoga bamutwara ibipipa bitandatu akaba yarabuze aho yabibaza.Uwera Dativa nawe atuye Saga  yadutangarije ko yarize akabura gihoza.

Sibomana Samuel hamwe na Maniriyo Etienne tuganira bagize bati: Visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gisagara ariwe Hanganimana Jean Paul  ntashaka ko umuturage yatera imbere. Twababajije urugero?bose bagize bati: Nimwibaze namwe umuyobozi uvuga ngo uzenga gakondo azamuhana yihanukiriye kandi atakwereka uburyo wabyaza inyungu umusaruro  wejeje.Niba rero harabaye igikorwa cyo gukangurira umuturage guhinga urutoki ubu akaba atarabona uburyo bwo kurubyaza umusaruro,ahubwo agahora arira ko afite igihombo.

Rutabana uwo wambaye imyenda y'umukara avuga akarere ka Gisagara katumye agira igihombo gikomeye cyane[photo ingenzi ]

Abacuruza urwagwa bakuye k’uruganda nabo bavuga ko biteje imbere. Abengaga gakondo nabo bavuga ko mbere yuko bababuza  bacuruzaga urwagwa bagakuramo ubwisungane mu kwivuza,kongeraho kwishyurira abana ishuri n’ibindi bigendanye no gukemura ibibazo byo mu rugo.Ubu rero niba hari icyakorwa kugirengo urutoki rw’abaturage bo mu karere ka Gisagara rubyazwe umusaruro nibikorwe amazi atararenga inkombe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *