Sacola igisubizo cyÔÇÖumuturage wo mu karere ka Musanze: Sacola (Sabyinyo Community

Meya w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damescene nawe yashimiye Sacola

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange hamwe n’abaturage babo  bati:tariki 04/mata 2017 ntabwo tuzibagirwa igikorwa cyiza dukesha Sacola  kuko yatwubakiye ibiro by’umurenge ku nkunga ya miliyoni mirongo itanu n’eshanu.

Umushinga wa Sacola ukomeje kwesa umuhigo ubyaza umusaruro Ingagi n’ibirunga bizicumbikiye.

Sacola ikomeje gufasha bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze,ariko mu batuye igice kegereye ishyamba ry’ibirunga.Ibikorwa Sacola ifasha bamwe mu baturage nibyinshi cyane ntanuwabibara ngo abirangize.Uburyohe bw’amadivize bukomeje gusakara mubaturiye ishyamba ry’ibrunga ricumbikiye ibyiza by’u Rwanda.Abo mu karere ka Musanze bo batangarije itangazamakuru ko kuva aho barekeye kwangiriza ishyamba ry’ibirunga bamaze kugerwaho  n’ibyiza kandi bibazanira inyungu zihoraho.leader sakora

                                             umuyobozi wa SACOLA [Photo Ingennzi]

Turetse ibikorwa by’amashuri no kubaka inyubako zitandukanye ,bamwe muribo bavugako bahindutse abasirumu ,urugero nka Nyiramajyambere Siperansiya umwe mubasigajwe inyuma n’amateka. Nyiramajyambere we avuga ko yabuze uko yashimira Sacola kubera ko yamukuye ibuzimu ikamushyira ibuntu. Sacola yababumbiye mu makoperative y’ubukorikori kuko iyo utangiye kuzamuka ibirunga usanga amazu meza bakoreramo bakanacururizamo ,imwe mu mitako yabo baba bokoze.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze nyuma y’igikorwa cya Sacola cyo  kubaka ibiro by’umurenge wa Nyange kandi bigezweho no kubitaha kumugaragaro yatanze ubuhamya ashima ,kandi avugako Sacola itafashe nabi inkunga bahawe na RDB,bityo ibikorwa byayo bikaba bikomeje kuba indashyikirwa. Imyaka cumi n’itatu irashize Sacola ifasha abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange kwiteza imbere. Buri muturage wo mu murenge wa Nyange na Kinigi akubwirako ibyiza bya Sacola batabona uko babivuga gusa bakagira bati: Nsengiyumva Pierre Célestin uyobora Sacola imana izamuhe imigisha. Umuyobozi wa Sacola we  yavuzeko  ibikorwa bajya gukorera abaturage babanza kubiganiraho. mayor

                            HABYARIMANA Jean Damascene Mayor w'akarere ka Musanze [Photo Ingenzi]

Si ibiro by’umurenge wa Nyange gusa kuko hanatashywe ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kinigi k’umusozi wa Kabwembe nabyo byuzuye mu rwego rwo guteza uburezi imbere. Niba buri muturage wo mu mirenge ya Kinigi na Nyange babona Sacola nk’igisubizo ahasigaye nihabungabungwe ibikorwa byagezweho.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *