Ikipe ya MukuraVS uko yatangiye  shampiyona siko iyirangije

Abafana ba Mukura baribaza icyateye ikipe yabo kugwingira muri shampiyona. Bakibaza ukuntu yatsinze Rayon sports,igatsinda ikipe ya APR fc none ikaba isigaye itsindwa na kirehe fc.

Mukura Victory Sport

Amateka ntiyihishira ariko ay’ikipe ya Mukura yo arihishira kugeza naho agenda ikabura burundu. Abafana b’ikipe ya Mkura tuganira bagize bati”ikipe yacu yatangiye shampiyona igomba gutwara igikombe cyangwa ikaba niya kabili,ariko ubu niyo itanga amanota.

Umwe mu bafana b’ikipe ya Mukura yagize ati”ni gute ikipe yari ihagaze neza mu marushanwa y’Afurika ubu shampiyona igeze hano  biboneka ko itakiyirwanira. Mukura yabayeho kera naho ubu iruzuza umubare wayajya muri shampiyona . Ninde watanga ishusho ikipe ya Mukura yagenderaho kugirengo ibashe kugarurirwa icyizere.

Abafana bamwe bati”yatwaye igikombe cy’Amahoro mu myaka myinshi kuko yaherukaga igikombe muri 1990. Abayobora Mukura barasabwa gushyiramo imbaraga kugirengo abafana bayigarurire icyizere.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *