ADEPR :Pasiteri Niyitanga Salton akomeje kuyivangira
Inkuru zuruhururikane zikomeje kuzunguruka mu itorero rya ADEPR nizinenga imyitwarire ya Pasiteri Niyitanga Salton kuko ayubakishije igitugu n’iterabwoba biyobowe n’ikinyoma.Niyitanga Salton avugwaho kuba agonganisha Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine. Amwe mu makuru atugeraho avugwa kuri Niyitanga Salton ngo niwe ugena umupasiteri wimurirwa muyindi paruwase cyangwa n’uwirukanwa. Salton Niyitanga ubwe yakoresheje sms yandikira ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi avuga ko ashaka gutanga amakuru.Ikinyamakuru ingenzi gishingiye kuri amwe mu makuru cyari kimufiteho cyamubajije ku gitugu kimuranga kongeraho no guteranya bamwe mu bapasiteri kugeza naho birukanywe?Niyitanga Salton aho gutanga ibisobanuro ku makuru ,ahubwo we yatangazaga ko uwakenera amakuru yo muri ADEPR yayamubaza.
Ibi rero bihabanye nibivugwa.Twabajije Salton ku makuru amuvugwaho ko igihe yaragiye gusengerwa yaba yararigitishije inkoko bigatuma akurwa kurutonde rw’abapasiteri basengewe?aha Salton yanze kugira igisubizo atanga atwandikira ko we avugira itorero ,kandi twe ntabwo twashakaga amakuru y’itorero twashakaga aye ku giti cye.Twabajije Salton mu makuru amuvugwaho ko yaba yarajujubije pasiteri Gitogo bigatuma avanwa kuri paruwase ya Kimihurura amwimurira kuri paruwase ya Gasave?aha nabwo Salton yanze gusobanura .
Umugambi wa Salton ni uguteranya abapasiteri abandi akabirukanisha
Twongeye kumubaza ku kibao cya Pasiteri Mugiraneza aho yamuhaye amafaranga Salton amubwira ko ari ayo guha Tom Rwagasana ngo ahabwe akarere?ikindi gikomeje kuvugwa kuri Salton ni ikinyoma akoresha ashakisha ngo abavuga nabi Tom Rwagasana ,aha rero niho twahereye twereka Salton ko ajijisha ahubwo icyo agamije ari uguteza ikibazo hagati muri ADEPR mugihe yo iba ifite abayivugira bazwi mu rwego rw’igihugu.Abasesengura ibya Salton bazatange umuti amazi atararenga inkombe.
Nsengumuremyi Ephrem