Uburenganzira bw’abafite ubumuga nti bwubahirizwa mu mashuli

Inzego zitandukanye zikomeje kugaragaza ko uburenganzira bw 'abafite ubumuga ku mashuri butubahirizwa,ari nako bikomeje kugira ingaruka kuribo . Aha Minisiteri y'uburezi ivuga ko hari ingamba zikomatanyije ziri gushyirwamo imbaraga kugirango himakazwe uburezi budaheza. 

 Gahunda y’uburezi budaheza ishyirwaho yazamuriye ikizere abafite ubumuga, gusa kuko hari iby’ihariye bakenera ku mashuri bajya kwigaho bigendanye n’ubumuga bafite, bamwe bakagorwa no kugera ku burezi uko bikwiye bitewe no kutabibona.


Twagirimana Eugene ukora mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, agendeye ku gisobanuro cy’Uburezi budaheza, asanga amashuri ataragera ku rugero rwo kubutanga.

Yagize ati " Uburezi budaheza twese twifuza tugomba kuburebera ku mwana uhabwa serivisi z'uburezi, ku murezi uyitanya, aho itangirwa, umuryango umwana abamo, aho anyura ataha ndetse n'ahandi hose. Ntabwo rero amashuri aragera ku rwego rwo kubutanga ".

Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga nawe avuga ko uburenganzira bw 'abanyeshuri bafite ubumuga , bugifite inzitizi.

Yagize ati " Mu burezi ntabwo turabona ko abana bose bakwiga uko tubishaka ntiturabona abarimu bafite ubushobozi buhagije, ntiturabona amashuri atabangamiye abafite ubumuga, hari nayo usanga kuyageraho bitoroshye, n'ibikoresho nibike."

 Mutatsimeza Marie Chantal ni umwana w'umukobwa ushoje amashuri yisumbuye, yitangaho urugero rw'uko mu kwiga kwe yadindijwe ni inzitizi zo kugera kuri zimwe muri serivise akenera ku ishuri akitsa cyane kubwiherero. 

Yagize ati "Toilette(ubwiherero) zaho ntabwo nazishoboraga byansabaga kujya mu rugo nkongera nkagaruka ngasanga abandi batangiye niba ari isuzuma (quiz)turi bukore ngasanga batangiye".

Iki kibazo kandi mu bihe byashize cyagarutsweho n'abadepite bagize Komisiyo y'ubumwe bw 'abanyarwanda,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, bagaragaza ko ari kimwe  mu bikomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Hon.Nyirahirwa Venerande, Presidente w 'iyi Komisiyo y'abadepite yagize ati " Mu bigo by'amashuri harimo ibitanga uburezi bwihariye n'ibitanga uburezi budaheza bafite ikibazo cy'abarimu badahagije bahuguriwe kwigisha abafite ubumuga,ndetse n'ikibazo  cy 'imfashanyigisho  n'ibikoresho byabugenewe bidahagije kandi ari ingenzi mu gufasha abana bafite ubumuga ".

Dr. Uwamariya Valentine, minisitiri w 'uburezi yasubije abadepite ko koko ibi bibazo bihari, ariko hari byinshi byakozwe kandi biri gukorwa mu gufasha abafite ubumuga kugera ku burezi butabaheza. 

Yagize ati "Turi gukomeza guhugura abiteguye kuba abarimu duhereye mu ishuri rya kaminuza y'u Rwanda ryigisha uburezi ariyo yitwa TTCs. Bivuze ko umwarimu wese azajya asohoka muri ayo mashuri azajya aba afite ubwo bumenyi. Nibyo koko ibikoresho ntabwo bihagije ariko bitewe n'ubushobozi buzajya buboneka hazajya hakomeza kongerwa ibyo bikoresho bitangwe mu mashuli,ariko noneho habeho no kwibutsa amashuli ndetse no kuyafasha gufata neza ibyo bikoresho kuko hari naho usanga n'ibyapfuye aho kubikoresha bibitse mu bubiko ".

Mbere inzitizi ikomeye yo kugera ku burezi ku bana bafite ubumuga yari imyumvire ya bamwe mu babyeyi yari itaratera imbere kuko yatumaga babarekera mungo ntibatume basohoka ngo bajye ku ishuli, ariko kugeza ubu iyo myumvire yarahindutse ahubwo intambwe ababyeyi bateye iri kubabangamira bohereza abana ku ishuri bitewe nuko hari ibikoresho batahasanga kuburyo nta gikozwe hari abashobora gufata icyemezo cyo kugumana abana babo mungo. 
 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *