Ikindi kimenyetso cy’uko Nizeyimana Mugabo Olivier Ferwafa imunaniye cyabonetse ku makipe Interforce fc na As Muhanga zibuzwa gukina.

Urwikekwe mu mupira w'amaguru rumaze kurenga urugero.Itangazamakuru ritangaza ibitagenda neza bagahinduka abanzi.

Nizeyimana Mugabo Olivier Perezida wa Ferwafa (photo archives?

Umwe k'uwundi iyo avuze amakosa yugarije umupira w'amaguru abagiramo uruhare mukuwudindiza batangira guhigisha uruhindu bukware ababanenga.

Twinjire mu nkuru yose.

Ibihe byahise turabisimbutse turi kuri shampiyona 2021/2022 kuko niyo yavuzweho ruswa ku bakinnyi bamwe mu makipe, kongeraho abasifuzi nabo bavuzweho ruswa.

Inkuru yacu igiye kubanza kureba ikibazo cyatumye umukino wasubitswe wari guhuza ikipe zo mu cyiciro cya kabili arizo As Muhanga n'ikipe ya Interforce fc.

Uy'umukino wavuzweho ko Ferwafa yabogamiye ku ikosa itasesenguye yashinjaga ikipe ya Rwamagana ,ariko nyuma ikivuguruza.Isesengura rya bamwe rishingira ku makosa ya Ferwafa ihonyora ukuri kwamwe mu makipe.

Ikipe ya Rwamagana fc yashinjwaga gukinisha umukinnyi ufite amakarita amubuza gukina imikino ikurikiraho,nkuko amategeko agenga umupira w'amaguru abigenga.

Ferwafa ubu ivugwamo ko abashinzwe gutegura shampiyona baba bafite amakipe yo mu cyiciro cya kabili bakaba aribo bayiha abatoza bakabafasha kuzamuka mucyiciro cya mbere.

Abayobora amakipe ashamikiye k'uturere yose aho kwigenga ngo yishakire abatoza ngo Ferwafa ibaha abatoza ikanabagenera abasifuzi bityo ntizitsindwe.

As Muhanga kuba yageze ku kibuga Interforce fc nayo yari yageze ku kibuga kuki zitakinnye?kuki Ferwafa yari yaretse iz'ikipe zikagera ku kibuga ?iki gihombo iz'ikipe zatewe no kujya ku kibuga ntizikine kizishyuzwa nde?

Kuba abagabirwa Ferwafa baba batabiharaniye nicyo gituma bazambya umupira w'amaguru?Uko bucya bukira umupira w'amaguru aho kuzamuka urushaho kumanuka usenyuka burundu.

Mugihe abayobora amakipe batagitorwa bashyirwaho bizakomeza bizambye umupira w'amaguru kugeza naho hazabura uziyobora zigasenyuka burundu.Ibi bigaragazwa naho ikipe itamara shampiyona imyaka ibili.

Mugihe umupira w'amaguru uzakomeza gukinirwa mu masalo y'abanyabubasha bakawuyoborera kuri Telefone ntaho uzagera.Abagabirwa amakipe batangiye kwibaza amadeni bafata ngo batunge ikipe nazo zitagira umusaruro.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *