ndayisabaUrusengero rwa BETREHEM igisasu ku ngoma ya Ndayisaba

Imburagihana yabuze gihanura maze amahano agwirira u Rwanda.Ndayisaba ategeka gusenya urusengero.

Mu Rwanda hagiye gushira imyaka isaga hafi ijana namakumyabiri humvikanye iyogezabutumwa rya kizungu.Uko  iminsi  ishira indi igataha  haragenda haza ikibazo mu Rwanda gishingiye ku myumvire yamunyumvishirize.Urusengero rwa BETREHEM  rushobora kuba igisasu ku ngoma ya Ndayisaba Fidele uyobora umujyi wa Kigali.

ndayisaba

                           Ndayisaba inzego za Leta zamubujije gusenya urusengero

Uru rusengero rwa BETREHEM n’urwa Rev Past Muzindutsi Faustin,akaba yararwubatse  bizwi n’ubuyobozi bwa karere ka Nyarugenge hamwe n’umujyi wa Kigali.Bagiye bamukina imitwe ngo ubaka ntacyo none baramuhindutse,ubuse nabyo n’inyungu z’igihugu.

urusengero                       Imana yakinze akaboko urusengero ntirwasenywa

Tariki 23/09/2014 nibwo habaye inama y’umutekano y’umujyi wa Kigali irimo inzego zose  irimo abayobora imirenge n’uturere tugize umujyi.Abari bitabiriye inama bose baje gutungurwa n’imvugo za Ndayisaba zivuga ngo meya Nyarugenge buriya ruriya rusengero nta rwa Faustin ruswa irimo.Meya Mukasonga yahise asubiza Ndayisaba ngo ruswa irimo.Nyuma yiyo mvugo hakurikiyeho ibaruwa yanditswe na Mukasonga imenyesha Rev Past Muzindutsi ko agomba gutanga amafaranga angana na miliyoni icumi  y’amafaranga y’u Rwanda kandi akayashyira kuri Compte y’akarere ka Nyarugenge ifite nimero 04-0299400-91 iri muri B K kubera amakosa yo kubaka nta byangombwa.Ugutegeka agukubita yicaye,nubwo bashinja Muzindutsi kubaka urusengero ntabyangombwa ariko nabo bamenyeko imvugo n’ibikorwa byabo bitandukanye.

Ibi bikorwa byabamwe mu bayobozi byo gutanga ibyangombwa n’umunwa bimaze kuba umuhigo.Ku cyumweru tariki 27/09/2014 ubwo hari ubwoba bwinshi k’urusengero rwa BETREHEM umwe mu bakirisitu yaransekeje yagize ati: Niba mu ijuru hari abasenya insengero nka Ndayisaba Fideli sinzajyeyo nzigumire mu isi.

Bamwe bo mu nzego z’iperereza bari muriyo nama ubwo twaganiraga  ,ariko  bakadusaba ko amazina yabo twayagira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko  Ndayisaba ajya kuvuga ariya magambo ngo yashakaga kwataka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo kugirango amwirenze nk’uko yirengeje abandi mu mujyi wa Kigali.

Mwibaze aho u Rwanda rw’ubu rugana aho umuntu yitwa ko ari umuyobozi ugishakisha amatiku yo gusenya urusengero hashakishijwe inzira zo gusiga abandi icyaha cya ruswa.Ahaaa!!!! ntagitangaza Ndayisaba akiri Guverineri  mu majyepfo yakoresheje inama y’umutekano maze hazamo ikibazo cy’umwana wari wararokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 witwaga Maniragaba Alias Biryogo wahotowe n’uwitwaga Habarurema Albert akaba ava indimwe na Gasimba Sebukwe wa Ndayisaba.

Icyo gihe batangiye kuvuga kwiyicwa ry’uwo mwana Ndayisaba avuga ko niyo atari gupfa yari kuzamufunga.Uwitwa Assuman Rutabana uhagarariye inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yavugiye muri iyo nama ko  nta gitangaza kirimo, Ndayisaba amwuka inabi ngo nagusohora.Jean Paul w’i Nyarusange nawe yari  uwarokotse jenoside yakorewe mu 1994  nawe yaje kwicwa n’abagizi banabi nabwo Ndayisaba ati:Abarokotse nabo ntibimenya bagiye bataha kare nimwumve namwe ahaaa!!! Ndayisaba yasheshe biro ya F.P.R mu karere ka Ruhango kuko yashakaga ko Twagirumukiza wari warayogoje akarere yeguzwa.

Ndayisaba yabwiye Thiery wakoraga mu murenge wa Ruhero mu karere ka Nyaruguru ngo bazamucishe mu kanyaru,yirukana njyanama kuko yasabaga Sibomana wariwarayogoje Nyaruguru kwegura. Ndayisaba yikomye Nsabimana Joseph aramwirukana kandi yari umukozi w’akarere ka Ruhango kugeza naho yamubwiye ngo ntamukangishe ko yabaye umusirikatre mu ishyamba ko naho azajya hose azahamusanga amwirukane.

Mu mujyi wa Kigali yirukanye abakozi benshi kugeza naho yirukana umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge hamwe n’uwa karere ka Gasabo mu nyumgu zo gukingira ikibaba  meya.Urusengero rwasabye ibyangombwa bakagenda bamutererana kugeza naho bamwemereye mu magambo gusa.

Amakuru ava muri zimwe mu nzego z’iperereza mu mujyi wa Kigali ngo Ndayisaba yagiye asaba Rev Past Muzindutsi kumwemerera ko uyobora umurenge wa Nyamirambo yamwatse ruswa kugirango bamwirenze.Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo Muzindutsi we nk’umukozi w’imana yanze gusiga umubiri urengana icyaha maze bamuhiga bukware.

Iyi mico ya munyangire ko yanze ikaba umuhigo izacika ryari.Urusengero rwubatswe mu mafaranga y’abakirisitu,nihabe ukuri kugirango  harengerwe inyungu zabenshi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *