rugegeIyo uniga ubutabera uba utera amakimbirane

Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza kuki yirengagiza ukuri agakingira ikibaba abanyamakosa bafunzwe na polisi.

Ibihe byuzuyemo akarengane nibyo bikomeje kugaragara hifashishijwe abazi gukora inyandiko mpimbano.Inkuru turiho iragaragaza akarengane kariho gakorerwa umugabo Ndereyehe Ntahontuye Charles ,bashaka kwiba inzu ye bitwikiriye inyandiko mpimbano za Gacaca. Abatabara nimutabare ejo aba bakora ibi bitazatuma bitera umwanzi inkunga.Impamvu mvuga ibi nkanabyandika ni uko uwahunze FPR igifata ubutegetsi atashobora gutaha ibye bigurishwa  hahimbwe icyaha.rugege

           Samu Rugege nakurikirane Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza ariwe bita Kazungu

Intandaro y'ibi bibazo irava ku bantu  bari mu mwuga w'ubuhesha bw'inkiko hakiyongeraho abaperezida b'inkiko z'ibanze batanga kashe mpuruza badafite igenagaciro. Inzu ya Ndereyehe ijya gupangirwa ngo izagurishwe byavuye k'uwitwa  Dusabimana Flecien  kuko ariwe mukomisiyoneri wo kumenya amazu y'abahoze mu myanya y'ubutegetsi ku ngoma ya MRND.

ndere

                       Ndereyehe arasaba kurenganurwa.

Ibi rero byaje kugerwaho hifashishwa uwitwa Rutaganda yungirijwe na Mukunzi Tuyisenge hamwe na Mukandayisenga Julienne baba aribo bavuga ko  Ndereyehe yabaririye inka mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi yabaga mu 1994. Umugambi waracuzwe  uremezwa. Amwe mu makuru ava ahizewe mu nzego za Leta twaganiriye ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko ubu ngo na Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza  yatangiye gukorwaho iperereza kubera ibimaze iminsi bigaragarira muri urwo rukiko ayobora.

IMG_1525

             Ngabo abahesha b'inkiko bakomeje kuba ba nyirabayazana bo guhimba imanza zitabaye uhereye ibumoso Mpirikanyi na Irakiza

Uwahoze ari umuhesha w'inkiko Irakiza Elie wirukanywe kubera guhimba imanza zitabaye akagurisha imitungo y'abantu nawe yagaragaye mu ihimbwa ry'urwo rubanza rwo kugurisha inzu ya Ndereyehe nabwo akanabifungirwa ,bivugwa ko ubu yaba ari ku isonga mu kwanga ko kopi yisomwa ry'urubanza rwa Ndereyehe itangwa.  Ndereyehe yareze agatsiko karimo Mpirikanyi wari uhagarariye Irakiza mu igurishwa ry'inzu hakaza Rutaganda uvuga ko yaririwe inka hakiyongeraho Mukunzi Tuyisenge hamwe na Mukandayisenga Julienne. Urubanza rwahawe itariki yo kuburana ruza no guhabwa indi yo gusomwa,icyaje gutangaza ni uko baje guhimba indi nzira yokongera kuruburanisha bundi bushya.IMG_1522

Uyu ni Mpirikanyi ari murugo rwa Ndereyehe yitwaje inyandiko Mpimbano Leta ikamubuza gukora cyamunara yo mu manyanga

Ubu rero kopi y'urubanza urukiko rwarayimanye.Amananiza k'uruhande rwa Ndereyehe usanga ntaho ashingira kuko abaregwa bavuga ko bashaka ko ubarega yaza akiburanira. Aha birasetsa cyane wagirango urukiko rw'ibanze rwa Muhoza ntirugengwa na Sam Rugege nk'uko agenga izindi.

Mu rukiko Mpirikanyi aba yunganirwa na Abavoka bali harimo uwitwa Bagaza Magnifiqwe naho Mukandayisenga nta munsi n'umwe aritaba urukiko kandi baburanye inshuro ebyeri.Ahandi haza kwibaza k'urukiko ruyobowe na Kazungu Bukasi ni uko Mukunzi Tuyisenge nta munsi n'umwe aragaragara imbere y'urukiko kandi Rutaganda uregwa umucamanza akamera ko amuhagararira.

Aha rero kuvuga ngo Ndereyehe azaze yiburanire umucamanza akabivuga mu ruhame birababaje mu gihe abaregwa batanitaba urukiko ntihagire n'inkurikizi yabyo. ingingo ya 47 ivuga ko umwavoka yunganira umuntu adahari. Abo mu nzego zizewe bo baragira bati:Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza Kazungu yisanze yaraguye mu mutego wo gutanga kashe mpuruza nta genagaciro ryibigurishwa afite agasanga aribwo buryo bwo kunanizanya.

Ikindi kivugwa ngo gusaba ko Ndereyehe yaza akiburanira ni uburyo bwo kwanga gukuraho cyamunara yashyizeho mu buryo bunyuranije n'amategeko kugirango atagaragara ko yakoze amakosa y'umurengera.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *