gahutuWallah imana nidutabare ishyamba ryongeye gushibuka

Ubu biravugwa ko ngo aba hari igipande cya Sheikh Gahutu gihanganye n’icya Sheikh Fazil.Intandaro ikaba iva ku ijyanwa mu mutambagiro mutagatifu ubera i Makka.Leta nibe maso kuko harimo umukino utoroshye.Ibihe bisatira ukuri ikinyoma  nacyo gishyiramo umwijima ,kugirango ubumwe bw’abanyarwanda bukomeze kuzamo urujijo.Bikomeje gucicikana ko hari urubyiruko rw’abasilamu bakomeje  gukoraho imikino igamije kujyanwa mu mitwe y’abarwanyi y’acyisilamu muri bimwe mu bihugu byigometse kuri za Leta zimwe na zimwe zo muri Afurika no ku mugabane w’Aziya.isiramu

      Bamwe mu basilamu bafatiwe muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

Inkuru zicicikana mu mujyi wa Kgali nizishamikiye  kuri bamwe mu basilamu bivugwa ko baburiwe irengero,mu gihe tariki ya cumu z’uku kwezi kwa Mutarama 2016 baburiwe irengero.Ayo makuru ashimangira ko bahagurutse I Kigali berekeza mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye kugeza n’ubu hakaba ntawuramenya aho baherereye. Bamwe bati:Ese barafunze?Abandi bati: Ese baba baragiye koko mu mitwe y’iterabwoba nk’uko bivugwa?uko bivugwa mu idini ya isilamu umuntu witwa umushehe aba ari umuntu ukomeye mu bumenyi bu idini kuko niwe uba ugomba kuyobora abandi mu myemerere yaryo.Amakuru agisakara yavugaga ko abo bantu barimo abashehe babili ,kandi bakaba bari bagiye gutanga ikiganiro muri Kaminuza ishami rya Huye.ibi ngo baje kubigeraho kuko banaganiriye n’abanyeshuri.

gahutu                                        Umubano hagati yabo urimo ikibazo

Amwe mu makuru dukura ahizewe ,ariko abayaduhaye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ngo imwe mu miryango yabo yaje guhamagara yumva amatelefone yavuyeho. Nkuko bikomeza kuvugwa ngo habuze aba bakurikira:  Sheikh Ndahimana Ahmed na Sheikh Ndabishoboye Ally, hari kandi Maboyi Jamali, Hadji Mushumba Abdoul Karim n’abandi babiri barimo umushoferi wabo n’umusore wiga mu ishuri ry’abayisilamu rya Rwampara. Uburero biravugwa ko ngo hari nabandi baburiwe irengero harimo Kamugisha.faz

                                                        Fazil Harelimana

Abandi batari abasilamu bari inshuti zaba babuze nabo ntibakigaragara mu mujyi wa Kgali. Ubu bikomeje kuzana urujijo mu banyarwanda kugeza naho  umwe mu bashehe araswa mu ijoro ryakeye ashaka guhunga .Mugemangano Muhamed yayoboraga umusigiti wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo.Inkuru yasakaye inyuze kuri Rdio Rwanda bitangajwe n’umuvugizi wa Plisi y’igihugu ,atangaza ko uwari ukuriye umusigiti wa Kimironko yarashwe ashaka gutoroka Polisi mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo gutwara abasore b’abanyarwanda mu mitwe y’akisilamu ihangayikishije isi. Basilamu bemeza ko Sheikh  afite uburenganzira bwo gutanga ubutumwa nta kibazo.Imiryango y’ababuriwe irengero yabashakishije kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo ariko ibasubiza ko icyo kibazo itakizi, maze ibagira inama yo kugana kuri sitasiyo ya Huye aho bakeka ko abantu babo bagiye bagana ariko na ho ngo ntibashoboye kubona amakuru yabo; polisi yaho ikaba yabarangiye ko bageza ikibazo cyabo ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID)Iyi miryango yavuze ko hari ibibazo bashobora kuba bari bafitanye n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Bivugwa ko Kamugisha uyu yari inshuti zaba bavugwa ko baburiwe irengero gusa we ngo yaba atari umusilamu.Babihera ko uwitwa Ndabishoboye Ally yari umuyobozi w’umusigiti uherereye hafi ya Onatracom mu mujyi wa Kigali, akaza guhagarikwa hagati mu Kuboza 2015 n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Hashize igihe gito muri islamu havuzweko biyunze binategekwa ko abashehe aribo bazajya bagenzura ikigega cyabo cy’imali bari barimwe n’abamwe mubo bitaga ko atari abamenyi b’idini.niba rero bikomeje gutya bishobora kubyara amakimbirane akadukira abandi banyarwanda.Abo mu nzego zizewe za Leta twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa badutangarije ko hagikorwa iperereza kuri muri ibibikorwa wese bakamurwanya bivuye inyuma.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *